ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 101 p. 234-p. 235 par. 4
  • Pawulo yoherezwa i Roma

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Pawulo yoherezwa i Roma
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Gira ubutwari—Yehova ni we ugufasha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • “Nta n’umwe muri mwe uzagira icyo aba”
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • ‘Sobanura ubyitondeye’
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • “Njuririye Kayisari!”
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 101 p. 234-p. 235 par. 4
Paul and others swim or float on pieces of a ship wrecked off the Malta coast

IGICE CYA 101

Pawulo yoherezwa i Roma

Urugendo rwa gatatu Pawulo yakoze abwiriza, rwarangiriye i Yerusalemu. Agezeyo baramufashe baramufunga. Igihe kimwe ari nijoro, Yesu yaramubonekeye aramubwira ati: “Uzajya i Roma kandi ugomba kuhabwiriza.” Pawulo bamuvanye i Yerusalemu bamujyana i Kayisariya, ahamara imyaka ibiri afunzwe. Igihe Pawulo yari mu rukiko imbere ya Guverineri Fesito, yaravuze ati: “Mundeke njye kuburanira kwa Kayisari i Roma.” Fesito yaramusubije ati: “Ubwo uhisemo kujya kuburanira kwa Kayisari, ni ho uzajya.” Bashyize Pawulo mu bwato bwajyaga i Roma, maze abavandimwe babiri ari bo Luka na Arisitariko baramuherekeza.

Igihe bari mu nyanja, bahuye n’umuyaga ukomeye wamaze iminsi myinshi. Abari mu bwato bose batekerezaga ko bagiye gupfa. Ariko Pawulo yarababwiye ati: “Umumarayika yambonekeye nijoro arambwira ati: ‘Pawulo we, ntutinye. Uzagera i Roma, kandi umuntu wese uri mu bwato azarokoka.’ Mwihangayika. Ntituri bupfe.”

Uwo muyaga wamaze iminsi 14. Nyuma yaho, baje kubona inkombe iriho umusenyi. Cyari ikirwa cya Malita. Nubwo ubwato bwagonze ikirundo cy’umucanga bukamenagurika, abantu 276 bari baburimo bose bageze ku nkombe ari bazima. Bamwe baroze bagera ku nkombe, abandi bagenda bafashe ku bice by’ubwato. Abantu bo kuri icyo kirwa babakiriye neza, ndetse babacanira umuriro barota.

Hashize amezi atatu, abasirikare bafashe ubundi bwato bajyana Pawulo i Roma. Agezeyo, abavandimwe baje kumwakira. Pawulo akibabona, yashimiye Yehova kandi yumva arahumurijwe. Nubwo Pawulo yari imfungwa, yemerewe kuba mu nzu bari bakodesheje, ariko arindwa n’umusirikare. Aho yahamaze imyaka ibiri. Abantu bazaga kumureba, akababwira ibyerekeye Ubwami bw’Imana kandi akabigisha ibyerekeye Yesu. Nanone yandikiye amatorero yo muri Aziya Ntoya n’i Yudaya. Rwose, Yehova yakoresheje Pawulo kugira ngo ageze ubutumwa bwiza mu bihugu byinshi.

‘Mu byo dukora byose, tugaragaza ko dukwiriye kuba abakozi b’Imana. Twihanganira ibigeragezo byinshi, ibibazo bitandukanye, ubukene n’ingorane.’​—2 Abakorinto 6:4

Ibibazo: Kuki Fesito yohereje Pawulo i Roma? Ni iki cyabaye kuri Pawulo igihe yajyaga i Roma?

Ibyakozwe 21:30; 23:11; 25:8-12; 27:1–28:31; Abaroma 15:25, 26

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze