IGICE CYA 56
Yosiya yakundaga Amategeko y’Imana
Yosiya yabaye umwami w’u Buyuda afite imyaka umunani. Icyo gihe abantu basengaga ibigirwamana bagakora n’ibikorwa by’ubumaji. Yosiya amaze kugira imyaka 16, yashakishije uko yakorera Yehova mu buryo bukwiriye. Igihe yari afite imyaka 20, yatangiye kurimbura ibigirwamana no gusenya ibicaniro mu gihugu hose. Amaze kugira imyaka 26, yatangije gahunda yo gusana urusengero rwa Yehova.
Umutambyi Mukuru Hilukiya yabonye mu rusengero umuzingo warimo Amategeko ya Yehova, ushobora kuba waranditswe na Mose. Shafani wari umunyamabanga w’umwami yazaniye Yosiya uwo muzingo, atangira kumusomera Amategeko. Yosiya yabonye ko abantu ba Yehova bari bamaze imyaka myinshi bamusuzugura. Yabwiye Hilukiya ati: “Yehova yaraturakariye cyane. Genda umutubarize, atubwire icyo tugomba gukora.” Yehova yabasubije binyuze ku muhanuzikazi Hulida agira ati: “Abantu b’i Buyuda barantaye. Nzabahana Yosiya atakiri umwami kuko we yicishije bugufi.”
Umwami Yosiya amaze kubyumva, yagiye mu rusengero kandi ahuriza hamwe abantu b’i Buyuda bose. Yabasomeye Amategeko ya Yehova. Yosiya n’abantu bose basezeranyije Yehova ko bazamwumvira n’umutima wabo wose.
Abaturage b’u Buyuda bari bamaze imyaka myinshi batizihiza Pasika. Ariko igihe Yosiya yasomaga mu Mategeko ko Pasika yagombaga kwizihizwa buri mwaka, yarababwiye ati: “Tugomba kwizihiza Pasika ya Yehova.” Yosiya yahise ategura ibitambo byinshi byo gutamba, ashyiraho n’abaririmbyi bagombaga kuririmbira mu rusengero. Abantu bose bizihije Pasika kandi bamara iminsi irindwi yakurikiyeho bizihiza Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo. Nta Pasika nk’iyo yari yarigeze iba uhereye mu gihe cya Samweli. Yosiya yakundaga Amategeko y’Imana rwose! Ese nawe ukunda kwiga ibyerekeye Yehova?
“Ijambo ryawe ni itara rimurikira ibirenge byanjye, kandi ni urumuri rw’inzira yanjye.”—Zaburi 119:105