INDIRIMBO YA 161
Nishimira gukora ibyo ushaka
1. Ubwo Yesu yabatizwaga,
Yishimiy’ibyo wavuze.
Yitaga ku mugambi wawe,
Yawushohoje neza.
Yanze kuneshwa n’ibishuko,
Arwanira ishyaka
Izina ryawe abikunze.
Nifuza kumwigana.
(INYIKIRIZO)
Nshimishwa n’ibyo ushaka
Nkaguha byose nitanze.
Njye ndishimye ndananyuzwe
Kuko nyoborwa nawe.
Nshimishwa n’ibyo ushaka
Wampaye n’ibyiringiro.
Urankunda bihebuje,
Rwose singizwa Mana,
Ni byo nshaka.
2. Kuva nakumenya Yehova,
Nagize umunezero.
Nzamamaza ukuri kwawe,
Sinzigera nkuhisha.
Gukorana n’abavandimwe
Ni bwo buzima bwiza.
Ni ishema kukwitirirwa.
Nguhay’ibyanjye byose.
(INYIKIRIZO)
Nshimishwa n’ibyo ushaka
Nkaguha byose nitanze.
Njye ndishimye ndananyuzwe
Kuko nyoborwa nawe.
Nshimishwa n’ibyo ushaka
Wampaye n’ibyiringiro.
Urankunda bihebuje,
Rwose singizwa Mana,
Ni byo nshaka.
Ni byo njyewe nshaka.
(Reba nanone Zab. 40:3, 10.)