ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w82 1/2 pp. 9-14
  • Dukomeze “Gushikama mu kwizera”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Dukomeze “Gushikama mu kwizera”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ubuhakanyi mu bakristo ba mbere
  • Ubuhakanyi mu “bice by’ibihe bya nyuma”
  • Impamvu zitera ubuhakanyi n’ingaruka
  • Uburyo bwo kwilinda ‘guta ukwizera’
  • ‘Dukure mu muliro abashidikanya’
  • Dushikame mu kwizera kugeza ku iherezo
  • Ntimunamuke vuba muva mu bwenge
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
  • “Nkiza kutizera”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Ntimubererekere Satani!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
  • Dushyigikire inyigisho ziva ku Mana dushikamye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
w82 1/2 pp. 9-14

Dukomeze “Gushikama mu kwizera”

“Imvugo yayobowe n’umwuka ivuga nta gushidikanya yuko mu bice by’ibihe bya nyuma, bamwe bazata ukwizera.”​—1 Tim 4:1, MN

1. Dukwiliye se kwikanga bikabije hagize umuntu ureka ukwizera?

ESE, URATANGARA cyane cyangwa uhagalika umutima birenze urugero igihe ubonye cyangwa umenye ko umukristo uzi atangiye gushidikanya, gukonja cyangwa ndetse abaye icyigomeke ku buryo ata itorero rya gikristo akagerageza no gukurura abandi bakristo inyuma ye? Ibyo bibayeho, wahumulizwa n’uko, n’ubwo bibabaje, Ibyanditswe bituburira ko ibintu nk’ibyo bizabaho.

2, 3. (a) Ijambo “ubuhakanyi” lisobanura iki? (b) Ubuhakanyi bwagejeje hehe Isiraeii na yuda?

2 Ijambo “ubuhakanyi” lituruka ku ijambo ry’ikigereki lisobanura ngo “ubwitandukanye, guhunga ku rugamba, kwononekara, kwigomeka cyangwa kureka”. Satani Umwanzi yabaye uwa mbere kureka ugusenga kw’ukuli kwa Yehova. Ubwo, yagaragaye ko ali we muhakanya wa mbere (Yoh 8:44). kandi yateye abantu babili ba mbere guhinduka abahakanyi nabo (ltangiriro, igice cya 3). Kuva mu itangira ry’amateka yabo, Abisiraeli bateshutse nabo ugusenga kw’ukuli. Dusoma ngo:

“Ariko banga kumvir’abacamanza babo, ahubgo bararikir’izindi mana bakazipfukamira bakayoba vuba, bavuye mu ngeso basekuruza bagendanaga, bumvir’amategeko ya Yehova.”​—Abac 2:17.

3 Nyuma y’aho, abami benshi ba Isiraeli na Yuda bahindutse abahakanyi maze bayobora ibihugu batwaraga mu nzira y’ubuhakanyi. Imana yabanje guhana bwo mu majyaruguru bwa Isiraeli, igira iti: “Nzamutez’ [Asiria, Isirayeli] ishyanga risuzugur’Imana.” (Yes 10:6). Hanyuma, igihe gito mbere y’uko Abnyababuloni balimbura Yerusalemu, umurwa mukuru wa Yuda, Yehova yaravuze ati: “Kukw’ abahanuzi b’i Yerusalemu ari bo baturutsweho kutubaha Imana, bigakwir’igihugu cyose.” (Yer 23:15). Ubuhakanyi cyangwa kureka ukwizera kw’ukuli nta mugisha na muke rwose byazaniye Isiraeli na Yuda.

Ubuhakanyi mu bakristo ba mbere

4. Yesu yaburiye ate abigishwa be ngo bilinde abahakanyi?

4 Kuva mu itangira ry’umulimo we wo mu isi, Yesu yaburiye abigishwa be ngo bilinde abahakanyi. Mu kibwiliza cye cyo mu mpinga y’umusozi yarababwiye ati:

“Munyure mw’irembo rifunganye: kukw’irembo ari rigari, n’inzir’ijyan’abantu kurimbuka ari nini, kand’abayinyuramo ni benshi: arikw’irembo rifunganye, n’inzir’ijya mu [buzima] iraruhije, kand’abayinyuramo ni bake. Mwirind’abahanuzi b’ibinyoma, baz’aho muri basa n’intama, arikw’imbere n’amaseg’ aryana. Muzabamenyera ku mbuto zabo.”​—Mat 7:13-16.

5. Paulo yavuze iki ku byerekeye abahakanyi?

5 Imyaka makumyabili n’itanu nyuma y’aho, Paulo yatanze uyu muburo ku bakuru b’itorero bo muli Efeso: “Nzi yuko, ni mara kuvaho, amaseg’aryana azabinjiramo, ntababarir’umukumbi. Kandi muri mw’ubganyu hazaduk’abantu bavugir’ibigoramye, kugira ngo bakururire abigishwa inyuma yabo.” (Ibyak 20:25, 30). Mu rwandiko rwe rwa nyuma rwahumetswe n’umwuka w’Imana, Paulo yavuze amazina ya bamwe muli abo bahakanyi bo mu kinyejana cya mbere. Yandikiye Timoteo uyu muburo: “Arikw’amagambo y’amanjwe, atar’ ay’Imana, uyazibukire, kukw’abayavuga [bazarushaho kutubah’ Imana, mu busobanuro buli munsi], kand’ijambo ryabo rizaryana nk’igisebe cy’umufunzo. Mur’abo ni Humenao na Fileto, kuko bayobye. bakava mu kuri, (. . .) bakubika kwizera kwa bamwe.” “Alekizanderi, umucuzi w’imiringa, yangiriy’inabi nyinshi. (. . .) Naw’umwirinde, kuko yarwanij’amagambo yacu cyane.”​—2 Tim 2:16-18; 4:14, 15.

6. Vuga ‘ibimenyetso bimwe biranga abahakanyi?

6 Dufatiye kuli iyo miburo yatanzwe na Yesu na Paulo, dushobora kumenya ibimenyetso bimwe na bimwe biranga abahakanyi, alibyo:

(1) Bareka (bitandukanya n’) ukuli.

(2) Bavuga amagambo atagize icyo avuze kandi agoramye.

(3) Bashaka kugusha ukwizera kwa bamwe no gukururira abigishwa inyuma yabo.

(4) Ni indyarya (ibirura mu myambaro y’intama’).

(5) Bamenyekanira ku mbuto zabo; barushaho kugwa mu kutubaha Imana’.

Ibyo bimenyetso byashobozaga abakristo ba mbere kumenya vuba cyane abahakanyi no ‘kubilinda’.

Ubuhakanyi mu “bice by’ibihe bya nyuma”

7. Ni ryali ubuhakanyi bw’abantu benshi bwahanuwe n’ Ibyanditswe bwatangiye?

7 Ubuhakanyi, bwali bwaratangiye gukora umulimo’ mu gihe intumwa zimwe za Yesu Kristo zaliho, bwaliyongereye cyane “mu bice by’ibihe bya nyuma” y’aho, ni ukuvuga nyuma y’urupfu rwazo. Biliya bimenyetso bitanu byatanzwe byaje kurushaho kuboneka cyane cyane guhera mu kinyejana cya kabili, maze byigaragaza rwose mu kinyejana cya kane. Ubwo buhakanyi bw’abantu benshi bwagombaga kubaho mbere y’“ukuhaba kw’Umwami wacu Yesu Kristo” kandi mbere y’“umunsi wa Yehova.”​—2 Tes 2:1-12.

8, 9. (a) Petero yatanze uwuhe muburo werekeye ku minsi y’imperuka? (b) Abo bakobanyi n’abasuzugura amategeko’ bose bali hanze y’itorero rya gikristo se?

8 Aliko kandi, hali ibindi bice by’Ibyanditswe byerekana byeruye yuko hazabaho n’ubuhakanyi mu itorero nyakuli rya gikristo mu gihe cy’ “iminsi y’imperuka” y’iyi gahunda y’ibintu. Intumwa Petero yaranditse ngo:

“Mu minsi y’iherezo hazaza abakobanyi n’ubukobanyi bwabo, bagenda bakulikije ibyifuzo byabo bwite kandi bavuga ngo: ‘Ukuhaba kwe kwasezeranijwe kuli hehe?’ (. . .) Twebwe rero, bakundwa, ubwo mubimenye mbere bitaraba, mwilinde, kugira ngo hato mutemera gukururanwa hamwe nabo n’ikosa ry’abasuzugura amategeko kandi mukagwa muvuye ku bushikame bwanyu ubwabwo.”​—2 Pet 3:3, 4, 17, MN.

9 Ntabwo Petero yaburiraga bagenzi be ngo bilinde gusa abantu bo mu isi, b’’abakobanyi’ n’“abasuzugura amategeko”. Igihe cyose abakristo bali bazi akaga gashobora guturuka muli urwo ruhande. petero yavugaga kandi iby’akaga ko kwemera ‘gukururwa’ n’abantu bamwe mu bagize itorero bazaba barahindutse “abakobanyi” mu buryo bwo kuvuga yuko batazita ku isohozwa ry’ubuhanuzi bwerekeyo ku ‘kuhaba’ kwa Kristo kandi ko bazigana abasuzugura amategeko mu myifatire bagira ku bihereranye n’“umugaragu ukiranuka w’ubwenge”, Inama iyobora y’itorero rya gikristo n’abakuru iyo nama yashyizeho.

Impamvu zitera ubuhakanyi n’ingaruka

10, 11. (a) Imwe mu mpamvu z’ingenzi zitera ubuhakanyi ni iyihe? (b) Bumwe mu busobanuro buhuye n’ijambo ly’ikigereki lihindurwamo ‘gushidikanya ni ubuhe? Ni mu buhe buryo umuhakanyi yigira umucamanza?

10 Mu mpamvu zinyuranye zitera ubuhakanyi, iy’ingenzi nta gushidikanya ni ukubura ukwizera bitewe no gushidikanya (Heb 3:12). Igitabo Nouveau dictionnaire international de la Theologie du Nouveau Testament (mu cyongereza) kitanga iyi nkuru ikulikira ku byerekeye inshinga y’ikigereki ihindurwamo kenshi “gushidikanya”. Dusoma ngo: “Diakrinō, gushyiraho itandukaniro, guca urubanza, (. . .); gushidikanya, kujijinganya. (. . .) Mu bice bimwe na bimwe [by’Isezerano Lishya], gushidikanya kugaragara nko kubura ukwizera (kutagira ukwizera), rero ni icyaha (Rom 14:23). (. . .) Mu Baroma 4:20 no gukomeza, ugushiidikanya gufatanye cyane no kutizera. (. . .) Gushidikanya rero ni ukutilingira mu buryo buhamye ibyo Imana itarasohoza ali byo umuntu akwiliye gutegereza. (. . .) Mu Isezerano Lishya, ushidikanya aba acumura ku Mana no ku masezerano yayo, kuko acira Imana urubanza mu binyoma.”

11 Ushidikanya kugeza n’aho ahinduka umuhakanyi aba yigize umucamanza rero kandi atekereza ko azi byinshi arusha bagenzi be b’abakristo, ndetse arusha n’“umugaragu ukiranuka w’ubwenge”, kandi uwo aliwe wamumenyesheje umugabane munini w’ibyo azi, yenda na byose azi, ku byerekeye Yehova Imana n’imigambi yayo. Akiteramo atyo umutima wo kwigendaho (kwigenga) maze akagira ‘umutima wibona’ aliwo ikintu cyangwa cyane na Yehova’. (Imig 16:5) Abahakanyi bamwe batekereza ndetse ko basobanukiwe cyane kurusha Imana ibyerekeye kalendari yashyizeho kugira ngo isohoze imigambi yayo. Kudashima no kwishyira imbere rero ni impamvu ebyili zitera ubuhakanyi.​—2 Pet 2:10b-13a.

12. Zimwe mu ngaruka z’ubwigomeke n’ubuhakanyi ni izihe?

12 Uwinjiye mu nzira y’ubuhakanyi abanza kubura ibyishimo no kungangira mu bwigomeke bwe. Byongeye, areka gufata icyokurya cy’unwuka gitangwa n’“umugaragu ukiranuka w’ubwenge”, ibyo bikamutera intege nke z’umwuka no kugwa. Agaragaza itandukaniro hagati y’ubumere buteye agahinda bw’abahakanyi n’umunezero w’abagaragu be bizerwa, Yehova yavuze atya mu buryo bw’ubuhanuzi:

“Dore, abagaragu banjye bazarya, naho mwebge muzicwa n’inzara; abagaragu bazanywa, naho mwebge muzicwa n’inyota; abagaragu banjye bazanezerwa, naho mwebge muzakorwa n’isoni. Dor’abagaragu banjye bazaririmbishwa n’umunezero wo mu mitima, muborozwe n’imitima ibabaye.​—Yes 65:13, 14.

13. ‘Gusuzugura ubutware’ bisobanura iki? Bigeza umuntu mu ki (Yuda 8, 10)?

13 Bamaze kwera imbuto z’umubili, ali zo “inzangano, intonganya, ishyali, umujinya mwinshi, impaka, kudashyira hamwe, kwirema ibice”, akenshi abahakanyi bagwa mu mutego w’indi milimo y’umubili, nk’“irushanwa ry’ubusinzi”, “ingeso mbi n’ubusambanyi” (Gal 5:19-21, MN.) Petero atuburira ngo twilinde abasuzugura ubutware’ mu guhinyura gahunda ya kitheokrasi, “bavuga nabi” abakristo bafite inshingano mu itorero kandi, ubwo rero, ‘bataye inzira igororotse’. Dukulikije Petero, “ibya nyuma byabo biba bibi birushij’ibya mbere.”​—Soma witonze cyane 2 Petero, igice cya 2.

Uburyo bwo kwilinda ‘guta ukwizera’

14, 15. Dushobora kwilinda dute kwibonekeza(kwishyira imbere)?

14 Twabonye rero ko imwe mu mpamvu z’ingenzi zitera ubuhakanyi ali ukubura ukwizera gutewe no gushidikanya kulimbura kandi ko ijambo ly’ikigereki lihindurwamo “gushidikanya” lisobanura kandi ‘guca urubanza’. Koko rero, umuhakanyi yigira umucamanza wemeza ikili ukuli cyangwa ikinyoma, ‘w’icyiza n’ikibi’ mu byerekeye icyokurya cy’umwuka. Alibonekeza, yishyira imbere.​—Reba Itangiriro 2:17; 3:1-7-

15 Kugira ngo adata ukwizera, umukristo akwiliye rero kwilinda kubura ukwizera, “icyaha kibasha kutwizingiraho vuba”, no ‘kwiruka mu bwihangane isiganwa ryadushyizwe imbere’. (Heb 12:1; Abaheburayo 3:12, 19.) Paulo aduha iyi nama yindi: “Nimwisuzum’ubganyu mumenye yuko mukiri mu byo kwizera; kandi mwigerageze.” (2 Kor 13:5). Aho Paulo ntadusaba gushidikanya ibyo ‘kwizera’, ahubwo ngo twigerageze kugira ngo tumenye niba tubaho dukulikije cyangwa tudakulikiza ukwizera. Uko kwisuzuma kwa buli muntu n’umutima mwiza bikwiliye kutwuzuzamo kugira urugero no kwicisha bugufi. Ubwo rero no kutulinda umutima w’ubwigenge n’ubwibonekeze uranga abahakanyi.

16. (a)Ni uwuhe mutego wundi dukwiliye kwilinda? (b) Ni ikihe cyigisho cy’uburyo bubili dushobora gukura mu rugero rw’abayahudi b’i Beroya?

16 Kugira ngo tudata ukwizera, tugomba kwilinda ukudashima mu buryo bwose. Twali dukwiliye gushimira icyokurya cy’umwuka tubona binyuze ku ‘mugaragu ukiranuka w’ubwenge’. (Mat 24:45.) Ibyo si ukuvuga yuko, uko duter’imbere, tudakwiliye kwiyemeza ubwacu ku bintu twiga. Kuli ibyo, dushobora gukura icyigisho cy’uburyo bubili mu rugero rw’Abayahudi b’i Beroya. Icya mbere, kugira ngo bemere badashidikanya,’bashakaga mu byanditswe iminsi yose, kugira ngo barebe niba ibintu ali ko biIi koko’ aliko kandi, icya kabili, bali bafite ‘imitima ya gipfura, kuko “bakirany’ijambo ry’Imana, [iryo Paulo na Silasi ‘babwilizaga’] umutim’ukunze.”​—Ibyak 17:11.

17, 18. Dukwlliye kuba dushoboye gutandukanye iki? Paulo atugira iyihe nama muli ibyo?

17 Niba twiga Ibyanditswe n’umutima ukunze nk’uwo hamwe no gushima nk’uko, bizadufasha kwiteramo urukundo rwinshi kandi tuzagira ubumenyi butalimo amakosa kimwe no gusobanukirwa kwuzuye. Iyo mico ya gikristo nayo izadushoboza gutandukanya ibintu by’ingenzi cyane n’ibitali iby’ingenzi cyane. Niba hali ingingo runaka tudasobanukiwe neza, twibaze dutya: Ese, ni iy’ingenzi byukuli? Hali icyo bihindura se ku kuli kw’ingenzi twize tubikesha inteko y’“umugaragu“? Bikwiliye se kuba byatugusha ubwacu cyangwa ndetse no kugusha abandi? Mbese, bitubuza kwera imbuto ya gikristo?

18 Paulo aduha iyi nama: “Nkomeza gusaba ibi mu masengesho yanjye: ko urukundo rwanyu rwakomeza kurushaho kugwira hamwe n’ubumenyi butalimo amakosa no gusobanukirwa byuzuye, kugira ngo mwicengezemo ibintu by’ingenzi cyane, ngo mube mutagira inenge kandi mutagira umuntu n’umwe mugusha kugeza ku munsi wa Kristo, kandi ko mwakwuzura imbuto y’ubukiranutsi iva kuli Yesu Kristo, [ku buryo] bihesha Imana guhimbazwa no gusingizwa.”​—Fili 1:9-11, MN.

‘Dukure mu muliro abashidikanya’

19. (a) Ni ilihe tandukaniro lindi dukwiliye gukora? (b) Ni iyihe nama yubaka Yuda atugira?

19 Ubwo twaburiwe yuko “bamwe bazata ukwizera”, dukwiliye kuba twiteguye ‘kurwana n’umwete intambara y’ukwizera kwahawe abera rimwe kugeza ibihe byose’. (1 Tim 4:1, MN; Yuda 3, MN. ) Aliko kandi, hali itandukaniro hagati y’abahakanyi babuza uburyo itorero, bavugwa muli 2 Petero, igice cya 2, n’abakristo bafite ukwizera gucika intege kandi bafite ugushidikanya bitewe no kubura ubumenyi bwuzuye. Yuda akora iryo tandukanya. Amaze kuburira abakristo ngo bilinde ‘abivovota, abinuba’, n’“abasingiza birenze urugero abantu b’ibirangilire”, “abakobanyi” “batera kwitandukanya”, yungamo ati: “Mwilindire mu rukundo rw’Imana, mu gihe mutegereje imbabazi z’Umwami wacu Yesu Kristo, mugamije ubuzima bw’iteka. Na none, mukomeze kugirira imbabazi bamwe bafite ugushidikanya; mubakize mubahubuje mu muliro.”​—Yuda 16-23, MN.

20. Abashidikanya bashohora gufashwa bate? Aliko se, dukwiliye gukora iki niba banze ubufasha tubaha kandi ‘bagata ukwizera’?

20 Ni koko, ni ngombwa kwereka abo bakristo ko bashobora gutwikwa n’ugushidikanya kulimbura. Abavandimwe babo b’abakristo, cyane cyane abakuru b’itorero, bakwiliye kwihatira kubafasha kugira ngo, niba bishoboka, babakure mu “muliro” ushobora kubalimbura mu buryo bw’umwuka. Aliko ntidukwiliye guhagalika umutima bikabije kubera abanga ubwo bufasha bwihangana ‘bagata rwose ukwizera’. Nk’intumwa Yohana, tuzavuga duti: “Abo bavuye muri twe: icyakora ntibar’abacu by’ukuri, kukw’iyo bab’abacu, baba baragumanye natwe.”​—1 Yoh 2:19.

Dushikame mu kwizera kugeza ku iherezo

21, 22. (a) Ni mu yihe mvugo Petero adutera inkunga ngo dukomeze kugira imbaraga mu kwizera? (b) Abisiraeli b’uburyo bw’umwuka n’iteraniro ry’abantu benshi’ bakwiliye gukomeza gukora iki niba bashaka kubona ibyilingiro byabo byombi bisohozwa

21 Nta gushidikanya yuko Satani yakunda kubona twese ‘tureka ukwizera’. Nicyo gituma Petero atugira iyi nama:

“Nimumurwanye, mushikamye mu kwizera, muzi yuko mu byerekeye imibabaro ibyo nyine bigera ku muryango wose w’abavandimwe banyu mu isi. Kandi, ni mumara kubabazwa akanya gato, Imana y’ineza yose itagira akagero, yabahamagariye ikuzo ryayo ly’iteka ryose mu bumwe na Kristo, yo ubwayo izarangiza imyitozo yanyu, izabakomeza, izabaha imbaraga.”​—1 Pet 5:10, MN.

Koko roro, abagize Isiraeli y’uburyo bw’umwuka, bahamagariwe kwImana hamwe na Kristo mu ‘ikuzo ly’iteka ryose’, bakwiliye gukomeza kuba indahemuka mu “isaha yo kugeragezwa” niba bifuza ko hatagira ‘umuntu ubatwara ikamba ryabo’.​—2 Tim 2:10; Ibyah 3:10, 11

22 Bagenzi babo, bo mu ‘iteraniro ry’abantu benshi’, nabo bazi ko bakwiliye ‘gushikama mu kwizera, niba bashaka kurokoka “umubabaro mwinshi”. (Ibyah 7:9, 10, 14.) Abakristo bilingira kuba mu ijuru na bagenzi babo bilingira kuba iteka muli paradizo yagaruwe ku isi biyemeje gukomeza kubwiliza mu budahemuka “iyi nkuru nziza y’ubwami”. (Mat 24:14, MN.) Ubwiyongere bwiza bwabaye mu turere twinshi tw’isi kugeza muli uyu mwaka 1982 ni igihamya cy’uko umugisha wa Yehova uli ku muteguro we kandi ko hakili umulimo wo gukora. Nicyo gituma abo bakristo bazakulikiza iyi nama ya paulo: “Twe gucogorera gukora neza, kukw’ igihe ni gisohora, tuzasarura ni tutagw’isari.”​—Gal 6:8, 9.

23. Ni iki kiduha ‘inkunga ikomeye mu kwizera’?

23 Igihe tubona ibintu byahanuwe ku “minsi y’imperuka” bibaho mu maso yacu, twizera mu buryo buhamye yuko “umubabaro mwinshi” n’umuseke wa gahunda nshya ikiranuka yasezeranijwe n’Imana bili hafi. Imigisha y’ agatangaza tugiye kuzahabwa, ali mu ijuru, ali muli paradizo ku isi, ni inkunga ikomeye’ yadutera gukomeza’ ‘gushikama mu kwizera’ kugeza ku iherezo, kugira ngo dushobore ‘gusingir’ibyiringiro byadushyizw’ imbere’.​—Heb 6:17-19.

“Aliko mwebwe, bakundwa, kubwo kwiyubaka ku kwizera kwanyu kwera cyane kandi musabisha umwuka wera, mugume mu rukundo rw’Imana, igihe mutegereje imbabazi z’Umwami Yesu Kristo, mwilingira ubuzima bw’iteka.”​—Yuda 20, 21, MN.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 11]

IMPAMVU

Kutagira ukwizera

Umutima wo kwigenga

Kudashima

Kwibonekeza (Kwishyira imbere)

[Agasanduku ko ku ipaji ya 11]

INGARUKA

Kubura ibyishimo

Umutima w’ubwigomeke

Kubura ibyo kurya by’umwuka

Imilimo y’umubili (ya kamere)

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

“Nimubakize mubahubuje mu muliro”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze