ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 89 p. 208-p. 209 par. 1
  • Petero ahakana ko azi Yesu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Petero ahakana ko azi Yesu
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Umutambyi Mukuru wakatiye Yesu urwo gupfa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Petero yihakana Yesu kwa Kayafa
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yesu ajyanwa kwa Ana, hanyuma akajyanwa kwa Kayafa
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Azura Lazaro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 89 p. 208-p. 209 par. 1
Mu rugo kwa Kayafa, Petero ahakana ko azi Yesu

IGICE CYA 89

Petero ahakana ko azi Yesu

Igihe Yesu yari kumwe n’intumwa ze muri etaje, yarazibwiye ati: “Iri joro mwese muraza kunsiga njyenyine.” Petero yaramusubije ati: “Njye sindimo. Nubwo abandi bose bagenda, njye sindi bugusige.” Nuko Yesu abwira Petero ati: “Muri iri joro isake iri bubike umaze guhakana gatatu ko unzi.”

Igihe abasirikare bajyanaga Yesu kwa Kayafa, intumwa hafi ya zose zarahunze. Icyakora hari intumwa ebyiri zabakurikiye. Imwe muri zo yari Petero. Yinjiye mu rugo kwa Kayafa ajya kwicara hafi y’umuriro kuko imbeho yari yamwishe. Kubera ko umuriro wakaga, hari umuja warebye Petero mu maso maze aramubwira ati: “Ndakuzi! Wari kumwe na Yesu!”

Petero yaramusubije ati: “Reka si njye! Ibyo uvuga simbizi!” Petero yahise ahaguruka agenda agana ku marembo. Ariko undi muja yaramubonye, abwira abantu ati: “Uyu muntu yari kumwe na Yesu!” Petero aravuga ati: “Uwo Yesu simuzi!” Hari undi mugabo wavuze ati: “Ni ukuri, nawe uri umwigishwa wa Yesu. Ndetse n’ukuntu uvuga bigaragaza ko uri Umunyagalilaya nka we.” Ariko Petero ararahira ati: “Rwose uwo muntu simuzi!”

Ako kanya isake yarabitse. Petero yabonye Yesu ahindukiye bararebana. Yahise yibuka amagambo Yesu yari yamubwiye, arasohoka ajya hanze ararira cyane.

Hagati aho, abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi bateraniye kwa Kayafa kugira ngo bacire Yesu urubanza. Bari baramaze gufata umwanzuro wo kwica Yesu, ariko noneho bashakaga impamvu yo kumwica. Icyakora babuze icyo bamushinja. Byageze aho, Kayafa abaza Yesu ati: “Ese koko uri Umwana w’Imana?” Yesu yaramusubije ati: “Ndi we.” Kayafa yaravuze ati: “Nta bindi bimenyetso dukeneye. Atutse Imana!” Urukiko rwahise rwemeza ko agomba gupfa. Nuko bakubita Yesu inshyi kandi bamucira mu maso. Nanone bamukubitaga bamupfutse mu maso, bakamubwira bati: “Niba uri umuhanuzi, tubwire ugukubise!”

Bukeye, bajyanye Yesu mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, barongera baramubaza bati: “Ese koko uri Umwana w’Imana?” Yesu yarabasubije ati: “Mwebwe ubwanyu murabyivugiye ko ndi we.” Nuko bamuhamya icyaha cyo gutuka Imana maze bamwohereza kwa guverineri w’Umuroma witwaga Ponsiyo Pilato. Byagenze bite bamugejejeyo? Reka tubirebe mu gice gikurikira.

‘Igihe kirageze, ubwo muzatatana buri wese akajya iwe, mukansiga njyenyine. Icyakora sinzaba ndi njyenyine, kuko Papa wo mu ijuru ari kumwe nanjye.’​—Yohana 16:32

Ibibazo: Ni ibiki byabereye mu rugo kwa Kayafa? Kuki urukiko rwakatiye Yesu igihano cyo gupfa?

Matayo 26:31-35, 57–27:2; Mariko 14:27-31, 53–15:1; Luka 22:55-71; Yohana 13:36-38; 18:15-18, 25-28

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze