ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lmd isomo 3
  • Kugira neza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kugira neza
  • Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibyo Yesu yakoze
  • Ni iki twakwigira kuri Yesu?
  • Jya wigana Yesu
  • Kwita ku bantu
    Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Jya uyoborwa n’“itegeko ry’ineza yuje urukundo”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Twihatire kugaragaza umuco wo kugira neza muri iyi si mbi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Ubwoko bw’Imana bugomba gukunda kugira neza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Reba ibindi
Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
lmd isomo 3

GUTANGIZA IKIGANIRO

Yesu yegereye umuntu wari ufite ubumuga bwo kutabona maze aramukiza.

Yoh 9:1-7

ISOMO RYA 3

Kugira neza

Ihame: ‘Umuntu ufite urukundo agira neza.’​—1 Kor 13:4.

Ibyo Yesu yakoze

Yesu yegereye umuntu wari ufite ubumuga bwo kutabona maze aramukiza.

VIDEWO: Yesu yakijije umugabo wari ufite ubumuga bwo kutabona

1. Reba VIDEWO, cyangwa usome muri Yohana 9:1-7, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

  1. Ni iki Yesu yabanje gukora? Ese ni ugukiza uwo mugabo cyangwa ni ukumubwira ubutumwa bwiza?—Reba muri Yohana 9:35-38.

  2. Kuki uburyo Yesu yakoresheje afasha uwo mugabo bwatumye yakira neza ubutumwa bwiza?

Ni iki twakwigira kuri Yesu?

2. Iyo umuntu abonye ko tumwitaho, kwakira ubutumwa bwiza birushaho kumworohera.

Jya wigana Yesu

3. Jya wishyira mu mwanya w’umuntu ubwiriza. Gerageza kwiyumvisha uko yiyumva.

  1. Ibaze uti: “Ni iki gishobora kuba gihangayikishije uyu muntu? Ni iki gishobora kumufasha kandi kikamushishikaza?” Nitubigenza dutyo bizadufasha kugaragaza ubugwaneza mu buryo bukwiriye kandi bituvuye ku mutima.

  2. Jya ugaragaza ko uha agaciro ibihangayikishije umuntu umutega amatwi. Niba akubwiye uko yiyumva cyangwa ikibazo afite, ntukabyirengagize ngo ukomeze ibyo wari wateguye.

4. Jya uvugana ubugwaneza n’ikinyabupfura. Uko uvuga bigaragaza ko ufitiye umuntu impuhwe kandi ko wifuza kumufasha. Jya uhitamo amagambo uvuga n’uko uyavuga kandi wirinde amagambo akomeretsa abandi.

5. Jya ufasha abandi. Jya ushakisha uko wafasha uwo ubwiriza mu buryo bufatika. Ibikorwa by’ineza bishobora kugufasha gutangiza ibiganiro.

REBA NANONE

Rom 12:15, 16; Gal 6:10; Heb 13:16

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze