ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lff isomo 12
  • Ni iki cyagufasha gukomeza kwiga Bibiliya?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni iki cyagufasha gukomeza kwiga Bibiliya?
  • Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IBINDI WAMENYA
  • INCAMAKE
  • AHANDI WABONA IBISOBANURO
  • Bibiliya yagufasha ite kugira ubuzima bwiza?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Bibiliya yagufasha ite kugira ubuzima bwiza?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo ya Mbere Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Ese witeguye kubatizwa?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Bibiliya ivuga iki ku birebana n’akazi n’amafaranga?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
Reba ibindi
Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
lff isomo 12
Isomo rya 12. Umugore uri kumwe n’abana be babiri, arimo kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Umuhamya wa Yehova.

ISOMO RYA 12

Ni iki cyagufasha gukomeza kwiga Bibiliya?

Igicapye
Igicapye
Igicapye

Kwiga Bibiliya bifite akamaro, ariko si ko buri gihe byoroha. Ubwo rero, ushobora kwibaza niba uzakomeza kuyiga. None se nukora uko ushoboye ugakomeza kwiga Bibiliya, bizakugirira akahe kamaro? Ni iki cyagufasha kwihangana ugakomeza kuyiga nubwo byaba bikugoye?

1. Kuki kwiga Bibiliya bifite akamaro?

‘Ijambo ry’Imana ni rizima kandi rifite imbaraga’ (Abaheburayo 4:12). Bibiliya ifite akamaro, kuko igufasha kumenya ibitekerezo by’Imana n’uko ikubona. Igufasha kugira ubumenyi, ubwenge nyakuri n’ibyiringiro by’igihe kizaza. Icy’ingenzi kurushaho ni uko igufasha kuba incuti ya Yehova. Iyo wiga Bibiliya, ukemera ko iguhindura, urushaho kugira ibyishimo mu mibereho yawe.

2. Kuki ari ngombwa kubona ko ibyo wiga muri Bibiliya bifite akamaro?

Inyigisho zo muri Bibiliya ni nk’ubutunzi bw’agaciro kenshi. Ni yo mpamvu Bibiliya idusaba ‘kugura ukuri kandi ntitukugurishe’ (Imigani 23:23). Iyo tuzirikana ko inyigisho zo muri Bibiliya zifite agaciro, dukora uko dushoboye tugakomeza kuyiga no mu gihe byaba bigoye.—Soma mu Migani 2:4, 5.

3. Yehova yagufasha ate gukomeza kwiga Bibiliya?

Kubera ko Yehova Imana Ishoborabyose ari we wakuremye kandi akaba ari incuti yawe, yifuza kugufasha ukamumenya. Ashobora gutuma ugira “ubushake” n’imbaraga zo kwiga Ijambo rye. (Soma mu Bafilipi 2:13.) Ubwo rero, igihe uzaba ukeneye ko akongerera ubushake bwo kwiga Bibiliya cyangwa gushyira mu bikorwa ibyo wiga, azabikora. Nanone nuhura n’ikibazo cyatuma udakomeza kwiga Bibiliya cyangwa bakakurwanya, azakongerera imbaraga. Jya usenga Yehova buri gihe umusaba ko yagufasha gukomeza kwiga Bibiliya.—1 Abatesalonike 5:17.

IBINDI WAMENYA

Menya icyagufasha gukomeza kwiga Bibiliya nubwo waba udakunze kubona umwanya cyangwa abantu bakaba bakurwanya. Nanone reba uko Yehova azagufasha gutsinda ibyo bigeragezo.

4. Jya ubona ko kwiga Bibiliya ari iby’ingenzi cyane

Hari igihe tuba dufite ibintu byinshi tugomba gukora, tukabura umwanya uhagije wo kwiga Bibiliya. Ni iki cyadufasha? Musome mu Bafilipi 1:10, maze muganire kuri ibi bibazo:

  • Ni ibihe bintu ubona ko ari ‘iby’ingenzi kurusha ibindi’?

  • Ni iki cyagufasha gushyira mu mwanya wa mbere gahunda yo kwiga Bibiliya?

A. Amafoto: agaragaza igikorwa cyo gushyira amabuye n’umucanga mu ndobo. 1. Ikirundo cy’umucanga n’ikirundo cy’amabuye. 2. Indobo iri hafi kuzura umucanga. 3. Amabuye ari hejuru y’umucanga ariko amwe yabuze aho ajya. B. Amafoto: 1. Cya kirundo cy’umucanga n’icy’amabuye. 2. Ya ndobo iri hafi kuzura amabuye. 3. Umucanga ugiye hagati ya ya mabuye maze wuzura indobo. Hasigaye umucanga muke.
  1. Iyo ufashe indobo ukayuzuza umucanga hanyuma ugashyiramo amabuye, ntabwo ajyamo yose

  2. Iyo ubanjemo amabuye, ubona aho ushyira umucanga hafi ya wose. Nawe nushyira imbere “ibintu by’ingenzi kurusha ibindi,” uzabikora kandi ubone igihe cyo gukora ibindi

Twese dukenera kumenya Imana. Kwiga Bibiliya bidufasha kuyimenya no kuyisenga. Musome muri Matayo 5:3, maze muganire kuri iki kibazo:

  • Iyo kwiga Bibiliya tubishyize mu mwanya wa mbere, bitugirira akahe kamaro?

5. Jya ukomeza kwiga Bibiliya nubwo baba bakurwanya

Hari igihe abantu bazakurwanya, kugira ngo bakubuze gukomeza kwiga Bibiliya. Reba ibyabaye kuri Francesco. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

VIDEWO: Kwihangana byangiriye akamaro (5:22)

Ishusho yo muri video ivuga ngo ‘Kwihangana byangiriye akamaro.’ Francesco asize incuti ze nyuma yo kuzibwira ko ubucuti yari afitanye na zo burangiriye aho.
  • Igihe Francesco uvugwa muri iyi videwo yabwiraga incuti ze n’abagize umuryango we ko yiga Bibiliya, babyakiriye bate?

  • Kwihangana byamugiriye akahe kamaro?

Musome muri 2 Timoteyo 2:24, 25, maze muganire ku bibazo bikurikira:

  • Incuti zawe n’abagize umuryango wawe babona bate ibyo wiga?

  • Ukurikije ibyavuzwe muri iyo mirongo, wakwitwara ute mu gihe hari umuntu utishimiye ko wiga Bibiliya? Kubera iki?

6. Jya usaba Yehova agufashe

Uko tugenda tuba incuti za Yehova, ni ko turushaho kwifuza kumushimisha. Ariko guhinduka tugatangira gukurikiza amategeko ye, bishobora kutugora. Ibyo nibikubaho ntuzigere ucika intege. Humura Yehova azagufasha. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

VIDEWO: Yehova adufasha guhinduka (3:56)

  • Muri iyi videwo, ni ibihe bintu Jim yahinduye kugira ngo ashimishe Yehova?

  • Ni iki yakoze cyagushimishije?

Musome mu Baheburayo 11:6, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ni iki Yehova azakorera ‘abamushakana umwete,’ ni ukuvuga abakora uko bashoboye kugira ngo bamumenye kandi bamushimishe?

  • Ibyo bikwereka ko Yehova yumva ameze ate iyo abonye imihati ushyiraho kugira ngo wige Bibiliya?

HARI ABASHOBORA KUKUBAZA BATI: “Kuki wiga Bibiliya?”

  • Wabasubiza iki?

INCAMAKE

Kwiga Bibiliya bishobora gutuma wishimira ubuzima iteka ryose, nubwo hari igihe kuyiga biba bigoye. Komeza kwizera Yehova, na we azaguha imigisha.

Ibibazo by’isubiramo

  • Kuki ubona ko inyigisho zo muri Bibiliya zigufitiye akamaro?

  • Wamenya ute “ibintu by’ingenzi kurusha ibindi”?

  • Kuki wagombye gusaba Yehova akagufasha gukomeza kwiga Bibiliya?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Reba ibintu bine byafashije abantu benshi gukoresha igihe cyabo neza.

“Uko wakoresha igihe cyawe neza” (Nimukanguke!, Gashyantare 2014)

Reba ukuntu Yehova yafashije umugore wakoraga uko ashoboye ngo ashimishe Imana, ariko umugabo we akamurwanya.

Yehova yikorera imitwaro yacu (5:05)

Reba ukuntu umugore yihanganye bikagirira akamaro umugabo we.

Naragenzuye ngo ndebe niba ari ukuri (6:30)

Hari abantu bavuga ko Abahamya ba Yehova basenya imiryango. Ese ibyo ni ukuri?

“Ese Abahamya ba Yehova basenya imiryango cyangwa batuma irushaho kuba myiza?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze