INDIRIMBO YA 7
Yehova ni imbaraga zacu
1. Yehova wowe mbaraga zacu,
Mukiza wacu, tukwishimire.
Tubwiriza ubutumwa bwawe,
Abantu bakumva, batakumva.
(INYIKIRIZO)
Rutare rwacu, mbaraga zacu,
Izina ryawe risingizwe.
Yah Yehova, Ushoborabyose,
Gihome cyacu duhungiramo.
2. Twe twishimira umucyo wawe;
Amaso yacu yarahumutse.
Tubona ukuri mu Byanditswe.
Dushyigikiye Ubwami bwawe.
(INYIKIRIZO)
Rutare rwacu, mbaraga zacu,
Izina ryawe risingizwe.
Yah Yehova, Ushoborabyose,
Gihome cyacu duhungiramo.
3. Mana, tugukorera twishimye,
Nubwo Satani adutoteza.
Mana ukomeze kudufasha
Ngo tuzakomeze gushikama.
(INYIKIRIZO)
Rutare rwacu, mbaraga zacu,
Izina ryawe risingizwe.
Yah Yehova, Ushoborabyose,
Gihome cyacu duhungiramo.
(Reba nanone 2 Sam 22:3; Zab 18:2; Yes 43:12.)