IGICE CYA 61
Banze gusenga igishushanyo
Hashize igihe Umwami Nebukadinezari arose cya gishushanyo, yakoze igishushanyo kinini cya zahabu. Yagihagaritse mu Kibaya cya Dura maze atumaho abantu bose bakomeye bo mu gihugu harimo Shadaraki, Meshaki na Abedenego ngo bahurire imbere yacyo. Umwami yarategetse ati: “Nimwumva ijwi ry’ihembe n’umwironge n’inanga, mupfukame musenge icyo gishushanyo. Umuntu wese utari bupfukame ngo agisenge, arahita ajugunywa mu itanura ryaka umuriro.” Ese abo Baheburayo batatu bari gupfukama bagasenga icyo gishushanyo cyangwa bari gukomeza gusenga Yehova wenyine?
Hanyuma umwami yategetse ko bacuranga umuziki. Abantu bose bapfukamiye icyo gishushanyo baragisenga, uretse Shadaraki, Meshaki na Abedenego. Hari abantu babibonye, maze babwira umwami bati: “Ba Baheburayo batatu banze gusenga igishushanyo cyawe.” Nebukadinezari yarabahamagaje, arababwira ati: “Mbahaye andi mahirwe ngo musenge iki gishushanyo. Nimutabikora, ndabajugunya mu muriro. Nta mana iri bubashe kubankiza.” Na bo baramusubiza bati: “Si ngombwa ko uduha andi mahirwe. Imana yacu ishobora kudukiza. Ariko naho itadukiza, mwami, ntidushobora gusenga icyo gishushanyo.”
Nebukadinezari yararakaye cyane. Yabwiye abagaragu be ati: “Mucane itanura, ubushyuhe bwaryo bwikube inshuro zirindwi kurusha uko bwari busanzwe.” Hanyuma yabwiye abasirikare be ati: “Mubabohe maze mubajugunyemo.” Itanura ryari rishyushye cyane, ku buryo igihe abasirikare baryegeraga bahise bapfa. Abo Baheburayo batatu baguye mu muriro. Ariko Nebukadinezari arebye mu itanura, abona abagabo bane bari kugendagenda mu muriro aho kuba batatu. Yagize ubwoba maze abaza abayobozi ati: “Harya ntitwajugunye mu muriro abagabo batatu? Ndabonamo abagabo bane, kandi uwa kane arasa n’umumarayika!”
Nebukadinezari yahise yegera itanura arahamagara cyane ati: “Mwa bagaragu b’Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke!” Bose batangajwe no kubona Shadaraki, Meshaki na Abedenego basohoka mu muriro nta cyo babaye. Uruhu rwabo, umusatsi wabo ndetse n’imyenda yabo ntibyari byahiye, yewe nta n’umwotsi wabanukagaho.
Nebukadinezari yaravuze ati: “Imana ya Shadaraki, Meshaki na Abedenego irakomeye. Yohereje umumarayika wayo arabakiza. Nta yindi mana ihwanye na yo.”
Ese nawe wiyemeje kwigana abo Baheburayo batatu, ukabera Yehova indahemuka uko byagenda kose?
“Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera.”—Matayo 4:10