ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 50 p. 120-p. 121 par. 5
  • Yehova atabara Yehoshafati

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova atabara Yehoshafati
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Yehoshafati yiringira Yehova
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Jya ugira ishyaka ry’inzu ya Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Urubanza rusohorezwa mu gikombe cyo guciramo imanza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Ibivugwa mu 2 Ngoma
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 50 p. 120-p. 121 par. 5
Umwami Yehoshafati n’abaririmbyi b’Abalewi bari imbere y’abasirikare bavuye muri Yerusalemu

IGICE CYA 50

Yehova atabara Yehoshafati

Umwami w’u Buyuda witwaga Yehoshafati yasenye ibicaniro bya Bayali, arimbura n’ibigirwamana byari mu gihugu. Yashakaga ko abantu bamenya amategeko ya Yehova. Ni yo mpamvu yohereje abayobozi n’Abalewi mu Buyuda bwose kugira ngo bigishe abantu amategeko ya Yehova.

Abantu bo mu bihugu byari bikikije u Buyuda batinyaga kubutera, kuko bari bazi ko Yehova yari ashyigikiye abantu be. Ibaze ko bigeze no kuzanira Umwami Yehoshafati impano. Icyakora Abamowabu, Abamoni n’abo mu karere ka Seyiri bateye Yehoshafati. Yehoshafati yari azi ko akeneye ko Yehova amufasha. Yatumyeho abagabo, abagore n’abana ngo baze i Yerusalemu, maze asengera imbere yabo ati: “Yehova, ntitwatsinda utadufashije. Turakwinginze, tubwire icyo dukora.”

Yehova yasubije iryo sengesho, arababwira ati: “Ntimutinye. Nzabafasha. Muzajye ku rugamba, mwihagararire gusa maze murebe uko nzabakiza.” Yehova yabakijije ate?

Ku munsi wakurikiyeho, Yehoshafati yatoranyije abaririmbyi, abategeka kugenda imbere y’abasirikare baririmba. Bavuye i Yerusalemu bagera i Tekowa, aho bari kurwanira.

Mu gihe abaririmbyi basingizaga Yehova barangurura amajwi y’ibyishimo, Yehova na we yarabatabaye. Yateje urujijo mu Bamoni n’Abamowabu baricana, ntiharokoka n’umwe. Icyakora Yehova yarinze abaturage b’u Buyuda, abasirikare n’abatambyi. Abo mu bihugu byari bikikije u Buyuda bose bumvise ibyo Yehova yari yakoze, bamenya ko yari agikomeje gushyigikira abantu be. None se muri iki gihe Yehova arinda abantu be ate? Akoresha uburyo bwinshi agakiza abamusenga. Icyakora ntakenera ko abantu bamufasha.

“Ntibizaba ngombwa ko murwana. Mwe muzajyeyo mwihagararire gusa maze murebe uko Yehova azabakiza.”​—2 Ibyo ku Ngoma 20:17

Ibibazo: Yehoshafati yari umwami umeze ute? Yehova yakijije u Buyuda ate?

2 Ibyo ku Ngoma 17:1-19; 20:1-30

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze