INDIRIMBO YA 147
Isezerano ry’ubuzima bw’iteka
Igicapye
1. Twahawe isezerano
Ry’ubuzima bw’iteka.
Abantu b’abagwaneza
Bazaragwa isi.
(INYIKIRIZO)
Kubaho iteka
Tubiharanire.
Iryo sezerano
Rizasohora.
2. Paradizo nigarurwa
Twese tuzatunganywa,
Tuyoborwe na Yehova,
Tube mu mahoro.
(INYIKIRIZO)
Kubaho iteka
Tubiharanire.
Iryo sezerano
Rizasohora.
3. Agahinda kazashira,
Mu gihe cy’umuzuko.
Hazaba umunezero,
Kurira bishire.
(INYIKIRIZO)
Kubaho iteka
Tubiharanire.
Iryo sezerano
Rizasohora.
(Reba nanone Yes 25:8; Luka 23:43; Yoh 11:25; Ibyah 21:4.)