ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • sjj indirimbo 4
  • “Yehova ni Umwungeri wanjye”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Yehova ni Umwungeri wanjye”
  • Turirimbire Yehova twishimye
  • Ibisa na byo
  • “Yehova ni Umwungeri wanjye”
    Turirimbire Yehova
  • “Yehova ni Umwungeri wanjye”
    Dusingize Yehova turirimba
  • Yehova atugaragariza urukundo rudahemuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Turi indahemuka
    Turirimbire Yehova
Reba ibindi
Turirimbire Yehova twishimye
sjj indirimbo 4

INDIRIMBO YA 4

“Yehova ni Umwungeri wanjye”

Igicapye

(Zaburi ya 23)

  1. 1. Yehova Mwungeri wanjye,

    Ni wowe unyobora.

    Uzi ibyo nifuza byose,

    Uzi ibyo nkeneye.

    Unjyana mu rwuri rwiza,

    Rutuje rutekanye.

    Unanyoborana urukundo

    Nkagira amahoro.

    Unyoborana urukundo

    Nkagira amahoro.

  2. 2. Inzira zawe ni nziza,

    Ziranakiranuka.

    Ntundeke ku bw’izina ryawe,

    Mpore ndi uwizerwa.

    N’iyo ngeze mu makuba

    Uranampumuriza.

    Nta na rimwe njya ntinya ikibi,

    Kuko nakwiringiye.

    Nta na rimwe ntinya ikibi,

    Kuko nakwiringiye.

  3. 3. Yehova, Mwungeri wanjye,

    Ni wowe unyobora.

    Umpa imbaraga n’ituze,

    Umpa ibyo nkeneye.

    Wowe Mana ihoraho,

    Nzahora nkwiringira.

    Urukundo n’ineza ugira

    Bizahorana nanjye.

    Urukundo n’ineza byawe

    Bizahorana nanjye.

(Reba nanone Zab 28:9; 80:1.)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze