IGICE CYA 43
Umwami Dawidi akora icyaha
Sawuli amaze gupfa, Dawidi yabaye umwami. Icyo gihe yari afite imyaka 30. Amaze imyaka runaka ari umwami, ubwo yari ahagaze hejuru y’inzu ye nijoro, yabonye umugore mwiza cyane. Dawidi yaje kumenya ko yitwaga Batisheba, akaba yari umugore w’umusirikare witwaga Uriya. Dawidi yatumyeho Batisheba ngo aze iwe. Bagiranye imibonano mpuzabitsina, amutera inda. Dawidi yagerageje guhisha ibyo yari yakoze. Yabwiye umukuru w’abasirikare be ngo ashyire Uriya imbere aho urugamba rukomeye, basubire inyuma bamusige wenyine maze bamwice. Uriya amaze gupfa, Dawidi yashyingiranywe na Batisheba.
Icyakora Yehova yabonye ibyo bintu bibi byose byakozwe. Yakoze iki? Yohereje umuhanuzi Natani kwa Dawidi. Natani yabwiye Dawidi ati: “Habayeho umugabo w’umukire wari ufite intama nyinshi, n’undi w’umukene wagiraga agatama kamwe yakundaga cyane. Nuko uwo mukire araza atwara ka gatama konyine wa mukene yagiraga.” Dawidi yararakaye maze aravuga ati: “Uwo mukire agomba kwicwa.” Natani yabwiye Dawidi ati: “Uwo mukire ni wowe.” Dawidi yarababaye cyane maze abwira Natani ati: “Nakoreye Yehova icyaha.” Icyo cyaha cyatumye Dawidi n’umuryango we bahura n’ibibazo byinshi. Yehova yahannye Dawidi, ariko ntiyamwica kubera ko yari inyangamugayo kandi akicisha bugufi.
Dawidi yifuzaga kubakira Yehova urusengero, ariko Yehova yahisemo umuhungu wa Dawidi witwaga Salomo ngo abe ari we uzarwubaka. Dawidi yatangiye gushakira Salomo ibikoresho. Yaravuze ati: “Inzu izubakirwa Yehova igomba kuba ari nziza cyane. Salomo aracyari muto ariko nzamushakira ibyo azakenera byose.” Dawidi yatanze amafaranga menshi kugira ngo azakoreshwe bubaka urwo rusengero. Yashatse abakozi b’abahanga. Yashatse na zahabu n’ifeza, azana n’ibiti by’amasederi abivanye i Tiro n’i Sidoni. Mbere gato y’uko apfa, yahaye Salomo igishushanyo kigaragaza uko urwo rusengero rwari kuzaba rumeze. Yaramubwiye ati: “Yehova yansabye ko ibi byose mbyandika kugira ngo uzabyifashishe. Yehova azagufasha. Ntugire ubwoba. Komera kandi ukore.”
“Uhisha ibyaha bye nta cyo azageraho, ariko ubivuga kandi akabireka azababarirwa.”—Imigani 28:13