ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 87 p. 204-p. 205 par. 3
  • Yesu asangira bwa nyuma n’intumwa ze

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu asangira bwa nyuma n’intumwa ze
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Mu cyumba cyo hejuru
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • ‘Mujye mukora mutya munyibuka’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Umuhango ukureba nawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 87 p. 204-p. 205 par. 3
Yesu atangiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ari kumwe n’intumwa ze cumi n’imwe zizerwa

IGICE CYA 87

Yesu asangira bwa nyuma n’intumwa ze

Buri mwaka Abayahudi bizihizaga Pasika ku itariki ya 14 z’ukwezi kwitwa Nisani. Pasika yabibutsaga ko Yehova yabakijije, akabavana muri Egiputa aho bakoraga imirimo ivunanye, akabajyana mu Gihugu cy’Isezerano. Mu mwaka wa 33, Yesu n’intumwa ze bizihirije Pasika muri etaje yari i Yerusalemu. Barangije kurya, Yesu yarababwiye ati: “Umwe muri mwe agiye kungambanira.” Intumwa zarababaye cyane ziramubaza ziti: “Uwo ni nde?” Yesu yarazisubije ati: “Ni uwo ngiye guha uyu mugati.” Yawuhereje Yuda Isikariyota. Ako kanya, Yuda yahise ahaguruka arasohoka.

Nyuma yaho Yesu yarasenze, maze afata umugati awucamo ibice, awuha izindi ntumwa zari zisigaye. Arazibwira ati: “Nimurye uyu mugati. Ugereranya umubiri wanjye ugiye gutangwa ku bwanyu.” Yafashe na divayi, arongera arasenga maze ayihereza intumwa ze. Arazibwira ati: “Nimunywe iyi divayi. Igereranya amaraso yanjye azamenwa kugira ngo mubabarirwe ibyaha. Mbasezeranyije ko muzaba abami hamwe nanjye mu ijuru. Buri mwaka, mujye mukora ibintu nk’ibi munyibuka.” Kugeza n’ubu abigishwa ba Yesu buri mwaka ku itariki nk’iyo barabikora. Icyo gikorwa cyitwa Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba.

Igihe Yesu yari amaze gusangira n’intumwa ze, zatangiye kujya impaka zishaka kumenya uwari ukomeye kuruta abandi muri zo. Ariko Yesu yarazibwiye ati: “Ukomeye kuruta abandi ni uwumva ko ameze nk’umwana muto, mbese uwumva ko yoroheje muri mwe mwese.

“Muri incuti zanjye. Nabamenyesheje ibintu byose Papa yansabye kubabwira. Ubu ngiye kujya mu ijuru kwa Papa. Muzasigara hano, kandi abantu bazamenya ko muri abigishwa banjye nimukundana. Mujye mukundana nk’uko nabakunze.”

Nyuma Yesu yasenze Yehova amusaba kurinda abigishwa be bose. Yasabye Yehova kubafasha gukorana mu mahoro. Nanone yasenze asaba ko izina rya Yehova ryezwa. Hanyuma Yesu n’intumwa ze baririmbye indirimbo zo gusingiza Yehova maze barasohoka. Haburaga igihe gito ngo Yesu bamufate.

“Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko Papa wanyu wo mu ijuru yishimiye kubaha Ubwami.”​—Luka 12:32

Ibibazo: Ni iki Yesu yasezeranyije intumwa ze? Ni irihe somo ry’ingenzi Yesu yigishije intumwa ze igihe basangiraga bwa nyuma?

Matayo 26:20-30; Luka 22:14-26; Yohana 13:1, 2, 26, 30, 34, 35; 15:12-19; 17:3-26

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze