Ubwami bw’Imana—Ibyilingiro rukumbi by’abantu
1-3. (a) Ingorane zigera ku bantu zikomeye mu rugero rungana iki? (b) Kugira ngo umuntu abe yazagira igihe kizaza cyiza bisaba iki?
MU CYI ryo mu 1979, hali abahanga n’abatware b’idini bali bateraniye muli Institut Technologique y’i Massachussets (Amerika) bise ingorane zo muli iki gihe ngo ni ’izishyira icyago cy’apokalibusi (apocalypse). Jerome Ravetz, wigisha filozofiya muli Iniverisite y’i Leeds, mu Bwongereza, yavuze yuko nta ’pula (plan) n’imwe iliho yatuma abantu barokoka’. Kubwe,ugukwira kw’ingorane n’uburyo zisobekeranye bituma ubwenge bwa kimuntu bwonyine budashobora kuzikemura’.
2 Igihe kizaza kitubikiye iki rero? Umupasitoro umwe w’ltorero ryunze ubumwe ryo muli Kanada yavuze yemeza ati: “Ntawe ushobora kuvuga adashidikanya yuko hagiye kuza iminsi myiza. Ese, amajyambere yacu azakurwaho cyangwa hagiye kuzavuka umuryango mushya buli muntu azagiriramo ubuzima bushinishije? Nta muntu n’umwe wabimenya.”
3 Aliko se, ibyo ni ukuli? Oya, kuko haliho Umuntu uzi icyo igihe kizaza kitubikiye, kubera ko afite ububasha n’ubwenge bya ngombwa ku buryo yahindura icyo gihe kizaza nk’uko abishaka. Uwo ni Yehova Imana, umuremyi wacu. Ubwo bigaragara ko muntu adashobora gushyiraho ubutegetsi bwiza, ntiwemera se ko ubu alicyo gihe cyo gutangira kumutega ugutwi? Imana ubwayo ivuga itya: “Mpera mw’itangiriro nkavug’iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavug’ibitarakorwa; nkavuga nti Imigambi yanjy’izakomera, kand’ibyo nzashaka byose nzabikora.” (Yes 46:10) Kandi rero, Imana yishimira guha abantu ubutegetsi bwiza.
INTERURO NKURU YA BIBILIYA
4, 5. (a) lnteruro nkuru ya Bibiliya ni iyihe? (b) Yamamazwa ite?
4 Bakubajije interuro nkuru ya Bibiliya,wavuga ko ali iyihe? Ikinyamakuru kimwe cy’idini (Modern Church-maan) cyatanze iki cyitonderwa gishimishije: “Igikorwa gishimwa abanyathewolojiya bo mu kinyejana gishize bakoze ni ukuba barongeye kuvumbura ko Ubwami bw’Imana aliyo nteruro nkuru y’Isezerano Lishya.” Aliko se, hali ubwo abanyathewolojiya n’abayobozi b’idini bamenyesheje rubanda iyo nyigisho y’imena y’Ibyanditswe? Reka twumve igisubizo cy’umuntu umwe w’imena wo mu Itorero ry’abapresibiteriyani wanditse atya (mu kinyamakuru Christianity and Crisis):
“Niba ali ukuli ko muli iki gihe gishize ahanyathewolojiya bagiye bajya impaka ku byerekeye ubusobanuro bw’Ubwami n’isano lili hagati yabwo n’isi yacu, sinigeze numva bivugwa. Naho ibibwiriza, hashize nk’imyaka irenga mirongo itatu numvise umubwiriza agerageza gusobanurira abizera be ko Ubwami bw’Imana ali ikintu cy’amanyakuli bagomba kwitaho, (. . .) Jyewe nk’umulayiki, ndasaba abanyathewolojiya n’abayobozi bacu b’idini ngira nti: Nimutubwire iby’Ubwami bw’Imana; nimudusobanurire icyo alicyo n’umulimo buzakora mu bihereranye n’isi ya none.”
5 Aliko abatware b’idini ntibigeze basubiza iryo jwi litabaza. Anketi zakozwe zagaragaje yuko nta mwizera n’umwe wali ushoboye gusobanura Ubwami bw’Imana icyo alicyo, uko buzaza cyangwa icyo buzakorera abantu. Aliko kandi, ikinyamakuru ufashe mu ntoki cyakomeje iteka kwubahisha umutwe wacyo: Umunara w’Umulinzi utangaza Ubwami bwa Yehova. Inkuru zanditswemo zakomeje kugaragaza buli gihe ubutumwa bw’ubwami, kuko ubutegetsi bw’Imana aliyo nteruro nkuru ya Bibiliya.
INTERURO IMWE RUKUMBI KUVA MU NTANGIRIRO KUGEZA MU IHEREZO
6-9. (a) Ni ibihe bintu byabayeho byateye Yehova guteganya kuzashyiraho ubutegetsi bushya? (b) Mu Itangiriro 3:15 hahanuraga iki, kandi igice cya 12 cy’Ibyahishuwe kidufasha gite gusobanukirwa isohora ry’ubwo buhanuzi?
6 Bibiliya itubwira mbere na nbere ko Imana yatunganyije isi kugirango muntu ashobore kuyituraho, hanyuma ishyira abantu babili ba mbere mu busitani bwiza cyane bwitwa Edeni. Aliko kandi, mbere rwose y’uko abo bantu babili bagira abana, marayika umwe w’Imana yavuganye n’umugore, Eva, binyuze mu nzoka, nuko amutera kugomera ubutegetsi bw’Imana. Umugore nawe avugana n’umugabo we Adamu, amwemeza kwifatanya nawe mu kwanga ubuyobozi bw’Imana (Itang 3:1-6; Ibyah 12:9). Muli uwo mwanya, Yehova yabonye ko ali ngombwa gushyiraho ubutegetsi bushya bw’uburyo bw’Imana kuli bene-muntu. Nicyo cyatumye ibwira uwazanye ukugoma, aliwe marayika wali wigize Satani Umwanzi (Sekinyoma) ngo: “Nzashyir’urwango hagati yawe (n’umugore) no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe: ruzagukomerets’umutwe, naw’uzarukomrets’agatsinsino.”—Itang 3:15.
7 Wavuga uti: “Aliko se, ni hehe ubwo buhanuzi buvuga iby’ubutegetsi?” Turabibona ni tubusesengura. Icyo gice kivuga yuko hali hakwiliye kubaho urwango, cyangwa urwangano, hagati ya Satani n’“umugore” no hagati y’“urubyaro” rwa Satani n’urw’ “umugore”. Tugomba rero kubanza kumenya uwo mugore uwo aliwe.
8 Si umugore wo ku isi, kuko nta kiremwa cy’igitsina gore na kimwe cyigeze kwangwa na Satani, mu buryo bwihaliye(bwite). Ahubwo, ni umugore wo mu buryo bw’amarenga, uwo igitabo cya nyuma cya Bibiliya, ibyahishuwe, kidushushanyiliza muli iyi mvugo; “Umugore wambaye izuba, ukwezi kwari munsi y’ibirenge bye, ku mutwe yambay’ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri,” Kugirango umenye uwo mugore, soma noneho ibyo ibyahishuwe byongeraho bivuga ku mwana we ngo: “Abyar’umwana w’umuhungu uzaragiz’amahanga inkoni y’icyuma. Umwana w’arasahurwa ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo.”—Ibyah 12:1, 5
9 Uwo “mwana” ni nde, uwo muhungu w’umunyabutegetsi ugomba “kuragira amahanga yose nk’uhagarariye Imana? Nk’uko tuzabibona nyuma, ni Ubwami bw’Imana na Yesu Kristo. Umugore wo mu ijuru rero ni umuteguro (umuryango) w’Imana ugizwe n’abamarayika b’indahemuka. Ubwami bwa kimesiya bwakomotse muli uwo muteguro. Ubwo rero, kuva igihe Adamu na Eva bagomeye ubutegetsi bwe, Yehova yahise akora imyiteguro yasabwaga maze atangaza yuko hazaza Ubwami cyangwa ubutegetsi buzuzuza ubwuzu n’ibyilingiro abantu bakunda ubukiranutsi(ubutabera).
YEHOVA ATANGA URUMULI KU BYEREKEYE UBWAMI
10, 11. (a) Ni ubuhe bwami abagaragu b’Imana bo mu gihe cyashize batilingiraga, kandi kubera iki? (b) Umudugudu” Imana yali yarabiteguriye wali “uwuhe?
10 Yehova Imana yagiye iha abagaragu bayo ubusobanuro bwerekeye ubwo butegetsi buhoro buhoro kandi ibwerekana nk’ubutegetsi rukumbi abantu bashobora kwizera. Ububasha bwose bw’Imana bwatangaga igihamya ko ubwo butegetsi buzahirwa, bwatumye abagaragu bayo batilingira ubwami bwa kimuntu. Ahubwo, bagiye bemera ku mugaragaro yuko bali bategereje ubwami bwo mu ijuru bw’Imana. Intumwa Paulo yabavuze itya:
“Abo bose (abagaragu bizerwa b’Imana bo mu gihe cya kera mbere y’Ubukristo bapfuye bacyizera, batarahabg’ ibyasezeranijwe, ahubgo babiroraga biri kure cyane, bakabyishyimira, bakavuga kw’ar’abashyitsi n’abimukira mw’isi. (. . .) barashaka gakondo, irush’icyo gihugu kuba cyiza, ni yo yo mw’ijuru. Nicyo gitum’ Imana idakorwa n’isoni zo kwitw’Imana yabo, kuko yabiteguriy’umudugudu.”—Heb 11:13, 16.
11 Uwo“mudugudu” Imana yateguriye abagaragu bayo bo mu gihe cyashize ni uwuhe? Ni Ubwami bwo mu ijuru cyangwa ubutegetsi bw’Imana. Turebe uko Imana yateguye buhoro buhoro amaza (ukuza) y’ubwo Bwami. Nk’uko twabisomye mu rwandiko Paulo yandikiye Abaheburayo, abagaragu b’Imana ba kera bapfuye “batarasohorezwa amasezerano” (MN) yerekeye ku Ubwami. Aliko se, ayo masezerano yali ayahe?
12-14. Ni ayahe amasezerano Imana yahaye Abrahamu, Isaka, Yakobo, Yuda na Dawidi?
12 Dukulikije Itangiriro 22:18, Yehova yasezeranyije Abrahamu ibi bikulikira: “Mu rubyaro rwawe ni mw’amahanga yose yo mw’ isi azaherwa umugisha.” Mu rwandiko yoherereje Abakristo b’i Galatiya, Paulo avuga ko Yesu Kristo aliwe urubyaro rw’Aburahamu amahanga yose yo mu isi agomba kuzaherwamo umugisha (Gal 3:16), Nyuma y’aho, Imana yahaye amasezerano ameze nk’iryo Isaka na yakobo, umwe ali umuhungu w’Aburahamu, undi ali umwuzukuru we (Itang 26:3-5; 28:13, 14). Ayo masezerano yagaragazaga ko “urubyaro” rw’umugore w’Imana ruzaza runyuze mu muryango wa Isaka na Yakobo.
13 Tugenzure noneho isezerano Imana yahaye Yuda, umuhungu wa yakobo, livuga ngo: “Inkoni y’ubgami ntizava kuri Yuda,lnkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, Nyirayo (Shilo) ataraza; Uwo ni w’ amahanga azumvira.” (Itang 49:10). Yesu Kristo,’wakomotse kuli Yuda’,yabonetse yuko aliwe uwo ’Shilo’ ukwiye ’kwumvirwa n’amahanga’; itegereze kandi uko ibyo byemezwa nyuma y’aho muli Bibiiiya.—Heb 7:14.
14 Nk’imyaka magana alindwi nyuma y’aho, yahereye uwo muhungu wa Yakobo isezerano rye, Yehova yabwiye Dawidi, wo mu muryango wa Yuda, ati: “Mbonye Dawidi, umugaragu wanye, Musiz’amavuta yanjye yera; ikiganza cyanjye kizajya kibana na we, Ukuboko kwanjye kuzamukomeza, Kandi nzaramisha urubyaro rwe, iteka ryose Nzaramisha intebe ye y’ubgami nk’iminsi y’ijuru.” (Zab 89:20, 21, 29). Igihe Imana yavuze yuko “urubyaro” rwa Dawidi ruzaramishwa “iteka ryose” kandi ko “intebe y’ubgami” yarwo izahoraho kimwe n’“iminsi y’ijuru”,yashakaga kugaragaza uko Ubwami izaragiza Kristo, nk’umutware yitoranilije, buzahoraho. Tubimenya dute?
UMWAMI W’ UBUTEGETSI BW’ IMANA YIGARAGAZA
15, 16. (a) Tumenya dute yuko Yesu Kristo aliwe rwose “urubyaro” rwa Dawidi? (b) Ni kuki Yohana yashoboraga gutangaza avuga ngo: “Ubwami bw’ijuru buregereje”?
15 Tugenzure ibyabayeho mu kinyejana cya mbere cy’igihe cyacu. Yehova yatumye marayika we Gaburiyeli kubwira umwali w’umuyahudikazi Mariya yuko azasama inda y’umwana mu buryo bw’igitangaza. Yaramubwiye ati: “Uzagomba kumwita izina rya Yesu. Uwo azaba mukuru, kandi bazamwita Umwana w’lsumba byose; kandi Yehova Imana izamuha intebe y’ubwami ya Dawidi, se, kandi azima ku nzu ya Yakobo kugeza iteka ryose, kand’ubwami bwe ntibuzagira iherezo.” (Luka 1:31-33, MN) Igihe Yesu avuka, “marayika wa Yehova” yabwiye abungeri yuko uwo mwana ali Mesiya wasezeranijwe, Umukiza n’Umwami.—Luka 2:8-12.
16 Ubutegetsi bw’Imana bwatangiye rero kugaragara mu kinyejana cya mbere, igihe kigeze, Yohana Umubatiza yatangiye kubwiriza ngo: “Mwihane, kuk’ ubgami bgo mw’ijuru buri hafi.” (Mat 3:1). Ni kuki yohana yashoboraga kuvuga atyo? Ni ukubera ko uzaba Umwami w’ubwo butegetsi yali mu Bayahudi rwagati. Ubwo Yohana yali amaze kubatiza Yesu, Imana yasutse umwuka wayo wera kuli Yesu imusigira kuzaba Umwami w’ubutegetsi bwo mu ijuru. Ubwo kuli Yesu hali hatangiye umulimo w’imyaka itatu n’igice, igihe yagaragarijemo yuko afite imico isabwa ku buryo yaba umwami, kubera ko yagumye kuba indahemuka ku Mana kugeza ku rupfu rwe cyangwa ku gihe yakomerekejwe ku gatsinsino n’Inzoka (Itangiriro 3:15). Ubwo yazuriwe ubuzima bwo mu ijuru, ubu Kristo afite ubushobozi bwo kwuzuza ubushake bwa Se amenagura kandi ashyiraho iherezo (akuraho) kuli ubwo bwami bwose bwa kimuntu kugirango ategurire umwanya ubutegetsi bw’Imana ku biliho byose.—Dan 2:44; Mat 6:9, 10.
17. Imana yahishuye kindi ki ku byerekeye ubutegetsi bwayo?
17 Imana yagaragaje kandi yuko abantu bazagira umwanya w’igikundiro wo kwifatanya mu butegetsi bwa cyami bwa Kristo Binyuze mu muhanuzi Danieli, yise abo bantu “abera” bakwiliye kwImana n’Umwana wayo (Dan 7:13, 14, 27). Kristo yongeye gusubira muli iryo sezerano alibwira intumwa ze z’indahemuka (Luka 22:28-30). Hanyuma, intumwa Paulo yasobanuliye abakristo basizwe, mu rwandiko yoherereje Abanyagalatiya, atya: “ubgo mur’aba Kristo, mur’urubyaro rw’Aburahamu, muri n’abaragwa nk’uko byasezeranijwe.” (Gal 3:16, 29). Paulo yandikiye na none Timoteo ibihuye n’ibyo bitekerezo nyine, ati: “Ni twihangana, tuzImana na we.” (2 Tim 2:12). Nyuma y’aho, intumwa Yohana yavuze iby’abo bazima ’ku isi’ hamwe na Yesu Kristo kandi asobanura yuko umubare wabo ali 144.000.—Ibyah 5:10; l4:1-3.
IBYILINGIRO BIMULIKA MU MWIJIMA
18-20. (a) Ni mu buhe buryo umuntu wakoraga akazi kʼibyʼamashanyarazi yavuze muri make igitekerezo cyʼingenzi cyʼibivugwa muri Bibiliya? (b) Ni irihe tsinda rimwe rukumbi ryʼabantu babwiriza ubutumwa bwʼubwami?
18 Mbese, ntibishimishije kubona uko Imana yahishuye umugambi wayo wo gushyiraho ubutegetsi bukiranuka buzakorera inyungu z’iteka z’abayikunda kandi bakayilingira? Mbega ukuntu tugereranyije, abayobozi b’idini n’abanyathewolojiya batizera batamenyesheje abandi uwo mugambi batsinzwe! Ubwo abo bantu bali mu mwijima mu by’ubwenge kandi badafite ubumenyi bwererekeye Ubwami, bashyize ibyilingiro byabo mu butegetsi bwa kimuntu uko bwagiye bukulikirana, maze bibateza akaga n’ubwihebe. Wowe se, usobanukirwa ubutumwa Bibiliya? Wasubiza ute bakubajije interuro y’icyo gitabo iyo aliyo?
19 Hashize imyaka runaka, Umuhamya wa Yehova umwe wakoraga akazi k’iby’amashanyaraza mu iduka linini ly’i Dayton, muli Amerika, yabonye umwanya wo gusubiza icyo kibazo. Umwanditsi w’igazeti ryandikirwaga abakozi yamusabye gusobanura mu magambo make igitabo runaka cyaba cyaramushimisje mu gihe cya vuba hano. Uwo Muhamya yaranditse ati:
“Ntabwo nzigera ubwo ndambirwa gusoma icyo gitabo. Mu itangira, usangamo uko ubugone bwalimbuye ubuturo bwiza cyane. Icyo gikorwa kizana ibyago, agahinda, ubwicanyi n’urupfu. Uko umuryango ugenda wiyongera, niko urushaho gutebera vuba cyane mu mwijima no mu bwihebe. Hahita ibinyejana byinshi bikulikirana, havuka amahanga akongera akagwa, abantu ibihumbi n’ibihumbi b’ibirangilire ba kera bongera kubaho mu bwenge bwacu, kandi umuntu akongera kubona ibyiyumvo by’umutima uko bisumbana, uhereye ku rwangano rutagira impuhwe kugeza ku rukundo rukomeye cyane ku buryo rugeza no ku gutamba ubuzima bw’umuntu. Urumuli rw’akanyenyeretso ruragenda rukura ku buryo ruhinduka icyilingiro gihamye. Yego ye, ubutegetsi butunganye bugomba kugarura bwa buturo bwiza butangaje bwo mu itangira. Umwami wabwo ni Yesu. Ubutegetsi bwo ni Ubwami bw’Imana. Uwo muryango ni ubwoko bwa bene-muntu. Icyo gitabo ni Bibiliya.”
20 Mbega uhuhamya bwiza uwo mukozi w’amashanyaraza yatanze ku byerekeye Ubwami bw’Imana n’ibyo buzakorera abantu! Kuko ubutegetsi bw’Imana alibwo rwose ibyilingiro byacu rukumbi byo kuzishimira mu buryo bwuzuye ubuzima no kuzagira umunezero nyawo. Ubwo nibwo butumwa Abahamya ba Yehova badasiba kwamamaza mu isi yose, mu buryo buhuje n’ubuhanuzi bwa Yesu wavuze ati: “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, ali ubuhamya ku mahanga yose; maze nibwo iherezo lizaza.” (Mat 24:14, MN). Vuba hano, ubutegetsi bwose bwa kimuntu buzatsembwa kubera ko butahaye abantu ibyo bakeneye. Iryo limbuka lizabera ikimenyets’ itangira rya gahunda nshya kandi y’ubutabera (bukiranutsi) iyobowe n’Umwami wo mu ijuru, Yesu Kristo, n’abafasha be. Mbega uburyo bizaba ali igitangaza kuba mu mubare w’ingabo z’ubwo butegetsi bw’Imana! Twiyibutse gato imigisha buzazanira abantu bose.
UBUTEGETSI BUHUJE N’IBYO ABANTU BAKENEYE
21, 22. (a) Binyuranye n’imihati y’abantu, Ubwami buzashobora gutsinda bute intambara, ubwicamategeko n’ubwoba? (b) ubutware bw’imana buzagira iyihe ngaruka ku nyamaswa?
21 Zaburi ya 46, ku mirongo ya 8 n’9, idusaba kugenzura imilimo ya Yehova, itya: “Nimuze, murebe ibikorwa bya Yehova, uko yashyize ibintu bitangaje ku isi.” (MN). Ubutegetsi bw’ abantu bwananiwe rwose mu byerekeye gukuraho intambara. Imana, Yo, izazana nta kabuza amahoro arambye, kuko nk’uko umwanditsi wa zaburi yabivuze, “abagizi ba nabi bazacibwa, (. . .) kandi umugiranabi ntazongera kubaho ukundi.” (Zab 37:9, 10.) Umuryango mugali wa kimuntu ntuzabamo za gereza, abapolisi, ingufuli cyangwa ndetse no kugira ubwoba. Imana isezerana yuko munsi y’ubutegetsi bw’ubwami bwayo, abantu bazishimira ubuzima, kandi nta muntu uzabaho wo kubatera guhinda umushitsi’.—Mika 4:4, MN.
22 Uhereye none, abantu bali bafite ibyerekezo by’umutima bya kinyamaswa biga, mu gukulikiza ijambo ly’Imana, kubana mu mahoro na bagenzi babo. Aliko Bibiliya yerekana ko munsi y’ubutegetsi bw’Ubwami, n’inyamaswa nazo zizabana mu mahoro. Dusona ngo: “Isega rizabana n’umwana w’intama, ingw’izaryama hamwe n’umwana w’ihene;inyana n’umugunzu w’intare n’ikimasa cy’umushishe bizabana,umwana muto niwe uzabyahura.” Birumvikana yuko nta butegetsi bwa kimuntu bwashobora kwishuka bwilingira kuzashyiraho iryo hinduka.—Yes 11:6.
23. Ni ubuhe bubasha Umwami mushya w’isi azagira buzatuma ingabo zose z’Ubwami zigira ibyokurya bihagije?
23 Ikindi kintu cya ngombwa cyane, mu isi twakwifuza twese kuzabamo, ni uko bose babona ibyokurya byinshi bihagije. Ubutegetsi bw’abantu ntibwigeze bukuraho igabanuka ly’ibyokurya cyangwa inzara, aliko Ubwami bw’Imana buzabikora. Igihe Yesu yali ku isi, yerekanye yuko kubw’ ubufasha bw’umwuka w’Imana, yashoboraga gutegeka umuyaga n’inyanja, ibimera n’amafi (Mariko 4:39; Mat 21:19; Yoh 21:6). Gerageza wiyumvishe uko bizamera munsi y’ubutegetsi bw’Ubwami! Kuva ku mpera y’isi kugeza ku mpera yindi, ubumere bugenga ibihe buzayoborwa mu buryo butunganye, ibyo bikazalinda abantu kugira imisaruro mibi kandi bigatuma buli wese agira ibyokurya bihagije. Bibiliya ivuga ngo: “Hazabahw’ amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi.—Zab 72:16.
24-26. Ubwami buzakorera iki abarwayi, ibimuga,ibipfamatwi ndetse n’abantu bashaje?
24 Za leta ntizashoboye gukiza umuryango wa kimuntu indwara, nyamara ibyo nibyo nzira ya ngombwa yo kwishimira ubuzima bw’umunezero nyakuli. Naho Yesu, igihe yali ku isi, yakizaga indwara z’amoko yose n’ubumuga bw’uburyo bwose, ubwo akaba yaragaraje icyo azakora mu isi yose kugirango ahe ingabo ze zose ubumere bwiza bw’umubili n’ubuzima. Munsi y’ubutegetsi bw’Ubwami ili sezeruno rya Bibiliya lizuzura ijambo ku ijambo: “Nta muturage n’umwe uzavuga ati: “Ndarwaye.” (Yes 33:24, MN). Nta mafaranga yo kwivuza kwa muganga cyangwa kwikuza amenyo azongera gutangwa ukundi! Kiliniki (clinique) ibitaro n’amafaranga y’ibitaro ntibizongera kubaho ukundil
25 Ndetse n’ubusaza bushobora kuba ikintu kibabaje cyane mu gihe cya none. Umugore umwe yaranditse agira ati: “Ubundi sindi umuntu upfa gucika intege; nyamara ubu ngubu ndababaye, kandi nzi impamvu ibitera; nuko ntangiye gusaza. (. . .) Ikinca intege cyane si ububabare buterwa n’ubusaza, ahubwo ni ukubera ishusho (isura) yanjye. Ukuntu nali mwiza nkili agakumi! None ubu, mfite iminkanyali n’ubuvuzi buhindura isura (chirurgie esthetique) butashobora kugira icyo bukoraho, kandi mfite n’ imvi. (. . .) Nabura nte gucika intege mu bwenge?”—New York Post, yo kuwa 23 Werurwe 1979.
26 Ni iby’ukuli ko Ubwami bw’Imana alibwo muti rukumbi ku ngorane z’ubwo buryo. Munsi y’ubutegetsi bw’ ubwo Bwami, Imana izahagarika ubumere bw’urukulikirane bwateraga ubusaza, maze ku buryo umubili n’ubwenge bizasubirana ubumere bw’umubili utunganye, ’umubili w’umuntu ukazasubirana itoto lirusha iryo mu bwana’. (Yobu 33:25, MN) Imimerere y’ibintu izabaho icyo gihe ni ivugwa muli Yesaya 35:5, 6, ahavuga ngo: “Muli icyo gihe amaso y’impumyi azahumuka, n’amatwi y’ibitumva azazibuka. Muli icyo gihe, ucumbagira azasimbuka nk’impara n’urulimi rw’ikiragi ruzavuza urusaku rw’umunezero.” (MN).
27. Twemezwa n’iki ko n’urupfu ubwarwo ruzakurwaho (ruzavaho)?
27 Bamwe bavuga bati: “Umuntu atarwaye cyangwa ngo asaze, ni ukuvuga ko nta n’umuntu wakwongera gupfa!” Nibyo rwose. Niko rwose bizamera. Abakora imilimo yerekeye guhamba bazagomba gushaka undi mulimo, kuko Imana itanga ili sezerano likulikira: “Urupfu ntiruzabah’ ukundi, kand’umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribga ntibizabah’ukundi.” (Ibyah 21:4; Yes 25:8). Umwanditsi umwe wa zaburi yavuze kuli Yehova atya: “Upfumbatur’igipfunsi cyawe, Ugahaza kwifuza kw’ibibaho byose.” (Zab 145:16). Tekereza icyo ibyo bikubiyemo; Ibyifuzo n’ubukene buli muntu afitiye uburenganzira bizuzuzwa, kandi mu buryo bwiza burenze uko abantu badatungauye bashobora kubitekereza ubu.
28, 29. (a) Ni iyihe migisha yindi itegerejwe igihe kirekire Ubwami buzazana? (b) Twemezwa n’iki yuko abapfuye bazazurwa (Luka 7:11-15; 8:49-56)?
28 Mbega ibyishimo! Munsi y’ubutegetsi bukiranuka (butabera) bw’ubwami, abana bazagira ubushobozi bwo kwiga no gukura bagana mu butungane, batazi ukubura umutekano nko mu isi ya none cyungwa se ubwoba bwo gutenbera mu mihanda. Ntibazaba bagishobora kuba imbata z’ibiyobyabwenge (drogues) cyangwa kwangizwa n’ubwifatanye bw’abantu babi. Buli muntu azashobora gukuza impano ze n’ubushobozi bwe, no gukora ibikorwa bishimishije kandi bifite inyungu. Umuhanuzi Yesaya yashushanyije ibyo ubutegetsi bw’Ubwami buzashobora kwuzuza, agira ati; “Bazubaka amazu bayabemo; kandi bazater’inzabibu bary’imbuto zazo. (. . .) Kuko bazamar’imyaka nk’ibiti, kand’abatoni banjye bazashyira kera bishimir’imirimo y’intoke zabo.”—Yes 65:17, 25.
29 Dore ibintu bisezeranya yuko buli mugabo, buli mugore na buli mwana azagira ishema n’intego agamije nu buzima. lbya kera ntibizongera kwibukwa. Umuntu azubaka, azatera imbuto kandi azasarura yigirira ubwe. Azarerera abana mu mimerere ituje kandi myiza. N’abapfuye bazazurwa (Yoh 5:28, 29). Abantu bo guhera mu gihe cy’Abeli kugeza none bazongera guteranilizwa hamwe na ba se, ba nyina, na ba sewabo na ba nyirasenge, inshuti n’abaturanyi. Mbega uburyo bizaba ali igihe cy’agatangaza’
30. (a) Ni iki kizatuma umugambi wa mbere w’Imana werekeye isi uzuzura? (b) lcyo cyilingiro kigutera gukora iki?
30 Nta leta n’imwe ya kimuntu yatinyuka no kurota ko izasohoreza ibyo ingabo zayo. Imana yonyine niyo yemeza yuko amasezerano yayo azasohora. Byongeye, munsi y’ubutegetsi bw’Ubwami, umuryango wose wa kimuntu uzahurira hamwe mu iyoboka-Mana rya Yehova. Ali mu ijuru, azakomeza kugenzura kugeza ubwo isi nzima izahinduka buhoro buhoro paradizo, ubusitani bwa Edeni aho abaturage bose bazishimira ubumere (ubuzima) butunganye n’ubuzima bw’iteka munsi y’ubutegetsi bw’ubwami bw’Imana. Mbega ibyilingiro by’agatangaza, kandi bishingiye kuli nyir’ubutware ukwiye kwizerwa; Yehova Imana ubwayo!
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Aburahamu yabonye Ubwami bukili kure cyane.’—Heb 11:13-16
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Yohana yagaragaje ko Yesu aliwe Umwami uzaza kandi avuga yuko Ubwami bubegereye