IGICE CYA 49
Umwamikazi w’umugome ahanwa
Iyo Umwami Ahabu yabaga ari mu nzu ye i Yezereli, yareberaga mu idirishya akabona umurima w’imizabibu w’umugabo witwaga Naboti. Ahabu yifuje uwo murima, agerageza kuwugura na Naboti. Icyakora Naboti yaranze kubera ko Amategeko ya Yehova atemeraga ko umuntu agurisha ubutaka yahawe n’ababyeyi. Ese Ahabu yaba yarubashye Naboti kuko yari akoze ikintu gikwiriye? Reka da! Ahubwo yararakaye cyane ku buryo yanze kubyuka, akanga no kurya.
Umugore wa Ahabu, ari we Yezebeli wari umwamikazi w’umugome, yaramubwiye ati: “Uri umwami wa Isirayeli. Ushobora kubona icyo ushaka cyose. Nzaguha uriya murima.” Yahise yandikira abayobozi b’umujyi, abategeka gushinja Naboti ko yatutse Imana, maze bakamutera amabuye agapfa. Bakoze ibyo Yezebeli yababwiye, nuko Yezebeli abwira Ahabu ati: “Naboti yapfuye. Ubu umurima ni uwawe.”
Naboti si we wenyine Yezebeli yishe amurenganya. Yishe abantu benshi bakundaga Yehova. Yasengaga ibigirwamana agakora n’ibindi bibi byinshi. Yehova yarebaga ibibi byose yakoraga. Ariko se yari gukomeza kumwihorera?
Ahabu amaze gupfa, umuhungu we Yehoramu yabaye umwami. Yehova yohereje umugabo witwaga Yehu, ngo ajye guhana Yezebeli n’umuryango we.
Yehu yafashe igare rye ajya i Yezereli aho Yezebeli yari atuye. Yehoramu na we yafashe igare ajya gusanganira Yehu. Yaramubajije ati: “Ni amahoro?” Yehu yaramusubije ati: “Nta mahoro ashobora kubaho kandi mama wawe Yezebeli ari gukora ibibi.” Yehoramu yagerageje guhindukiza igare rye ngo ahunge, ariko Yehu amurasa umwambi, ahita apfira aho.
Yehu yarakomeje ajya kwa Yezebeli. Yezebeli yumvise ko Yehu aje iwe, yisiga mu maso ibintu bituma asa neza, arasokoza maze ajya ku idirishya mu nzu ye ya etaje aramutegereza. Yehu ahageze, Yezebeli yamusuhuje afite agasuzuguro kenshi. Yehu yahise abwira abagaragu bari bahagaze iruhande rwa Yezebeli ati: “Nimumujugunye hasi.” Bahise banyuza Yezebeli mu idirishya, agwa hasi arapfa.
Hanyuma Yehu yishe abahungu 70 ba Ahabu kandi avana ibikorwa byo gusenga Bayali mu gihugu hose. Ese wiboneye ko Yehova aba azi ibintu byose, kandi ko iyo igihe kigeze ahana abakora ibibi?
“Umurage umuntu abonye akoresheje umururumba, amaherezo ntawuboneramo umugisha.”—Imigani 20:21