IGICE CYA 54
Yehova yihanganiye Yona
Abantu bo mu mujyi wa Nineve, mu gihugu cya Ashuri, bakoraga ibibi. Yehova yabwiye umuhanuzi we witwaga Yona ngo ajye kubabwira ko bagomba guhindura imyifatire yabo. Ariko Yona yagize ubwoba ahita ahunga. Yateze ubwato bwajyaga i Tarushishi.
Igihe ubwo bwato bwari mu nyanja, haje umuyaga mwinshi abari babutwaye bagira ubwoba. Basenze imana zabo bazibaza bati: “Kuki ibintu nk’ibi bitubayeho?” Yona yaje kubabwiza ukuri ati: “Ni njye wabiteye. Nanze kujya aho Yehova yantumye. Munjugunye mu nyanja, irahita ituza.” Abari batwaye ubwo bwato babanje kwanga ariko akomeza kubibasaba. Byarangiye bamujugunye mu nyanja, ihita ituza.
Yona yatekerezaga ko agiye gupfa. Mu gihe yamanukaga hasi mu nyanja, yasenze Yehova. Yehova yohereje urufi runini ruramumira ariko ntirwamwica. Igihe Yona yari mu nda y’urwo rufi yasenze Yehova ati: “Ngusezeranyije ko nzahora nkumvira.” Yehova yarinze Yona ari mu nda y’urwo rufi amaramo iminsi itatu, hanyuma atuma rumuruka ku nkombe.
Ese kuba Yehova yarakijije Yona, byasobanuraga ko atagomba kujya i Nineve? Oya. Yehova yongeye kubwira Yona ngo ajyeyo. Noneho Yona yarumviye. Yagiyeyo abwira abo bantu baho bakoraga ibibi ati: “Hasigaye iminsi 40 Nineve ikarimbuka.” Icyakora habaye ikintu atari yiteze. Abantu b’i Nineve bumvise ibyo yababwiraga maze bahindura imyifatire yabo. Umwami wabo yarababwiye ati: “Mwinginge Imana muyisaba imbabazi kandi mwihane. Nta wamenya, wenda izatureka ntiturimbure.” Yehova yabonye ko abaturage b’i Nineve bihannye, ntiyabarimbura.
Yona yarakajwe n’uko uwo mujyi utarimbutse. Bitekerezeho nawe! Yehova yihanganiye Yona aramubabarira, ariko Yona we ntiyashakaga kubabarira abantu b’i Nineve. Ahubwo yagiye hanze y’uwo mujyi, yicara ahantu hari agacucu munsi y’uruyuzi, araceceka kubera uburakari. Hanyuma urwo ruyuzi rwarumye, Yona arushaho kurakara. Nuko Yehova aramubwira ati: “Ubabajwe cyane n’uruyuzi aho kubabazwa n’abantu b’i Nineve? Nabagiriye imbabazi none sinabarimbuye.” Ni irihe somo yashakaga kumwigisha? Abantu b’i Nineve barushaga agaciro ikimera icyo ari cyo cyose.
“Yehova . . . arabihanganira kubera ko adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana.”—2 Petero 3:9