ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lmd isomo 4
  • Kwicisha bugufi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwicisha bugufi
  • Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibyo Pawulo yakoze
  • Ni iki twakwigira kuri Pawulo?
  • Jya wigana Pawulo
  • Yehova aha agaciro abagaragu be bicisha bugufi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Ingero Dukwiriye Kwigana mu Bihereranye no Kwicisha Bugufi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Itoze kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi by’ukuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • “Noroheje mu mutima”
    ‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
Reba ibindi
Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
lmd isomo 4

GUTANGIZA IKIGANIRO

Pawulo avugana n’Umwami Agiripa, Guverineri Fesito na Berenike.

Ibyak 26:2, 3

ISOMO RYA 4

Kwicisha bugufi

Ihame: “Mujye mwicisha bugufi mutekereze ko abandi babaruta.”​—Fili 2:3.

Ibyo Pawulo yakoze

Pawulo avugana n’Umwami Agiripa na Guverineri Fesito.

VIDEWO: Pawulo yabwirije umwami Agiripa

1. Reba VIDEWO, cyangwa usome mu Byakozwe 26:2, 3, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

  1. Ni gute Pawulo yagaragaje ko yicishaga bugufi, igihe yavuganaga n’Umwami Agiripa?

  2. Ni mu buhe buryo Pawulo yibandaga kuri Yehova n’Ibyanditswe aho gushyira imbere ibitekerezo bye?​—Reba mu Byakozwe 26:22.

Ni iki twakwigira kuri Pawulo?

2. Iyo tuganirije abantu twicishije bugufi kandi tububashye bituma bishimira ibyo tubabwira.

Jya wigana Pawulo

3. Jya wirinda kwiyemera. Irinde kugaragaza ko uwo muganira nta cyo azi ahubwo ko ari wowe uzi ibintu byose. Jya umuvugisha umwubashye.

4. Garagaza neza ko ibyo wigisha bishingiye kuri Bibiliya. Bibiliya irimo amagambo ashobora guhindura abantu. Ubwo rero iyo tuyikoresha tuba tubafasha kugira ukwizera gukomeye, gushingiye ku bintu bifatika.

5. Komeza kwitonda. Ntukarwane no gukomeza kwerekana ko ibyo uvuga ari ukuri. Jya wirinda kujya impaka. Jya wicisha bugufi ukomeze gutuza kandi umenye igihe gikwiriye cyo kugenda (Imig 17:14; Tito 3:2). Gusubizanya ubwitonzi bishobora kuzatuma uwo ubwiriza yakira ubutumwa bwiza ikindi gihe.

REBA NANONE

Rom 12:16-18; 1 Kor 8:1; 2 Kor 3:5

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze