ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 48 p. 116-p. 117 par. 1
  • Umwana w’umugore w’umupfakazi azuka

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umwana w’umugore w’umupfakazi azuka
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Umupfakazi w’i Sarefati yaragororewe bitewe n’ukwizera kwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Yahumurijwe n’Imana ye
    Twigane ukwizera kwabo
  • Yahumurijwe n’Imana ye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Mbese Uzaba Uwizerwa nka Eliya?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 48 p. 116-p. 117 par. 1
Eliya ahamagara umupfakazi watoraguraga udukwi

IGICE CYA 48

Umwana w’umugore w’umupfakazi azuka

Ikibindi cy’ifu n’akabindi gato k’amavuta

Mu gihe imvura yari yaranze kugwa hagatera inzara, Yehova yabwiye Eliya ati: “Jya i Sarefati. Uzasangayo umugore w’umupfakazi uzajya aguha ibyokurya.” Akigera ku marembo y’umujyi, yabonye umupfakazi w’umukene atoragura inkwi. Yaramusabye ngo agende amuzanire amazi yo kunywa mu gikombe. Uwo mugore agiye kuyazana, Eliya yaramubwiye ati: “Ndakwinginze unzanire n’umugati.” Ariko uwo mupfakazi yaramusubije ati: “Nta mugati mfite. Nsigaranye gusa agafu gake n’utuvuta duke. Ngiye kureba icyo nateka, nkakirya n’umuhungu wanjye.” Eliya yaramubwiye ati: “Yehova yasezeranyije ko nuntekera umugati, ifu n’amavuta yawe bitazashira kugeza igihe imvura izongera kugwa.”

Uwo mupfakazi yagiye iwe atekera uwo muhanuzi wa Yehova umugati. Nk’uko Yehova yari yarabivuze, uwo mupfakazi n’umuhungu we ntibigeze babura ibyokurya muri icyo gihe imvura yari yaranze kugwa. Ikibindi yabikagamo ifu n’akabindi gato yabikagamo amavuta byahoraga byuzuye.

Icyakora, hari ikintu kibabaje cyaje kuba. Umuhungu w’uwo mupfakazi yararwaye cyane maze arapfa. Uwo mupfakazi yinginze Eliya ngo amufashe. Eliya yateruye uwo mwana amujyana mu cyumba cyo hejuru maze amuryamisha ku buriri. Yarasenze ati: “Yehova, ndakwinginze tuma uyu mwana yongera kuba muzima.” Ese uzi impamvu icyo cyari kuba ari ikintu gitangaje Yehova yari kuba akoze? Ni ukubera ko bwari kuba ari ubwa mbere umuntu azutse. Ikindi kandi, uwo mupfakazi n’umuhungu we ntibari Abisirayeli.

Icyakora uwo mwana yongeye kuba muzima, atangira guhumeka! Eliya yabwiye uwo mupfakazi ati: “Dore umwana wawe ni muzima.” Yarishimye cyane abwira Eliya ati: “Uri umuntu w’Imana koko. Mbyemejwe n’uko buri gihe uvuga ibyo Yehova yakubwiye kandi ibyo uvuze biraba.”

Eliya aha umupfakazi umwana we wari wazutse

“Nimwitegereze neza ibikona. Ntibitera imbuto cyangwa ngo bisarure, nta n’ubwo bigira aho bibika imyaka. Nyamara Imana irabigaburira. None se ntimurusha inyoni agaciro?”​—Luka 12:24

Ibibazo: Umupfakazi w’i Sarefati yagaragaje ate ko yizeraga Yehova? Ni iki kitwemeza ko Eliya yari umuhanuzi w’Imana?

1 Abami 17:8-24; Luka 4:25, 26

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze