ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 71 p. 168-p. 169 par. 1
  • Yehova yarinze Yesu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova yarinze Yesu
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Abagabo bayobowe n’inyenyeri
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Guhunga Umutegetsi w’Umunyagitugu
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Bahunga umutegetsi w’umugome
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yesu n’Abantu Baraguzaga Inyenyeri
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 71 p. 168-p. 169 par. 1
Mariya na Yesu bari ku ndogobe, Yozefu agenda iruhande rwayo

IGICE CYA 71

Yehova yarinze Yesu

Abantu bo mu gihugu cyo mu burasirazuba bwa Isirayeli bemeraga ko inyenyeri zishobora kubayobora. Umunsi umwe ari nijoro, hari abagabo bo muri icyo guhugu babonye ikintu cyasaga n’inyenyeri yaka cyane yagendaga mu kirere, barayikurikira. Iyo nyenyeri yabajyanye i Yerusalemu. Babajije abantu bati: “Umwana uzaba umwami w’Abayahudi ari he? Tuje kumwunamira.”

Umwami Herode wategekaga i Yerusalemu yumvise ko hari umwami mushya, arahangayika cyane. Yabajije abakuru b’abatambyi ati: “Uwo mwami yagombaga kuvukira he?” Baramusubije bati: “Abahanuzi bavuze ko yari kuvukira i Betelehemu.” Herode yabwiye abo bagabo bari baturutse mu gihugu cyo mu burasirazuba ati: “Nimujye i Betelehemu mushake uwo mwana. Muzagaruke mumbwire aho ari. Nanjye ndashaka kumwunamira.” Ariko yarababeshyaga.

Ya nyenyeri yongeye kubajya imbere, ibageza i Betelehemu. Yahagaze hejuru y’inzu maze abo bagabo barinjira, basanga Yesu ari kumwe na mama we Mariya. Bunamiye uwo mwana, bamuha n’impano za zahabu n’imibavu itandukanye. None se ni Yehova wari wohereje abo bagabo ngo bajye kureba Yesu? Oya rwose!

Muri iryo joro, Yehova yabwiye Yozefu mu nzozi ati: “Herode arashaka kwica Yesu. Fata umugore wawe n’umwana muhungire muri Egiputa. Muzagumeyo kugeza igihe nzababwirira ngo mugaruke.” Yozefu n’umuryango we bahise bajya muri Egiputa.

Yehova yabwiye ba bagabo bo mu gihugu cyo mu burasirazuba bwa Isirayeli ngo ntibasubire kwa Herode. Herode abonye ko batagarutse, yararakaye cyane. Kubera ko atashoboraga kumenya aho Yesu ari, yategetse ko abana b’abahungu bose b’i Betelehemu bari mu kigero nk’icya Yesu bicwa. Ariko icyo gihe, Yesu yari yibereye kure cyane ahantu hari umutekano, muri Egiputa.

Herode yaje gupfa, maze Yehova abwira Yozefu ati: “Noneho musubireyo ni amahoro.” Yozefu, Mariya na Yesu basubiye muri Isirayeli maze batura mu mujyi wa Nazareti.

‘Ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera . . . , rizakora ibyo naritumye.’​—Yesaya 55:11

Ibibazo: Kuki Yesu yari agiye kugirirwa nabi? Yehova yamurinze ate?

Matayo 2:1-23; Mika 5:2

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze