IGICE CYA 98
Inyigisho za Kristo zigera mu bihugu byinshi
Intumwa zumviye itegeko rya Yesu ryo kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose. Mu mwaka wa 47, abavandimwe bo muri Antiyokiya bohereje Pawulo na Barinaba mu rugendo rwo kubwiriza. Abo babwiriza babiri barangwaga n’ishyaka bagiye muri Aziya Ntoya yose (ubu ni muri Turukiya). Bagiye mu mujyi wa Derube, Lusitira na Ikoniyo.
Pawulo na Barinaba babwirizaga abantu bose, baba abakire n’abakene, abato n’abakuru. Abantu benshi bemeye ukuri ku byerekeye Kristo. Igihe babwirizaga guverineri wa Shipure witwaga Serugiyo Pawulo, hari umupfumu watangiye kubarwanya. Pawulo yabwiye uwo mupfumu ati: “Yehova araguhana.” Uwo mupfumu yahise ahuma. Guverineri Serugiyo Pawulo abibonye yizeye Yesu.
Pawulo na Barinaba babwirizaga ahantu hose, haba ku nzu n’inzu, mu masoko, mu mihanda no mu nsengero zitwaga amasinagogi. Igihe bari i Lusitira, bakijije umuntu wari waramugaye ibirenge. Ababonye icyo gitangaza batekereje ko Pawulo na Barinaba ari imana maze bashaka kubasenga. Icyakora barababujije, barababwira bati: “Mujye musenga Imana yonyine. Twe turi abantu nkamwe.” Hanyuma haje Abayahudi bashuka abantu batangira kurwanya Pawulo. Bamuteye amabuye, baramukurura bamujugunya hanze y’umujyi, bamusigayo bibwira ko yapfuye. Ariko Pawulo yari akiri muzima. Abavandimwe bahise baza kumutabara, baramufata bamusubiza mu mujyi. Nyuma yaho, Pawulo yasubiye muri Antiyokiya.
Mu mwaka wa 49, Pawulo yakoze urundi rugendo rwo kubwiriza. Amaze gusubira gusura abavandimwe bo muri Aziya Ntoya, yakomeje gutangaza ubutumwa bwiza agera n’i Burayi. Yagiye i Filipi, i Tesalonike, muri Atene n’ahandi. Nyuma yaho yagiye muri Efeso hanyuma asubira muri Antiyokiya. Muri urwo rugendo Pawulo yajyanye na Silasi, Luka n’umusore witwaga Timoteyo. Bafatanyije gushinga amatorero no kuyatera inkunga kugira ngo akomere. Pawulo yagumye i Korinto, amarayo umwaka n’igice atera inkunga abavandimwe baho. Yabwirije ubutumwa bwiza, arigisha kandi yandikira amatorero menshi. Nanone yakoraga akazi ko kuboha amahema. Nyuma yaho, Pawulo yagiye muri Efeso hanyuma asubira muri Antiyokiya.
Mu mwaka wa 52, Pawulo yakoze urugendo rwa gatatu rwo kubwiriza, ahera muri Aziya Ntoya. Pawulo yamaze imyaka myinshi muri Efeso yigisha, akiza abantu indwara kandi atera inkunga itorero ryaho. Nanone buri munsi yatangaga disikuru muri sale y’ikigo cy’ishuri. Abantu benshi bumvise ijambo ry’Imana, bahindura imyitwarire yabo. Hanyuma yerekeje mu majyaruguru agera i Filipi, maze aramanuka agera i Korinto. Pawulo amaze gutangaza ubutumwa bwiza mu bihugu byinshi, yagiye i Yerusalemu.
“None rero, nimugende muhindure abantu bo mu bihugu byose abigishwa.”—Matayo 28:19