IGICE CYA 33
Rusi na Nawomi
Muri Isirayeli hateye inzara, maze Umwisirayelikazi witwaga Nawomi ahungira i Mowabu ari kumwe n’umugabo we n’abahungu babo babiri. Umugabo wa Nawomi yaje gupfa. Abahungu be bashatse abagore b’Abamowabu. Umwe yitwaga Rusi undi akitwa Orupa. Ikibabaje ni uko abo bahungu ba Nawomi na bo baje gupfa.
Nawomi amaze kumva ko inzara yashize muri Isirayeli, yiyemeje gusubirayo. Rusi na Orupa bajyanye na we. Ariko bakiri mu nzira Nawomi yarababwiye ati: “Abahungu banjye mwababereye abagore beza, nanjye munyitaho, mungaragariza urukundo. Ariko ndashaka ko musubira iwanyu i Mowabu, mukishakira abandi bagabo.” Baramusubije bati: “Turagukunda! Ntidushaka kugusiga.” Nawomi yakomeje kubabwira ngo bagende. Nyuma yaho Orupa yaragiye, ariko Rusi we agumana na Nawomi. Nawomi yaramubwiye ati: “Dore Orupa asanze bene wabo kandi azajya asenga imana z’iwabo. Mukurikire mujyane, nawe usubire iwanyu.” Ariko Rusi yaramubwiye ati: “Sinzagusiga. Bene wanyu ni bo bazaba bene wacu, kandi Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye.” Ese utekereza ko Nawomi yumvise ameze ate igihe Rusi yamubwiraga ayo magambo?
Rusi na Nawomi bageze muri Isirayeli igihe abantu bari batangiye gusarura ingano bita sayiri. Umunsi umwe, Rusi yagiye gutoragura ingano zasigaraga mu murima iyo babaga basarura. Icyo gihe yagiye mu murima w’umugabo witwaga Bowazi wari umuhungu wa Rahabu. Bowazi yamenye ko Rusi yari Umumowabukazi kandi ko yari yarabereye indahemuka Nawomi. Yategetse abakozi be ngo bajye basiga ingano nyinshi mu murima kugira ngo Rusi azitoragure.
Ku mugoroba Rusi atashye, Nawomi yaramubajije ati: “Uyu munsi wagiye mu murima wa nde?” Rusi yaramusubije ati: “Nagiye mu murima wa Bowazi.” Nawomi yaramubwiye ati: “Bowazi ni mwene wabo w’umugabo wanjye. Uzakomeze gutoragura ingano mu murima we, uri kumwe n’abandi bakobwa. Nta muntu uzakugirira nabi.”
Rusi yakomeje gutoragura ingano mu murima wa Bowazi kugeza igihe cyo gusarura kirangiye. Bowazi yabonye ko Rusi yari umugore w’intangarugero wakoranaga umwete. Muri icyo gihe, iyo umugabo yapfaga atarabyara abahungu, umuntu wo mu muryango we yashakanaga n’umugore we. Ni yo mpamvu Bowazi na we yashakanye na Rusi. Babyaranye umwana w’umuhungu bamwita Obedi, kandi yaje kuba sogokuru w’Umwami Dawidi. Incuti za Nawomi zarishimye cyane. Zaramubwiye ziti: “Yehova yaguhaye Rusi wakubereye umuntu mwiza cyane, none dore ubonye n’umwuzukuru. Yehova nasingizwe.”
‘Habaho incuti igumana n’umuntu ikamurutira umuvandimwe.’—Imigani 18:24