ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w82 1/4 pp. 14-15
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
  • Ibisa na byo
  • Indi nama ikosora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Yongera Kubakosora
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ijuru ni iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ni Nde Ujya mu Ijuru, Kandi Kuki?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
w82 1/4 pp. 14-15

Ibibazo by’abasomyi

● Mbese, umuntu akwiye gusobanukirwa amagambo ya Yesu ali muli Matayo 18:18-20 nk’aho asobanura ko ijuru likingwa n’ibyemezo byafashwe n’abantu ku isi?

Iyo mirongo ivuga itya (MN): “Mu kuli ndabibabwiye: Ibintu byose! muzahambira ku isi, bizaba ali ibintu byahambiriwe mu ijuru, n’ibintu byose muzahambura ku isi, bizaba ali ibintu byahambuwe mu ijuru. Ndabibabwiye kandi, mu kuli: Niba babili bo muli mwe ku isi bumvikanye ku byerekeye ikintu icyo alicyo cyose cy’ingenzi bagomba gusaba, ibyo bizabasohorezwa binyuze muli Data uli mu ijuru. Kuko aho babili cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, mba ndi aho hagati yabo.”

Nk’uko ubusobanuzi bwa Monde Nouveau bwakoreshejwe hano) n’ubundi busobanuzi bubyerekana, ibihambiriwe’ cyangwa ibihambuwe’ hano ku isi ni ibintu byamaze ‘guhambirwa’ cyangwa ‘guhamburwa’ mu ijuru. Amagambo y’ikigereki yakoreshejwe hano, mu buryo busanzwe asobanura ngo ‘kuba kimaze guhambirwa’ cyangwa ‘kuba kimaze guhamburwa’, kandi agaragaza ubumere bw’igikorwa cyamaze kwuzuzwa n’umuntu wundi. Ni ukuvuga ko, ubumere bw’igihe ubwacyo bugaragaza yuko igikorwa cyamaze kwemezwa mu ijuru kandi ko ubu kigaragara gusa mu cyemezo gifatwa hanyuma ku isi n’abantu bashaka kwerekana ‘ubwenge buva hejuru’. (Yak 3:17, 18, MN.) ‘Guhambirwa’ byaba bisobanura ko ali ukugira icyaha cyo guhanirwa; ‘guhamburwa’ bigasobanura ko ali ukuba nta cyaha ufite.

Ayo magambo ya Yesu akulikira ibiganiro bye yagize ku byerekeye gahunda ikwiye gukulikizwa niba umugaragu w’Imana afite ‘ikosa’ likomeye agomba gukemura hamwe n’umuvandimwe we. (Mat 18 Imirongo 15-17). Ahali icyo kintu cyageza aho kiba ikirego gikulikiranwa n’“itorero”, bishaka kuvuga ko cyashyikilizwa abavandimwe babishinzwe mu itorero kugira ngo bagikemure kandi bace urubanza. Icyo kirego kiramutse kibaye cyo kandi gikomeye mu buryo buhagije, kandi wa wundi uregwa ntiyerekane ukwihana, uwo aba akwiliye kubonwa nk’‘ununyamahanga n’umukoresha-koro’. (MN) Yaba akwiye gucibwa. Nta gushidikanya, ibyo byose byasaba kubiganira cyane no gushakashaka bihagije. Ibyo biganiro nibyo Yesu yavugaga mu Mat 18 murongo wa 18 kugeza uwa 20.

Kubera ko umwuka wera wagombaga kumanukira ku bigishwa ba Yesu guhera kuli Pentekote yo mu mwaka wa 33 w’igihe cyacu rusange na nyuma yaho, byali bikwiliye kuvuga ko ‘aho babili cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye (rya Yesu), aho mba ndi hagati yabo’. Abantu bose bateraniraga hamwe basuzuma ibyo bali bakeneye kuba maso kugira ngo babone uko bayoborwa n’umwuka wa Yehova. Cyane cyane bali bakeneye gupima ibintu byose mu bwitonzi bafashijwe n’Ijambo rye, ushyizemo n’amabwiliza n’inyigisho bya Yesu, kugira ngo bamenye uko ubwenge bwa Yehova bubona imyifatire ivugwa ko kanaka yagize n’icyemezo gikwiye gufatwa niba hali ibihamya byemeza ko ikirego ali icy’ukuli kandi ko uwo muntu atihana. Nta gushidikanya, abo bapima ibintu batabera bashobora gusanga ko uregwa nta cyaha afite, cyangwa se ihihamya bikaba bidahagije.

Mu kinyejana cya mbere, abakristo bakoraga ibitangaza bivuye ku mwuka wera wa Yehova mu bintu by’ubucamanza, nko mu rubanza rwa Ananiya na Safira (Ibyak 5:1-11; 1 Kor 12:4-11). Impano zo gukora ibitangaza zimaze guhagarara igihe intumwn zapfaga, nyuma yaho abakristo ntibacyilingira kubona ibimenyetso by’igitangaza bivuye mu ijuru’ byabereka uko ikibazo runaka cyakemurwa (1 Kor 13:8-13). Uko byaba kwose, turacyafite inkuru Ijambo ly’Imana livuga ku byerekeye imyifatire ikwiye n’uko ibibazo bikwiliye gukemurwa. Kubera iyo mpamvu, dushobora kumenya ibyamaze kwemezwa mu ijuru ibyo alibyo. Dukwiliye kwemera ko, kubera amakosa y’ukudatungana kwa kimuntu, hali igihe amakosa akorwa mu bucamanza, aliko ibyo birushaho gutsindagiliza cyane amabwilizwa ali mu Ijambo ly’Imana Yehova igihe cyo gukemura ibintu runaka kugira ngo tugire icyemezo kidashidikanya cy’uko icyemejwe gihuje n’icyali kimaze kwemezwa mu ijuru.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze