IGICE CYA 38
Yehova yahaye Samusoni imbaraga
Abisirayeli benshi bongeye gusenga ibigirwamana bituma Yehova yemera ko Abafilisitiya babagirira nabi. Ariko hari Abisirayeli bari bagikunda Yehova. Umwe muri bo ni umugabo witwaga Manowa. We n’umugore we nta mwana bagiraga. Umunsi umwe, Yehova yohereje umumarayika kureba umugore wa Manowa. Uwo mumarayika yaramubwiye ati: “Uzabyara umwana w’umuhungu. Ni we uzakiza Abisirayeli Abafilisitiya. Azaba Umunaziri.” Ese Abanaziri urabazi? Abanaziri bari abakozi bihariye ba Yehova. Ntibari bemerewe kwiyogoshesha umusatsi.
Manowa n’umugore we baje kubyara umuhungu, bamwita Samusoni. Amaze gukura, Yehova yatumye agira imbaraga nyinshi. Samusoni yashoboraga kwica intare akoresheje amaboko ye gusa. Igihe kimwe, Samusoni wenyine yishe Abafilisitiya 30. Abafilisitiya baramwangaga cyane bagahora bashaka uko bamwica. Hari igihe yari yaraye i Gaza, baza nijoro bamutegera ku marembo y’umujyi kugira ngo nibucya bamwice. Ariko bigeze mu ijoro hagati, Samusoni yarabyutse ajya ku irembo ry’umujyi afata inzugi nini z’irembo ry’umujyi azishingurana n’ibyo zari zifasheho byose. Yabishyize ku rutugu abizamukana umusozi wari hafi y’i Heburoni.
Nyuma yaho, Abafilisitiya bagiye gushaka umukobwa w’incuti ye witwaga Delila, baramubwira bati: “Nudufasha kumenya aho imbaraga ze ziva, tuzaguha amafaranga menshi. Turashaka kumufata tukamufunga.” Delila yarabyemeye kuko yifuzaga ayo mafaranga. Samusoni yabanje kwanga kumubwira aho imbaraga ze zavaga. Ariko yakomeje kumwinginga kugeza igihe abimubwiriye. Yaramubwiye ati: “Kuva navuka, nta muntu urogosha umusatsi wanjye kuko ndi Umunaziri. Baramutse banyogoshe, imbaraga zanjye zashira.” Samusoni yari akoze ikosa rikomeye cyane.
Delila yahise abwira Abafilisitiya ati: “Namenye aho avana imbaraga.” Yasinzirije Samusoni ku bibero bye, maze ahamagara umuntu aramwogosha. Delila yabwiye Samusoni cyane ati: “Samuso, Abafilisitiya baragufashe!” Samusoni yarakangutse, ariko imbaraga ze zari zashize. Abafilisitiya baramufashe, bamukuramo amaso maze baramufunga.
Umunsi umwe, Abafilisitiya benshi cyane bateraniye mu rusengero rw’imana yabo yitwaga Dagoni. Barasakuje bati: “Imana yacu yaduhaye Samusoni! Mumuzane adusetse.” Bamushyize hagati y’inkingi ebyiri bakajya bamuseka. Samusoni yatakambiye Yehova ati: “Yehova, ndakwinginze mpa imbaraga bwa nyuma.” Umusatsi we wari warongeye gukura. Yahise asunika izo nkingi ebyiri n’imbaraga ze zose. Inzu yose yahise igwa, abari aho bose barapfa ndetse na Samusoni arapfa.
“Ibintu byose mbishobora bitewe n’uko Imana imfasha, ikampa imbaraga.”—Abafilipi 4:13