ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 37 p. 90-p. 91 par. 1
  • Yehova avugisha Samweli

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova avugisha Samweli
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Samweli yakomeje gukora ibyiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • ‘Yakomeje gukurira imbere ya Yehova’
    Twigane ukwizera kwabo
  • ‘Yakomeje gukurira imbere ya Yehova’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Samweli yakomeje gukora ibyiza
    Jya wigisha abana bawe
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 37 p. 90-p. 91 par. 1
Samweli akingura inzugi z’ihema ryo guhuriramo n’Imana

IGICE CYA 37

Yehova avugisha Samweli

Umutambyi Mukuru Eli yari afite abahungu babiri bari abatambyi mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Umwe yitwaga Hofuni undi yitwa Finehasi. Ntibumviraga amategeko ya Yehova, kandi bafataga abantu nabi. Iyo Abisirayeli bazaga gutambira Yehova ibitambo, Hofuni na Finehasi batoranyaga inyama nziza bakazijyana. Nubwo Eli yumvise ibyo abahungu be bakoraga, yarabihoreye. Ariko se Yehova na we yari kubareka?

Samweli yari akiri muto ariko ntiyigeze abigana. Byatumaga Yehova amukunda. Igihe kimwe ubwo yari aryamye, yumvise ijwi rimuhamagara. Yarabyutse asanga Eli aramubwira ati: “Karame!” Ariko Eli aramubwira ati: “Sinaguhamagaye, subira kuryama.” Samweli yahise asubira kuryama. Yongeye kumva iryo jwi. Igihe yaryumvaga ku nshuro ya gatatu, Eli yamenye ko ari Yehova wahamagaraga Samweli. Yabwiye Samweli ko niyongera kumva iryo jwi, avuga ati: “Yehova, vuga umugaragu wawe ndakumva.”

Samweli abwira Eli ibyo Yehova yamubwiye

Samweli yasubiye kuryama maze yumva rya jwi rimuhamagara riti: “Samweli! Samweli!” Yarasubije ati: “Vuga, umugaragu wawe ndakumva.” Yehova yaramubwiye ati: “Ubwire Eli ko ngiye kumuhana, we n’abagize umuryango we. Azi ko abahungu be bakorera ibintu bibi mu ihema ryanjye, ariko ntabahana.” Mu gitondo Samweli yakinguye imiryango y’ihema ryo guhuriramo n’Imana nk’uko yari asanzwe abigenza. Yatinye kubwira Eli ibyo Yehova yari yamubwiye. Ariko Eli yaramuhamagaye aramubaza ati: “Mwana wa, Yehova yakubwiye iki? Bimbwire byose.” Nuko Samweli abwira Eli ibyo Yehova yari yamubwiye byose.

Yehova yakomeje kubana na Samweli. Abisirayeli bose bamenye ko Yehova yatoranyije Samweli ngo abe umuhanuzi n’umucamanza.

“Jya wibuka Umuremyi wawe Mukuru mu minsi y’ubusore bwawe.”​—Umubwiriza 12:1

Ibibazo: Samweli yari atandukaniye he na Hofuni na Finehasi? Ni iki Yehova yabwiye Samweli?

1 Samweli 2:12-17, 22-26; 3:1-21; 7:6

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze