INGINGO YA 5
Gusoma neza
1 Timoteyo 4:13
INSHAMAKE: Soma mu ijwi riranguruye amagambo nk’uko yanditse.
UKO WABIGENZA:
Tegura neza. Tekereza impamvu ayo magambo yanditswe. Itoze gusoma amatsinda y’amagambo, aho gusoma buri jambo ukwaryo. Irinde kongeramo amagambo, kugira ayo usimbuka cyangwa ngo ugire ayo witiranya. Itondere utwatuzo twose.
Jya uvuga amagambo uko bikwiriye. Niba utazi uko ijambo rivugwa, jya wifashisha inkoranyamagambo, utege amatwi ibyafashwe amajwi cyangwa ubaze umuntu uzi gusoma neza.
Jya wumvikanisha neza amagambo. Mu gihe usoma, irinde kubika umutwe, ubumbure umunwa bihagije kandi uvuge amagambo neza. Gerageza kumvikanisha buri mugemo.