IGICE CYA 69
Gaburiyeli asura Mariya
Elizabeti yari afite mwene wabo w’umukobwa witwaga Mariya, wari utuye mu mujyi wa Nazareti muri Galilaya. Mariya yari afite fiyanse witwaga Yozefu, wari umubaji. Igihe Elizabeti yari afite inda y’amezi atandatu, marayika Gaburiyeli yabonekeye Mariya. Yaramubwiye ati: “Gira amahoro. Yehova aragukunda cyane.” Mariya ntiyamenye icyo Gaburiyeli yari ashatse kuvuga. Gaburiyeli yaramubwiye ati: “Ugiye kuzatwita kandi uzabyara umwana w’umuhungu. Uzamwite Yesu. Azaba Umwami kandi Ubwami bwe buzahoraho iteka ryose.”
Mariya yaramusubije ati: “Ubwo se nabyara nte kandi ntaragirana imibonano mpuzabitsina n’umugabo?” Gaburiyeli yaramubwiye ati: “Kuri Yehova byose birashoboka. Uzahabwa umwuka wera maze ubyare umwana w’umuhungu. Mwene wanyu Elizabeti na we aratwite.” Nuko Mariya aramubwira ati: “Dore ndi umuja wa Yehova! Bibe nk’uko ubivuze.”
Mariya yagiye gusura Elizabeti mu mujyi wari ahantu mu misozi. Igihe Mariya yamusuhuzaga, Elizabeti yumvise umwana uri mu nda ye asimbagurika. Nuko ahabwa umwuka wera aravuga ati: “Mari, Yehova yaguhaye umugisha. Kuba mama w’Umwami wanjye aje kunsura, ndumva bindenze!” Mariya na we yaravuze ati: “Reka nsingize Yehova n’umutima wanjye wose.” Mariya yagumanye na Elizabeti amezi atatu, maze asubira iwabo i Nazareti.
Yozefu amaze kumenya ko Mariya atwite, yashatse kwanga ko babana. Ariko umumarayika yamubonekeye mu nzozi aramubwira ati: “Ntutinye gushyingiranwa na Mariya. Nta kibi yakoze.” Nuko Yozefu ajyana Mariya iwe, amubera umugore.
‘Ibyo Yehova yishimira gukora byose arabikora, haba mu ijuru no ku isi.’—Zaburi 135:6