INDIRIMBO YA 118
“Twongerere ukwizera”
Igicapye
1. Mana, kubera ko tudatunganye,
Twese tubogamira ku bibi.
Icyaha kitubera umutego
Ngo tutakwizera Mana nzima.
(INYIKIRIZO)
Twongerere kwizera Mana yacu.
Ujye udufasha muri byose.
Twongerere kwizera dukeneye
Tubashe kuguhesha ikuzo.
2. Nta wagushimisha atakwizera.
Kwizera guhesha imigisha.
Kwizera kutubera ubwugamo;
Ntidutinya ibiri imbere.
(INYIKIRIZO)
Twongerere kwizera Mana yacu.
Ujye udufasha muri byose.
Twongerere kwizera dukeneye
Tubashe kuguhesha ikuzo.
(Reba nanone Intang 8:21; Heb 11:6; 12:1.)