IGICE CYA 102
Ibyahishuriwe Yohana
Igihe intumwa Yohana yari afungiye ku kirwa cya Patimosi, Yesu yakoresheje iyerekwa, amwereka ibintu 16 byari kuzabaho. Ibyo yeretswe byagaragazaga ukuntu izina ry’Imana rizezwa, uko Ubwami bwayo buzaza, n’ibyo ishaka bigakorwa mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.
Mu iyerekwa rimwe, Yohana yabonye Yehova yicaye ku ntebe y’Ubwami yo mu ijuru ifite ubwiza buhebuje, akikijwe n’abakuru 24 bambaye imyenda yera n’amakamba ya zahabu ku mitwe. Kuri iyo ntebe, haturutse imirabyo n’amajwi y’inkuba, maze abakuru 24 bapfukama imbere ya Yehova baramusenga. Mu rindi yerekwa, Yohana yabonye abantu benshi baturutse mu bihugu byose, mu miryango yose no mu ndimi zose, bari gusingiza Yehova. Umwana w’Intama ari we Yesu, ni we wabitagaho akabayobora ku masoko y’amazi y’ubuzima. Nyuma yaho mu rindi yerekwa, yabonye Yesu aba Umwami mu ijuru, ategeka ari kumwe na ba bakuru 24. Mu iyerekwa ryakurikiyeho, Yohana yabonye Yesu arwana n’ikiyoka kinini, ari cyo Satani kiri kumwe n’abadayimoni bacyo. Yesu yabirukanye mu ijuru, abajugunya ku isi.
Hanyuma Yohana yabonye Umwana w’Intama ahagaze ku Musozi wa Siyoni yo mu ijuru, ari kumwe n’abantu 144.000. Nanone yabonye umumarayika aguruka mu kirere abwira abari mu isi ko bagomba gutinya Imana kandi bakayisingiza.
Mu iyerekwa ryakurikiyeho, yabonye intambara ya Harimagedoni. Muri iyo ntambara, Yesu n’ingabo ze batsinze Satani kandi barimbura isi ye mbi. Mu iyerekwa rya nyuma, Yohana yabonye abo mu ijuru n’abo ku isi bakorana neza mu buryo butunganye. Satani n’abantu bamushyigikiye bari barimbutse burundu. Abari mu ijuru bose hamwe n’abari ku isi bose babonaga ko izina rya Yehova ryera kandi bakamukorera wenyine.
“Nzatuma wowe n’umugore muba abanzi kandi urubyaro rwawe rwangane n’urubyaro rwe. Ruzakumena umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”—Intangiriro 3:15