IGICE CYA 67
Inkuta za Yerusalemu
Mu gihe cya Ezira hariho Umwisirayeli witwaga Nehemiya, wari umugaragu w’Umwami Aritazerusi. Yabaga mu mujyi w’u Buperesi witwaga Shushani. Umuvandimwe wa Nehemiya wari uvuye mu Buyuda yamubwiye inkuru mbi igira iti: “Abantu basubiye i Yerusalemu ntibafite umutekano. Inkuta z’umujyi n’amarembo yawo Abanyababuloni basenye, ntibyongeye kubakwa.” Nehemiya yarababaye cyane, bituma ashaka kujya i Yerusalemu kubafasha. Yasenze Yehova amusaba ko umwami yamwemerera akagenda.
Hanyuma umwami yabonye ko Nehemiya yari afite agahinda maze aramubaza ati: “Byakugendekeye bite, ko nta na rimwe nigeze nkubona umeze utyo?” Nehemiya yaramusubije ati: “Ndababaye cyane kuko umujyi mvukamo wa Yerusalemu bawusenye.” Nuko umwami aramubaza ati: “None se urifuza ko ngukorera iki?” Nehemiya yahise asengera mu mutima maze abwira umwami ati: “Ndakwinginze, reka njye i Yerusalemu nongere nubake inkuta zayo.” Umwami Aritazerusi yemereye Nehemiya kugenda kandi akora ibishoboka byose ngo azagereyo amahoro. Nanone yagize Nehemiya guverineri w’u Buyuda amuha n’ibiti byo kubakisha amarembo y’umujyi.
Nehemiya ageze i Yerusalemu, yagenzuye inkuta z’umujyi. Hanyuma yahurije hamwe abatambyi n’abayobozi arababwira ati: “Ibi bintu birababaje rwose! Nimuze twongere twubake inkuta.” Nuko abantu bose barabyemera batangira kubaka.
Icyakora bamwe mu banzi b’Abisirayeli barabasekaga, bakababwira bati: “Ingunzu niyurira urwo rukuta muri kubaka, ruzasenyuka.” Birengagizaga ibyo bitutsi bagakomeza kubaka. Urukuta rwagendaga ruba rurerure kandi rukarushaho gukomera.
Abanzi babo bafashe umwanzuro wo kubatera babatunguye, baturutse mu mpande zose za Yerusalemu. Abayahudi babyumvise, bagize ubwoba. Ariko Nehemiya yarababwiye ati: “Ntimubatinye kuko Yehova ari kumwe natwe.” Nehemiya yashyizeho abarinzi barindaga abakoraga imirimo, bituma abo banzi batabona uko babatera.
Mu minsi 52 gusa bari barangije kubaka inkuta n’amarembo. Nehemiya yahurije hamwe Abalewi bose i Yerusalemu kugira ngo batahe izo nkuta. Yakoze korari ebyiri z’abaririmbyi. Buririye kuri esikariye zo ku Irembo ry’Iriba, bazenguruka umujyi bagenda hejuru y’urukuta, korari imwe ituruka mu ruhande rumwe, indi na yo ituruka mu rundi rundi ruhande. Bagendaga baririmbira Yehova, kandi bacuranga inanga n’ibindi bikoresho by’umuziki. Ezira yajyanye na korari imwe, Nehemiya na we ajyana n’indi, maze bahurira ku rusengero. Abantu bose, ni ukuvuga abagabo, abagore n’abana, batambiye Yehova ibitambo kandi bakora umunsi mukuru. Kubera ko bari bishimye cyane, abantu bumvaga amajwi yabo bari kure cyane.
“Intwaro yose yacuriwe kukurwanya nta cyo izageraho.”—Yesaya 54:17