IGICE CYA 42
Yonatani yari intwari akaba n’indahemuka
Umuhungu w’imfura wa Sawuli witwaga Yonatani yari umusirikare w’intwari. Dawidi yavuze ko Yonatani yihutaga kurusha kagoma kandi ko yari afite imbaraga kurusha intare. Hari igihe Yonatani yabonye abasirikare 20 b’Abafilisitiya ku musozi. Yahise abwira uwari umutwaje intwaro ati: “Turabatera Yehova naduha ikimenyetso. Nibatubwira ngo tuzamuke, turamenya ko tugomba kubatera.” Abafilisitiya bahise bababwira bati: “Ngaho nimuzamuke turwane.” Abo bagabo babiri bazamutse uwo musozi bica abo basirikare bose.
Yonatani ni we wagombaga kuzasimbura papa we Sawuli akaba umwami, kuko yari imfura. Ariko yari azi ko Yehova yatoranyije Dawidi ngo azabe umwami, kandi ntiyigeze amugirira ishyari. Yonatani na Dawidi babaye incuti magara. Basezeranye ko buri wese yari kuzarinda undi. Yonatani yahaye Dawidi ikoti rye, inkota ye, umuheto we n’umukandara we nk’ikimenyetso cy’ubucuti.
Igihe Dawidi yahungaga Sawuli, Yonatani yagiye kumureba aramubwira ati: “Komera kandi ugire ubutwari. Ni wowe Yehova yahisemo ngo uzabe umwami, kandi na papa arabizi.” Ese nawe wifuza kugira incuti nyakuri imeze nka Yonatani?
Inshuro nyinshi, Yonatani yemeraga gufasha Dawidi nubwo byashoboraga gutuma apfa. Kubera ko yari azi ko Umwami Sawuli yashakaga kwica Dawidi, yaramubwiye ati: “Niwica Dawidi uzaba ukoze icyaha kuko atigeze aguhemukira.” Sawuli yarakariye Yonatani cyane. Nyuma y’igihe, Sawuli na Yonatani bapfiriye mu ntambara.
Yonatani amaze gupfa, Dawidi yashakishije umuhungu we Mefibosheti. Amubonye yaramubwiye ati: “Nzakwitaho ubuzima bwawe bwose, kubera ko papa wawe yari incuti yanjye. Uzaba mu nzu yanjye kandi urire ku meza yanjye.” Dawidi ntiyigeze yibagirwa incuti ye Yonatani.
“Mukundane nk’uko nanjye nabakunze. Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu wemera gupfira incuti ze.”—Yohana 15:12, 13