IGICE CYA 80
Yesu atoranya intumwa cumi n’ebyiri
Igihe Yesu yari amaze nk’umwaka n’igice abwiriza, hari imyanzuro ikomeye yagombaga gufata. Ni ba nde yari gutoranya kugira ngo bajye bakorana? Ni ba nde yari gutoza ngo bazayobore itorero rya gikristo? Yesu yifuzaga ko Yehova amuyobora kugira ngo afate iyo myanzuro. Ni yo mpamvu yagiye ku musozi wenyine, akarara ijoro ryose asenga. Mu gitondo, yahamagaye bamwe mu bigishwa be, atoranyamo 12 abagira intumwa. Ese wibuka amazina yabo? Bitwaga Petero, Andereya, Yakobo, Yohana, Filipo, Barutolomayo, Tomasi, Matayo, Yakobo umuhungu wa Alufayo, Tadeyo, Simoni na Yuda Isikariyota.
Andereya, Petero, Filipo, Yakobo
Abo bigishwa cumi na babiri bari kujya bajyana na Yesu. Yarabatoje maze abohereza kubwiriza bonyine. Yehova yabahaye imbaraga zo kwirukana abadayimoni no gukiza abarwayi.
Yohana, Matayo, Barutolomayo, Tomasi
Yesu yabitaga incuti ze kandi yarabizeraga. Abafarisayo bo batekerezaga ko izo ntumwa ari abantu boroheje kandi batize. Ariko Yesu yari yarabatoje kugira ngo bazashobore gukora umurimo yabahaye wo kubwiriza. Bari kugumana na Yesu mu bihe bikomeye byaranze ubuzima bwe, urugero nk’igihe yari hafi gupfa na nyuma y’uko azuka. Izo ntumwa cumi n’ebyiri hafi ya zose zaturukaga i Galilaya nka Yesu. Bamwe muri bo bari bafite abagore.
Yakobo umuhungu wa Alufayo, Yuda Isikariyota, Tadeyo, Simoni
Izo ntumwa zari abantu badatunganye kandi bakoraga amakosa. Hari igihe bavugaga bahubutse kandi bagafata imyanzuro mibi. Hari n’igihe bananirwaga kwihangana. Nanone bakundaga kujya impaka bashaka kumenya umukuru muri bo. Icyakora bari abantu beza kandi bakundaga Yehova. Ni bo bari kuba aba mbere mu itorero rya gikristo kandi bari kugira uruhare rukomeye mu gutuma rirushaho gukomera, Yesu amaze kugenda.
“Mbita incuti, kuko nabamenyesheje ibintu byose numvanye Papa wo mu ijuru.”—Yohana 15:15