ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 77 p. 182-p. 183 par. 2
  • Yesu abwiriza umugore ku iriba

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu abwiriza umugore ku iriba
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Yigisha Umusamariyakazi
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yigisha Umusamariyakazi
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Yesu n’umugore ku iriba
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Kuba “Umusamariya mwiza” bisobanura iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 77 p. 182-p. 183 par. 2
Yesu aganira n’umugore w’Umusamariya ku iriba rya Yakobo

IGICE CYA 77

Yesu abwiriza umugore ku iriba

Pasika irangiye, Yesu n’abigishwa be basubiye i Galilaya banyuze i Samariya. Bageze hafi y’umujyi witwaga Sukara, Yesu yahagaze ku iriba ryitwaga iriba rya Yakobo, kugira ngo aruhuke. Abigishwa be bari bagiye mu mujyi kugura ibyokurya.

Hari umugore waje kuvoma amazi kuri iryo riba. Yesu yaramubwiye ati: “Mpa amazi yo kunywa.” Uwo mugore yaramusubije ati: “Kuki umvugisha kandi ndi Umusamariyakazi? Abayahudi ntibavugisha Abasamariya.” Yesu yaramubwiye ati: “Iyaba wari uzi uwo ndi we, uba unsabye amazi yo kunywa, kandi nari kuguha amazi y’ubuzima bw’iteka.” Uwo mugore yahise amubaza ati: “Ushatse kuvuga iki, ko nta n’indobo ufite?” Yesu yaramubwiye ati: “Umuntu wese unywa amazi ntanga, ntazongera kugira inyota.” Uwo mugore yaramubwiye ati: “Nyakubahwa, mpa kuri ayo mazi.”

Yesu yaramubwiye ati: “Genda uzane umugabo wawe hano.” Uwo mugore yaramusubije ati: “Nta mugabo ngira.” Yesu yaramubwiye ati: “Ibyo uvuze ni ukuri. Wagize abagabo batanu kandi n’uwo ufite ubu si umugabo wawe.” Uwo mugore yahise amubwira ati: “Menye ko uri umuhanuzi. Bene wacu bavuga ko tugomba gusengera Imana kuri uyu musozi, ariko mwebwe Abayahudi mukavuga ko tugomba kuyisengera i Yerusalemu honyine. Nzi ko Mesiya naza, azatwigisha neza uko tugomba gusenga.” Yesu yamubwiye ikintu atari yarigeze abwira undi muntu wese. Yaramubwiye ati: “Ni njye Mesiya.”

Yesu avugana n’Abasamariya

Uwo mugore yasubiye mu mujyi yiruka abwira Abasamariya ati: “Nabonye Mesiya. Yambwiye ibintu byose nakoze. Nimuze mwirebere!” Nuko baramukurikira bajya ku iriba kumva ibyo Yesu yigishaga.

Abasamariya basabye Yesu kuguma mu mujyi wabo. Yamazeyo iminsi ibiri abigisha kandi abantu benshi baramwizeye. Babwiye uwo Musamariyakazi bati: “Tumaze kumva ibyo uyu muntu yigisha, none tumenye neza ko ari we mukiza w’isi.”

“‘Ngwino!’ Ufite inyota wese naze. Ushaka wese nafate amazi y’ubuzima ku buntu.”​—Ibyahishuwe 22:17

Ibibazo: Kuki Umusamariyakazi yatangajwe n’uko Yesu yamuvugishije? Ni iki Yesu yamubwiye?

Yohana 4:1-42

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze