IGICE CYA 88
Bafata Yesu
Yesu n’intumwa ze banyuze mu Kibaya cya Kidironi bagana ku Musozi w’Imyelayo. Saa sita z’ijoro zari zarenze, kandi ukwezi kwagaragaraga kose. Bageze mu busitani bwa Getsemani, Yesu yabwiye intumwa ze ati: “Nimugume hano kandi mukomeze kuba maso.” Nuko Yesu yigira imbere gato muri ubwo busitani arapfukama, asenga Yehova afite agahinda kenshi ati: “Papa, bibe uko ushaka.” Hanyuma Yehova yamwoherereje umumarayika kugira ngo amukomeze. Yesu asubiye aho za ntumwa zari ziri, yasanze zasinziriye. Yarazibwiye ati: “Nimukanguke! Iki si igihe cyo gusinzira! Igihe kirageze ngo abanzi banjye bamfate.”
Bidatinze, Yuda yaje ari kumwe n’abantu benshi bitwaje inkota n’inkoni. Yari azi ahantu yari gusanga Yesu kuko bazaga muri ubwo busitani kenshi. Yuda yari yabwiye abasirikare ko yari bubahe ikimenyetso cyari gutuma bamenya Yesu. Yahise asanga Yesu aramubwira ati: “Mwigisha, mwiriwe?,” maze aramusoma. Yesu na we yaramubwiye ati: “Yuda, koko urangambanira unsoma?”
Yesu yegereye abo bantu arababaza ati: “Murashaka nde?” Baramusubije bati: “Turashaka Yesu w’i Nazareti.” Na we arababwira ati: “Ni njye.” Bahita basubira inyuma bikubita hasi. Arongera arababaza ati: “Murashaka nde?” Barongeye baramusubiza bati: “Yesu w’i Nazareti.” Yesu arababwira ati: “Nababwiye ko ari njye. Niba rero ari njye mushaka, nimureke aba bagabo bagende.”
Petero abibonye, yafashe inkota yari afite ayikubita Maluko wari umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi. Ariko Yesu yakoze ku gutwi kwa Maluko ahita akira. Abwira Petero ati: “Shyira inkota yawe mu mwanya wayo. Nurwanisha inkota, uzicishwa inkota.” Abasirikare bafashe Yesu bamuboha amaboko, maze intumwa zirahunga. Bamujyanye kwa Ana wari umukuru w’abatambyi. Ana yabajije Yesu ibibazo maze amwohereza ku Mutambyi Mukuru witwaga Kayafa. Ariko se byagendekeye bite intumwa za Yesu?
“Mu isi muzahura n’imibabaro myinshi, ariko nimukomere! Natsinze isi.”—Yohana 16:33