ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 55 p. 132
  • Umumarayika wa Yehova yarinze Hezekiya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umumarayika wa Yehova yarinze Hezekiya
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Ukwizera k’umwami kugororerwa
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
  • Imana itabara Hezekiya
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Icyo abungeri barindwi n’abatware umunani batumarira muri iki gihe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Kwiringira iyi si nta cyo byatumarira
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 55 p. 132
Umumarayika ateye inkambi y’Abashuri

IGICE CYA 55

Umumarayika wa Yehova yarinze Hezekiya

Abashuri bari baratsinze ubwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi, aba ari bo bategeka. Umwami Senakeribu wa Ashuri yashakaga no gutsinda ubwami bw’u Buyuda bwari bugizwe n’imiryango ibiri. Yatangiye gufata imijyi y’u Buyuda gahoro gahoro, ariko uwo yifuzaga cyane ni Yerusalemu. Icyo Senakeribu atari azi ni uko Yehova yarindaga Yerusalemu.

Umwami w’u Buyuda ari we Hezekiya yahaye Senakeribu amafaranga menshi ngo areke Yerusalemu. Senakeribu yakiriye ayo mafaranga, ariko yohereza abasirikare be bakomeye ngo batere Yerusalemu. Abaturage bo muri uwo mujyi bagize ubwoba kubera ko abasirikare b’Abashuri bakomezaga kuwegera. Hezekiya yarababwiye ati: “Ntimutinye. Abashuri barakomeye ariko Yehova azatuma dukomera kubarusha.”

Senakeribu yohereje intumwa ye Rabushake i Yerusalemu kugira ngo ajye gutera ubwoba abaturage. Rabushake yahagaze inyuma y’umujyi, aravuga cyane ati: “Yehova ntashobora kubakiza. Hezekiya ntabashuke. Nta mana ishobora kutubuza kubakorera ibyo dushaka byose.”

Hezekiya yagishije Yehova inama. Yehova yaramubwiye ati: “Amagambo ya Rabushake ntagutere ubwoba. Senakeribu ntazigera afata Yerusalemu.” Nyuma yaho, Senakeribu yoherereje Hezekiya amabaruwa yagiraga ati: “Emera ko utsinzwe. Yehova ntashobora kugukiza.” Hezekiya yasenze Yehova amubwira ati: “Yehova, turakwinginze dukize, kugira ngo abantu bose bamenye ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine.” Yehova yaramubwiye ati: “Umwami wa Ashuri ntazinjira muri Yerusalemu. Nzarinda umujyi wanjye.”

Senakeribu yari yizeye rwose ko yari agiye gufata Yerusalemu. Ariko mu ijoro rimwe, Yehova yohereje umumarayika aho abasirikare bari barashinze amahema yabo inyuma y’umujyi. Uwo mumarayika yishe abasirikare bagera ku 185.000. Umwami Senakeribu yatakaje abasirikare benshi bari bakomeye. Nta kundi yari kubigenza uretse gusubira iwe. Yehova yarinze Hezekiya na Yerusalemu nk’uko yari yarabivuze. Ese iyo uza kuba wari i Yerusalemu, wari kwiringira Yehova?

“Umumarayika wa Yehova arinda abamutinya, kandi arabakiza.”​—Zaburi 34:7

Ibibazo: Yehova yarinze ate Yerusalemu? Ese wemera ko nawe Yehova azakurinda?

2 Abami 17:1-6; 18:13-37; 19:1-37; 2 Ibyo ku Ngoma 32:1-23

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze