ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 47 p. 114-p. 115 par. 3
  • Yehova atera inkunga Eliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova atera inkunga Eliya
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Yahumurijwe n’Imana ye
    Twigane ukwizera kwabo
  • Yahumurijwe n’Imana ye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ese hari igihe wumva ufite irungu n’ubwoba?
    Jya wigisha abana bawe
  • Mbese Uzaba Uwizerwa nka Eliya?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 47 p. 114-p. 115 par. 3
Eliya ahagaze imbere y’ubuvumo bwo ku Musozi wa Horebu ateze amatwi umumarayika

IGICE CYA 47

Yehova atera inkunga Eliya

Yezebeli yumvise ibyari byabaye ku bahanuzi ba Bayali, ararakara cyane. Yatumye kuri Eliya ati: “Ejo uzicwa nk’uko nawe wishe abahanuzi ba Bayali.” Eliya yagize ubwoba bwinshi ahungira mu butayu. Yarasenze ati: “Yehova, singishoboye kwihangana. Reka nipfire birangire.” Eliya yaryamye munsi y’igiti arasinzira, kuko yari ananiwe cyane.

Umumarayika yaramukanguye, amubwirana ubugwaneza ati: “Byuka urye.” Eliya yahise abona umugati ku mabuye ashyushye hamwe n’amazi yo kunywa. Yarariye, aranywa maze arongera arasinzira. Umumarayika yarongeye aramubyutsa, aramubwira ati: “Byuka urye ubone imbaraga zo gukomeza urugendo.” Eliya yarongeye ararya, maze agenda iminsi 40 n’amajoro 40, agera ku Musozi wa Horebu. Ahageze, yagiye kuryama mu buvumo. Ariko Yehova yaramuvugishije, aramubaza ati “Eliya we, urakora iki aha?” Eliya yaramusubije ati: “Abisirayeli bishe isezerano mwagiranye. Basenye ibicaniro byawe, bica n’abahanuzi bawe. None nanjye barashaka kunyica.”

Yehova yaramubwiye ati: “Genda uhagarare ku musozi.” Habanje kuza umuyaga mwinshi unyura ku buvumo yarimo. Hakurikiyeho umutingito, hanyuma hakurikiraho umuriro. Birangiye, Eliya yumvise ijwi rituje nuko yitwikira umwenda we mu maso, ahagarara hanze y’ubuvumo. Yehova yamubajije impamvu yari yahunze. Eliya yaravuze ati: “Nsingaye njyenyine.” Ariko Yehova yaramubwiye ati: “Nturi wenyine. Muri Isirayeli haracyari abantu 7.000 bansenga. Genda ushyireho Elisa abe umuhanuzi mu mwanya wawe.” Eliya yahise ajya gukora ibyo Yehova amubwiye. Ese utekereza ko nawe Yehova azagufasha nukora ibyo ashaka? Azagufasha rwose! Reka turebe ikintu cyabaye muri cya gihe imvura yari yaranze kugwa hakaba inzara.

“Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha. Ahubwo buri gihe mujye musenga Imana muyinginga, muyisabe ibayobore muri byose kandi mujye muhora muyishimira.”​—Abafilipi 4:6

Ibibazo: Kuki Eliya yahunze? Ni iki Yehova yabwiye Eliya?

1 Abami 19:1-18; Abaroma 11:2-4

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze