ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lmd isomo 9
  • Kwishyira mu mwanya w’abandi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwishyira mu mwanya w’abandi
  • Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibyo Yesu yakoze
  • Ni iki twakwigira kuri Yesu?
  • Jya wigana Yesu
  • Kwishyira mu mwanya w’abandi—Urufunguzo rwo kugira ineza n’impuhwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Ugaragaza ko wishyira mu mwanya w’abandi
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Jya wishyira mu mwanya w’abandi
    Nimukanguke!—2020
  • “Abagirira impuhwe”
    ‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
Reba ibindi
Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
lmd isomo 9

GUSUBIRA GUSURA

Yesu n’abigishwa be barimo kuva mu bwato, bagiye kureba abantu babategereje ku nkombe.

Mar 6:30-34

ISOMO RYA 9

Kwishyira mu mwanya w’abandi

Ihame: “Mujye mwishimana n’abishimye kandi mubabarane n’abababaye.”​—Rom 12:15.

Ibyo Yesu yakoze

Yesu n’abigishwa be barimo kuva mu bwato, bagiye kureba abantu babategereje ku nkombe.

VIDEWO: Yesu yagiriye abantu impuhwe

1. Reba VIDEWO, cyangwa usome muri Mariko 6:30-34, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

  1. Kuki Yesu n’intumwa ze bifuzaga kuba ‘bari bonyine’?

  2. Ni iki cyatumye Yesu abwiriza abo bantu?

Ni iki twakwigira kuri Yesu?

2. Kwishyira mu mwanya w’abandi bituma tubitaho, aho kwita ku byo dushaka kubabwira gusa.

Jya wigana Yesu

3. Jya utega amatwi witonze. Jya ureka umuntu akubwire ibimuri ku mutima. Ntukamuce mu ijambo mu gihe avuze ibyo mutemeranyaho cyangwa ngo utume atakubwira uko yiyumva n’ibimuhangayikishije. Iyo umuteze amatwi witonze, uba umweretse ko umwitayeho.

4. Tekereza ku wo muganira. Ukurikije ibyo mwaganiriye, ibaze uti:

  1. “Kuki akeneye kumenya ukuri?”

  2. “Ni gute kwiga Bibiliya bizamufasha kugira ubuzima bwiza muri iki gihe no mu gihe kizaza?”

5. Mwigishe ibihuje n’ibyo akeneye. Jya umwereka hakiri kare uko kwiga Bibiliya bizatuma abona ibisubizo by’ibibazo yibaza kandi bikamugirira akamaro.

REBA NANONE

Rom 10:13, 14; Fili 2:3, 4; 1 Pet 3:8

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze