IGICE CYA 57
Yehova asaba Yeremiya kubwiriza
Yehova yatoranyije Yeremiya ngo abe umuhanuzi w’u Buyuda. Yamusabye kubwiriza abantu baho kandi akababwira ko bagomba kureka ibikorwa bibi. Ariko Yeremiya yaravuze ati: “Yehova, ndacyari umwana. Sinashobora kubwiriza aba bantu.” Yehova yaramusubije ati: “Ntutinye. Nzajya nkubwira ibyo uvuga kandi nzagufasha.”
Yehova yabwiye Yeremiya ngo ateranyirize hamwe abayobozi bo mu Buyuda, maze amenere akabindi imbere yabo, kandi ababwire ati: “Uku ni ko Yerusalemu izamenagurwa.” Yeremiya amaze gukora ibyo Yehova yari yamubwiye, abayobozi b’u Buyuda bararakaye cyane. Umutambyi witwaga Pashuri yakubise Yeremiya kandi amufungira mu kintu gikoze mu mbaho bakoreshaga bahana abantu. Yeremiya yamaze ijoro ryose adashobora kunyeganyega. Pashuri yamurekuye bukeye, maze Yeremiya abwira Yehova ati: “Singishoboye kwihangana. Sinzongera kubwiriza.” Ariko se koko yarabiretse? Oya rwose! Yeremiya yongeye kubitekerezaho, maze aravuga ati: “Ijambo rya Yehova ni nk’umuriro waka cyane mu mubiri wanjye. Sinshobora kureka kubwiriza.” Yeremiya yakomeje kubwira abantu ko nibatihana bazahura n’ibyago.
Nyuma y’igihe, u Buyuda bwabonye undi mwami. Abatambyi n’abahanuzi b’ibinyoma bangaga cyane ubutumwa Yeremiya yabwirizaga. Babwiye abayobozi bati: “Uyu muntu akwiriye gupfa.” Yeremiya na we yarababwiye ati: “Nimunyica, muraba mundenganyije. Mvuga ibyo Yehova yantumye, simvuga ibyo nitekerereje.” Abatware babyumvise, baravuze bati: “Uyu muntu ntakwiriye gupfa.”
Yeremiya yakomeje kubwiriza, abayobozi bararakara cyane. Basabye umwami kwica Yeremiya, na we ababwira ko bashobora kumukoresha icyo bashaka cyose. Bahise bafata Yeremiya bamujugunya mu rwobo rurerure rw’amazi rwari rurimo ibyondo, bifuza ko yapfiramo. Yeremiya yatangiye gutebera muri ibyo byondo.
Hanyuma umukozi w’ibwami witwaga Ebedi-meleki, yaragiye abwira umwami ati: “Abayobozi bajugunye Yeremiya mu rwobo rw’amazi. Nitumurekeramo, azapfa.” Umwami yabwiye Ebedi-meleki ngo afate abagabo 30 bajye kuvana Yeremiya muri urwo rwobo. Ese ntitwagombye kwigana Yeremiya, kuko atemeye ko hagira ikintu na kimwe kimubuza kubwiriza?
“Muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye, ariko uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa.”—Matayo 10:22