IGICE CYA 90
Yesu apfira i Gologota
Abakuru b’abatambyi bajyanye Yesu kwa guverineri. Pilato yarababajije ati: “Ni iki murega uyu muntu?” Baramusubije bati: “Avuga ko ari umwami.” Pilato yabajije Yesu ati: “Ese koko uri Umwami w’Abayahudi?” Yesu yaramusubije ati: “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si.”
Hanyuma Pilato yohereje Yesu kwa Herode wategekaga Galilaya, kugira ngo arebe niba we hari icyo amurega. Herode na we yasanze nta cyaha amurega maze amugarura kwa Pilato. Nuko Pilato abwira abantu ati: “Njyewe na Herode twasanze nta cyaha uyu muntu yakoze. Ngiye kumurekura.” Ariko abo bantu barasakuje bati: “Mwice! Mwice!” Abasirikare bakubise Yesu ibiboko, banamucira mu maso. Bamwambitse ikamba ry’amahwa ku mutwe maze bamubwira bamuseka bati: “Gira amahoro Mwami w’Abayahudi.” Pilato yarongeye abwira abantu ati: “Nasanze uyu muntu nta cyaha afite.” Ariko bakomeje gusakuza bati: “Mumanike!” Nuko Pilato aramubaha ngo bamwice.
Bajyanye Yesu ahantu hitwa i Gologota, bamushyira ku giti, bamutera imisumari maze baragishinga. Yesu yarasenze ati: “Papa, bababarire kuko batazi icyo bakora.” Abantu basekaga Yesu bakamubwira bati: “Niba koko uri Umwana w’Imana, ngaho ikize, wimanure kuri icyo giti.”
Umwe mu bagizi ba nabi wari umanitse iruhande rwa Yesu, yaramubwiye ati: “Nugera mu Bwami bwawe, uzanyibuke.” Yesu yaramubwiye ati: “Uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo.” Bigeze nyuma ya saa sita, mu gihugu hose habaye umwijima umara amasaha atatu. Hari abigishwa bagumye iruhande rw’icyo giti. Muri bo harimo na Mariya mama wa Yesu. Yesu yabwiye Yohana ngo azite kuri Mariya nk’uko yakwita kuri mama we.
Nyuma yaho Yesu yaje kuvuga ati: “Ibyo wansabye gukora byose narabikoze.” Amaze kuvuga atyo yubitse umutwe, arapfa. Muri ako kanya habaye umutingito ukomeye. Nanone Rido nini cyane yatandukanyaga Ahera n’Ahera Cyane mu rusengero yahise icikamo kabiri. Umusirikare mukuru wari hafi aho yaravuze ati: “Rwose, uyu yari Umwana w’Imana.”
“Nubwo amasezerano y’Imana ari menshi, yarasohoye binyuze kuri we.”—2 Abakorinto 1:20