IGICE CYA 53
Ubutwari bwa Yehoyada
Yezebeli yari afite umukobwa witwaga Ataliya wari umugome nka mama we. Ataliya yari yarashakanye n’umwami w’u Buyuda. Umugabo we amaze gupfa, umuhungu we yabaye umwami. Ariko igihe umuhungu we yapfaga, Ataliya ni we watangiye kuyobora u Buyuda. Yagerageje kwica abakomokaga ku mwami bose n’abandi bose bashoboraga kuzaba abami. Abuzukuru be bwite na bo yarabishe. Abantu bose baramutinyaga.
Umutambyi Mukuru Yehoyada n’umugore we Yehosheba, babonaga ko ibyo Ataliya yakoraga byari bibi cyane. Bahishe umwuzukuru wa Ataliya witwaga Yehowashi, bamurerera mu nzu ya Yehova nubwo bashoboraga kubizira.
Yehowashi amaze kugira imyaka irindwi, Yehoyada yateranyirije hamwe abayobozi n’Abalewi arababwira ati: “Murinde imiryango y’urusengero, ntimugire uwo mwemerera kwinjira.” Hanyuma yashyizeho Yehowashi ngo abe umwami, amwambika ikamba ku mutwe. Abaturage b’i Buyuda bavuze mu ijwi riranguruye bati: “Umwami arakabaho!”
Umwamikazi Ataliya yumvise urusaku rw’abantu ahita ajya ku rusengero. Abonye umwami mushya yaravuze ati: “Muri abagambanyi! Mwangambaniye!” Abayobozi bafashe uwo mwamikazi mubi, baramusohora bajya kumwica. Ariko se byari kugenda bite ko yari yaratumye abantu bakora ibikorwa bibi?
Yehoyada yafashije abantu, basezeranya Yehova ko ari we wenyine bazasenga. Yehoyada yabategetse gusenya urusengero rwa Bayali, bamenagura n’ibigirwamana byose. Yanatoranyije abatambyi n’Abalewi bo gukora mu rusengero kugira ngo abantu bongere kuhasengera. Yashyizeho abarinzi b’urusengero ngo hatagira umuntu wanduye urwinjiramo. Nanone Yehoyada n’abayobozi bajyanye Yehowashi mu nzu y’umwami ngo atangire gutegeka ari umwami. Abantu b’i Buyuda barishimye cyane. Ntibari bagitegekwa na Ataliya wari umugome kandi ntibari bagisenga Bayali. Bari basigaye basenga Yehova wenyine. Ese urabona ko kuba Yehoyada yaragize ubutwari byagiriye akamaro abantu benshi?
“Ntimugatinye abantu bashobora kubica, ariko bakaba badashobora kwica ubugingo. Ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri byombi muri Gehinomu.”—Matayo 10:28