ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lmd isomo 8
  • Kwihangana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwihangana
  • Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibyo Yesu yakoze
  • Ni iki twakwigira kuri Yesu?
  • Jya wigana Yesu
  • Mukomeze kwihangana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Wigisha ukoresheje videwo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Akamaro k’igitambo cya Yesu
    Izindi ngingo
  • Kwita ku bantu
    Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
Reba ibindi
Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
lmd isomo 8

GUSUBIRA GUSURA

Yesu ari kumwe n’umuvandimwe we Yakobo ari aho babariza. Yakobo yatangajwe no kumubona.

Yoh 7:3-5; 1 Kor 15:3, 4, 7

ISOMO RYA 8

Kwihangana

Ihame: “Umuntu ufite urukundo arihangana.”​—1 Kor 13:4.

Ibyo Yesu yakoze

Yesu ari kumwe n’umuvandimwe we Yakobo ari aho babariza. Yakobo yatangajwe no kumubona.

VIDEWO: Yesu yafashije umuvandimwe we yihanganye

1. Reba VIDEWO, cyangwa usome muri Yohana 7:3-5 no mu 1 Abakorinto 15:3, 4, 7, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

  1. Abavandimwe ba Yesu babanje kwakira bate ubutumwa bwe?

  2. Ni iki kigaragaza ko Yesu atigeze atakariza icyizere umuvandimwe we Yakobo?

Ni iki twakwigira kuri Yesu?

2. Dukwiriye kwihangana kuko hari abantu batinda kwemera ubutumwa bwiza.

Jya wigana Yesu

3. Koresha uburyo butandukanye. Mu gihe umuntu adahise yemera kwiga Bibiliya, ntukabimuhatire. Mu gihe ubona ari ngombwa, ujye ukoresha videwo cyangwa ingingo zitandukanye kugira umwereke uko kwiga Bibiliya bikorwa n’icyo byamumarira.

4. Ntukagereranye abantu. Buri muntu aba yihariye. Niba umwe mu bagize umuryango wawe cyangwa umuntu wasubiye gusura adahise yemera kwiga Bibiliya, jya utekereza ku mpamvu ishobora kuba ibimuteye. Ese ni uko akunda cyane idini rye? Ese ni ugutinya bene wabo cyangwa abaturanyi be? Jya umuha igihe cyo gutekereza ku byo wamubwiye no kubona ko ibyo Bibiliya ivuga bifite akamaro.

5. Jya usenga umusabira. Saba Yehova agufashe gukomeza kugira ubwenge no kurangwa n’icyizere. Nanone senga Yehova umusabe ubushishozi kugira ngo umenye igihe gikwiriye cyo kureka gusura umuntu ugaragaza ko atifuza gukomeza kwiga Bibiliya.​—1 Kor 9:26.

REBA NANONE

Mar 4:26-28; 1 Kor 3:5-9; 2 Pet 3:9

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze