INDIRIMBO YA 85
Twakirane
Igicapye
1. Twakire abaje guterana
Ngo bumve Ijambo ry’Imana.
Bemeye gutumirwa n’Imana,
Ibigisha ukuri ngo bazabeho.
2. Dushimira Imana ku bw’aba
Bavandimwe batuyobora,
Kandi turabakunda by’ukuri.
Duhe ikaze n’abandi baza bose.
3. Yah atumira abantu bose,
Ngo baze bamenye ukuri.
Imana yatwireherejeho.
Nimucyo twakirane tunezerewe.
(Reba nanone Yoh 6:44; Fili 2:29; Ibyah 22:17.)