IGICE CYA 95
Nta cyashoboraga kubabuza kubwiriza
Hari umugabo wari waramugaye amaguru, wahoraga ku marembo y’urusengero asabiriza. Umunsi umwe ari nyuma ya saa sita, yabonye Petero na Yohana baje mu rusengero. Yarababwiye ati: “Ndabinginze, nimumfashe.” Petero yaramubwiye ati: “Ngiye kuguha ikintu cyiza kurusha amafaranga. Mu izina rya Yesu, haguruka ugende!” Petero yaramuhagurukije maze atangira kugenda. Abantu benshi bari aho bishimiye cyane icyo gitangaza, maze benshi muri bo barizera.
Icyakora abatambyi n’Abasadukayo bararakaye cyane. Bafashe izo ntumwa bazijyana mu rukiko, maze barazibaza bati: “Ni nde wabahaye ububasha bwo gukiza uyu muntu?” Petero yarabasubije ati: “Ububasha twabuhawe na Yesu Kristo, wa wundi mwishe.” Abo bayobozi b’idini barasakuje bati: “Ntimuzongere kuvuga uwo muntu witwa Yesu!” Ariko intumwa zarabasubije ziti: “Tugomba kumuvuga. Ntituzabireka.”
Petero na Yohana bamaze kurekurwa, bahise basanga abandi bigishwa bababwira uko byagenze. Basengeye hamwe, babwira Yehova bati: “Turakwinginze, uduhe ubutwari kugira ngo dukomeze gukora umurimo wawe.” Yehova yabahaye umwuka wera maze bakomeza kubwiriza no gukiza abantu indwara. Abantu bakomezaga kwizera Yesu ari benshi. Abasadukayo bagize ishyari, bafata intumwa bajya kuzifunga. Ariko muri iryo joro, Yehova yohereje umumarayika, akingura inzugi za gereza maze abwira intumwa ati: “Nimusubire mu rusengero mukomeze kwigisha.”
Mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho abantu baraje, babwira abagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi bati: “Gereza irafunze, ariko ba bagabo mwafunze nta barimo. Ahubwo bahagaze mu rusengero bari kwigisha abantu!” Intumwa barongeye barazifata, bazizana imbere y’urwo rukiko. Umutambyi mukuru yarazibwiye ati: “Ntitwabategetse kureka kuvuga ibya Yesu?” Ariko Petero yarabasubije ati: “Tugomba kumvira Imana aho kumvira abantu.”
Abo bayobozi b’idini bararakaye cyane, bashaka kwica intumwa. Ariko Umufarisayo witwaga Gamaliyeli yarahagurutse aravuga ati: “Nyamara mwitonde! Imana ishobora kuba iri kumwe n’aba bantu. Ese murashaka kurwanya Imana?” Bumviye inama yabagiriye. Bakubise izo ntumwa, bongera kuzibuza kubwiriza, hanyuma barazireka ziragenda. Icyakora ibyo ntibyatumye zicika intege. Zakomeje kubwiriza ubutumwa bwiza zifite ubutwari, haba mu rusengero no ku nzu n’inzu.
“Tugomba kumvira Imana aho kumvira abantu.”—Ibyakozwe 5:29