ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w82 1/5 pp. 3-7
  • Mbese, Ubwami ni ikintu nyakuli kuli wowe?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, Ubwami ni ikintu nyakuli kuli wowe?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UBUTEGETSI BWA CYAMI BUSHYIRWA MU KIBAZO
  • Pilato na Herode babona ko ari umwere
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Bamuvana kwa Pilato Bakamujyana kwa Herode, Hanyuma Bakongera Kumugarura
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ponsiyo Pilato yari muntu ki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Yesu atangwa akajyanwa kwicwa
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
w82 1/5 pp. 3-7

Mbese, Ubwami ni ikintu nyakuli kuli wowe?

“Ubwami bwanjye si umugabane w’iyi si. Iyo ubwami bwanjye buba umugabane w’iyi si, abantu banjye bali kurwana kugira ngo ntahabwa Abayahudi. Aliko noneho dore, ubwami bwanjye ntibukomoka aho ngaho.”​—Yohana 18:36, Traduction du monde nouveau.

1. (a) Yesaya 9:6, 7 hafatanya hate ubwami n’ubutegetsi? (b) Ni hehe, muli Bibiliya, ubwo bwami cyangwa ubutegetsi bwali bwaravuzwe mu marenga?

HASHIZE imyaka irenga ibihumbi bibili n’amagana atandatu, Yesaya ahanuye iby’ubutegetsi n’ubwami agira ati:

“Kuko umwana yatuvukiye, twahawe umuhungu kandi ubutware bw’ubukomangoma [ubutegetsi] buzaba ku bitugu bye. Kandi bazamwita Umujyanama utangaje, Imana y’inyabubasha, Igikomangoma cy’amahoro. Ubwinshi bw’ubutware bw’ubukomangoma n’amahoro ntibizagira iherezo, ku ntebe ya cyami ya Dawidi no ku bwami bwe, kugira ngo abushimangire mu buryo butanyeganyega kandi abushyigikize ubukiranutsi n’ubutabera, uhereye none no kugeza iteka ryose. Umwete wa Yehova nyili ingabo ubwawo uzabikora.” (Yes 9:6, 7, MN; reba na Bible de Darby.”)

Hashize ibinyejana byinshi mbere y’aho, Data wo mu ijuru yali yaravuze mu mvugo y’amarenga igikorwa ubwo Bwami cyangwa ubutegetsi buzakora. Buyobowe n’’urubyaro rw’umugore’ w’Imana, bwagombaga gutera uruguma rwica umwanzi wabwo mukuru.​—Itang 3:15.

2. Aburahamu yerekanye ate ko yizera isezerano ryerekeye ku bwami?

2 Umuremyi w’ijuru n’isi ntiyaretse uwo mugambi wa mbere ngo wibagirane. Hashize imyaka myinshi nyuma y’aho, abwira inshuti ye Aburahamu ati:

“Nzaha umugisha uzaguha umugisha, kandi nzavuma abazakwifuliza ikibi, kandi ni ukuli binyuze muli wowe nimwo imiryango yose yo mu isi izihesha umugisha (Itang 12:5, MN)

Kugira ngo “imiryango yose yo ku butaka“ ishobore kwihesha umugisha, ni ngombwa ko rya sezerano rya mbere ryabanza gusohozwa, kandi ibyo Aburahamu yabisobanukirwaga neza. Nicyo cyatumye intumwa Paulo yandika ngo: “Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu ab’umusuhuke mu gihugu yasezeranijwe, akaba nk’umushyitsi muri cyo, akabana mu mahema na Isaka na Yakobo, abaraganywe naw’ibyo byasezeranijwe; kuko yategerezag’ umudugudu wubatswe ku mfatiro, uw’Imana yubatse, ikawurema.” (Heb 11:9, 10). Aburahamu yilingiraga ubwo bwami n’umwete mwinshi ku buryo yifataga nk’umunyamahanga, ndetse no mu gihugu cy’isezerano.

3. Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza ku byerekeye kwizera kwacu Ubwami?

3 Twebwe se, twifata dute mu bihereranye n’isi ya none? Mbese twibona nk’abanyamahanga’, n’Ubwo twaba dutuye mu gihugu cyacu cya kavukire kandi tubana n’abo mu bwoko bwacu? Abadukikije babona se ko tudasa nabo ko tuli ukwacu? Niba atali ko bili, kwizera kwacu Ubwami bingana iki? Mbese, twishimira kwivanga n’abantu bo mu karere k’iwacu, cyangwa se tuli inshuti z’Imana, kimwe n’Aburahamu?​—Yak 2:23.

4. Ni nde ushobora kwihesha umugisha bitewe no kwemera ‘urubyaro rwa cyami? Ni iyihe ngingo agomba kwuzuza?

4 Yehova yakujije ibyilingiro by’Aburahamu imwibutsa ibi bikulikira hashize igihe kirekire nyuma y’aho:

“Nzaguha umugisha koko kandi nzagwiza koko urubyaro rwawe nk’inyenyeri zo ku ijuru kandi nk’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja; kandi urubyaro rwawe ruzigarurira amarembo y’abanzi barwo. Kandi ni ukuli binyuze mu rubyaro rwawe nimwo amahanga yose yo ku isi azihesha umugisha, kubera ko wumviye ijwi ryanjye.” (Itang 22:17, 18 MN)

Ubwo rero, binyuze mu “rubyaro“ ruvugwa mu Itangiriro 3:15. nimwo hazaherwa umugisha, si amahanga amwe n’amwe gusa, ahubwo amahanga yose yo ku isi. Hazahabwa umugisha umuntu wese wemera akamaro k’“urubyaro”, hatabayeho kurobanura ku bwoko cyangwa se ku rwego umuntu alimo. Ndetse, bigaragara ko umuntu wese umwizera (Yesu Kristo) atazalimburwa, ahubwo azagira ubuzima bw’iteka’. Abantu benshi rero bafite ubushobozi bwo kuba ingabo (abaturage) z’ubutegetsi bw’lmana, bapfa gusa kuba bizera.​—Yoh 3:16, MN; Ibyak 10:34, 35

5. Ni uwuhe mulimo uzashobora gukorwa binyuze mu ‘Rubyaro’ rwasezeranijwe?

5 Tumenya dute yuko Yesu Kristo yali ‘urubyaro’ rukuru rw’Aburahamu? Mu mvugo yeruye bitangaje, Paulo asubiza ati: “Nuko rer’ibyasezeranijwe byasezeranijwe Aburahamu n’urubyaro rwe; nyamara Imana ntirakavuga iti: Imbyaro nko kuvuga benshi, ahubg’iti: N’urubyaro rwawe, nko kuvug’ umwe, ni we Kristo.” (Gal 3:16). Nyuma y’aho, mu rwandiko yoherereje Abakristo b’i Efeso, iyo ntumwa ivuga iby’uburyo Yehova akoresha kugira ngo ahulize hamwe abigishwa b’Umwami Yesu Kristo munsi y’ubutware bwa Shebuja wabo, ali we ‘Urubyaro’ rwasezeranijwe, no kugira ngo agarure abasigaye bo muli bene-muntu mu mishyikirano myiza hamwe na Se binyuze mu Mana. Paulo yandika ati:

“Iryo banga ryera ry’ubushake bwayo likulikije ibyo yishimira yagambiriye ubwayo, kugira ngo hashyirweh’ubuhagaralizi mu irangira ly’ibihe byagenwe, ni ukuvuga; guteraniliza ibintu byose bundi ‘bushya muli Kristo, ibili mu ijuru n’ibili ku isi.”​—Efe 1:8-10, MN (Traduction du monde nouveau).

UBUTEGETSI BWA CYAMI BUSHYIRWA MU KIBAZO

6. Kuki Yesu yali azi neza umulimo yagombaga kuzakora mu butegetsi bwa cyami?

6 Mbere yo kuza ku isi, “Kristo“ yali Jambo (cyangwa Logos), ni ukuvuga umuvugizi wa Data wo mu ijuru (Yoh 1:1). Yesu yali azi neza rero ubuhanuzi bwo mu Itangiriro 3:15 na Yesaya 9:6, 7. Kandi yali azi ibyo Imana yali yarabwiye Aburahamu (Itang 12:3; 22:17, 18). Hanyuma kandi, yali azi yuko ali we uzasohoza amasezerano yerekeye ku rubyaro rwasezeranijwe no ku butegetsi bwa cyami.

7. Yesu yerekeje ate ibitekerezo by’abantu ku mulimo we wa cyami?

7 Igihe yali ku isi, cyane cyane mu myaka itatu n’igice y’umulimo we, Yesu yerekeje ibitekerezo by’abantu ku mulimo we wa cyami. Yavugaga ngo: “Ubwami bw’Imana buli muli mwe rwagati” cyangwa ngo: ‘Ubwami bw’Imana buli hafi’. Kandi yerekezaga ibitekerezo by’abantu ku Bwami mu migani myinshi n’ibigereranyo yatanze.​—Mat 13:1-52; Mar 1:14, 15; Luka 17:21.

8. Ni ibihe bitangaza yakoze?

8 Nk’umwami wabirazwe, Yesu yakoze n’ibitangaza byinshi. Kubw’ ububasha bw’umwuka wera, yagendeye hejuru y’amazi, yahumuye impumyi kandi yazibuye amatwi y’ibitumva; yakijije abarwayi n’ibimuga kandi yazuye n’abapfuye. Tekereza gato ko hagira umunyamakuru w’iki gihe waganira n’umuntu wakoze ibyo bintu byose. Mbega ibibazo byinshi yamubaza! ‘Mbese koko ni wowe wagendeye hejuru y’amazi? Wabigenje ute kugira ngo uhumure impumyi, uzibure ibipfamatwi, kandi usubize ubuzima abapfuye? Ibyo byose bishoboka bite?’ Ariko turebe icyo Yesu yashubije umuntu wamubajije ibibazo. Ponsiyo Pilato niwe bavuganaga.

9. Imbere ya Pilato, ni ikihe kibazo Yesu yagaragaje neza cyane?

9 Yesu yerekanye neza yuko ikibazo cyali ku byerekeye Ubwami. Ndetse, yavuze neza uko ibintu bimeze mu buryo bw’ubuhanga, muli icyo gihe cya nyuma cy’ukubaho kwe mu isi, ku buryo Pilato yafashwe mu mutego w’amagambo, nawe agatsindagiliza interuro y’ubutegetsi bwa cyami. Dufate Bibiliya zacu kandi dusome Ubutwali bwa Yohana, mu gice cya 18, umurongo 33.

10. Ni ikihe kibazo cya mbere Pilato yabajije Yesu? Kuki icyo kibazo cyali kije mu gihe gikwiye?

10 Ikibazo cya nbere Pilato yabajije Yesu ni iki ngiki: “Ni wowe Mwami w’abayuda?” Mu bwenge bw’uwo guverineri w’umuromani, umutwe w’ikiganiro wali wamaze gushimangirwa. Kandi uwo niwo mutwe wali ukwiye gukulikiranwa, kuko igihe Pilato yabazaga Abayahudi icyo barega Yesu, bamushubije bati: “Uyu twamubony’agandish’ubgoko bgacu, ababuza guha Kaisari umusoro, avuga kandi kw’ari Kristo Umwami.” Birumvikana rero yuko Pilato yali akwiye kubaza Yesu ati; “Ni wowe Mwami w’Abayuda?”​—Luka 23:1-3.

11. (a) Yesu yashoboraga gusubiza iki Pilato? (b) Ni ikihe kibazo gikuru abagaragu b’Imana bagumya guhura nacyo?

11 Iyo uza kuba mu mwanya wa Yesu ukabazwa icyo kibazo, wali gusubiza iki? Mbese, wali gutondagura ibintu byose wakoze cyangwa se utakoze, wilingira yuko ukatirwa urubanza rulimo imbabazi maze ugasimbuka urupfu? Abantu benshi ni ko babyifatamo, bitewe na kamere yabo, aliko siko Yesu yabigize. Yashoboraga kwibagiza Pilato akura ibitekerezo bye kuli iyo nteruro y’Ubwami. Aliko iyo nteruro niyo yali ikibazo gihatanirwa. Ndetse niko byakomeje kuba uko ibinyejana byakulikiranye, no mu gihe cya none, abagaragu b’Imana b’iki gihe baracyahura n’icyo kibazo cy’Uhwami. Bahuye nacyo mu gihe cy’Intambara ya Kabili y’isi yose mu Budage bwa Nazi, muli Italiya y’abafasisiti, muli Amerika, muli Australiya, muli Kanada no mu bindi bice by’isi. Ikibazo cyali iki: Ni ubuhe butegetsi bw’ikirenga buli wese agomba kwumvira: ubw’umuntu cyangwa se ni ubw’Imana? Kuva icyo gihe, hashize igihe kirekire aliko, byaba muli Malawi, mu Bushinwa, muli Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti cyangwa se mu gihugu icyo alicyo cyose, ikibazo cyagumye kuba cya kindi. Si ikireba ibyo gushyirw’amaraso mu mitsi cyangwa se ikindi kintu Bibiliya ibuza. Oya; ahubwo iteka amaherezo kiba iki ngiki; Ni ubuhe butegetsi bw’ikirenga ubuzima bwa kimuntu bugandukira?

12. Ni mu yihe mvugo Yesu yerekeje ibitekerezo ku Bwami imbere ya Pilato? Ni ikihe kibazo amagambo ye yazamuye mu bwenge bw’uwo guverineri w’umuromani?

12 Yesu ntiyahise asubiza icyo kibazo cya Pilato. Yaramubwiye ati:

“Ubwami bwanjye si umugabane w’iyi si. Iyo ubwami bwanjye buba umugabane w’iyi si, abantu banjye bali kurwana kugira ngo ntahabwa Abayahudi. Aliko noneho dore, ubwami bwanjye ntibukomoka aho ngaho.”

Icyitonderwa ni uko muli icyo gisubizo kigufi, Yesu yavuze Ubwami inshuro eshatu. Ibyo byahise bigarura Pilato n’abandi bose bumvaga ku nteruro y’ubutegetsi bwa cyami, nk’uko Pilato ubwe yaje kubaza ati; “Ni ukuvuga rero ko uli umwami?“ (Yoh 18:16, 17, MN). Muli iyo seni (imyerekano), ibintu byose byali mu myanya, kandi nta washoboraga kutamenya impamvu yatumaga Yesu ashyirwa mu rubanza. Reba uko ibintu byakulikiranye. Yesu yaravuze ati:

“Wowe ubwawe wivugiye yuko ndi umwami. Iki nicyo cyatumye mvuka, kandi iki nicyo cyatumye nza mu isi: Kugira ngo mpamye ukuli. Umuntu wese uli mu ruhande rw’ukuli, yumva ijwi ryanjye.​—Yoh 18:37, MN.

13. Guhagarara kwa Yesu imbere ya Herode kwagaragaje gute icyo kibazo cy’Ubwami?

13 Amaze kwumva Yesu, Pilato yabwiye abatware b’idini na rubanda ati: “Nta cyaha nsangana uyu muntu.”Aliko imbaga y’abantu ikomeza gutsindagiliza no kubwira guverineri uko inyigisho ya Yesu yerekeye Ubwami yali yarogeye, uhereye i Galilaya, kugeza no muli Yudaya yose. Icyo gihe, Herode Antipa yali umutegeka wa Galilaya kandi yaharaniraga kuba umwami w’abayahudi. Kuko Herode yali i Yerusalemu icyo gihe, Pilato yabonye ko ibyiza ali ukumwoherereza Yesu. Yesu agera rero imbere ya Herode, nawe amubaza cyane yilingira ko yakora ikimenyetso runaka. Aliko, Yesu, Umwami wasizwe na Yehova, ntiyifuzaga na busa gusuzuguza ubwami bwe ashaka kumara Herode amatsiko ye. Yahisemo kwihorera. Kuko atali abonye icyo yashakaga. Herode ahinyura ubwami bwa Yesu, amwambika umwambaro wa cyami maze amwoherereza Pilato.​—Luka 23:4-11.

14. Mu byerekeye ubwami, gereranya amaherezo ya Herode n’aya Yesu?

14 N’ubwo uwo munsi Herode yungutse ubucuti bwa Pilato, imyifatire ye ntiyamugiriye ingaruka nziza. Reka turebe gato amaherezo ya Herode n’aya Yesu. Amateka yanditswe avuga yuko, imyaka mikeya nyuma yaho, uwo Herode waralikiraga ibintu bihanitse, yohejwe n’umugore we w’umusambanyikazi Herodiya, yagiye i Roma gusaba umwami w’ikirenga Kaligula ngo amugire umwami. Aliko ibyo ntibyashimishije uwo Kayizari, ku buryo yaciriye Herode ishyanga muli Gaule (soma Gole=igice cy’ubufaransa n’amajyaruguru y’Ubutaliyani). Herode yabuze icyubahiro n’ubutunzi yahoranye. Yesu, mu ruhande rwe, yali yanze kuba umwami wo ku isi. Yiyambuye ndetse ikintu cyose yashoboraga gutunga hano mu isi (Mat 8:20; Yoh 6:15). Yicishije bugufi ubwe kandi yishyira munsi y’ubushake bwa Yehova. Yali yishimiye gukora ubwo bushake no kugira Ubwami bw’ijuru intego ye. “Kubw’ ibyishimo byali bimushyizwe imbere”, yihanganiye gukozwa isoni n’imibabaro atewe n’abanzi be, azi yuko naba indahinyuka kugeza ku gupfa bizamuha kuba akwiye ubwami bw’ikuzo Se yamuhaye.​—Heb 12:2, MN; Mat 25:31.

15. Ikibazo cy’ubwami cyatsindagilijwe gite ubwa kabili igihe Yesu yasubiye guhagarara imbere ya Pilato?

15 Yesu yongeye guhagarara imbere ya Pilato, maze, ubwa kabili, ikibazo cy’Ubwami cyongera gushyirwa imbere igihe uwo guverineri yabazaga rubanda ati: “Murashaka rero ko mbarekurira umwami w’Abayahudi?“ Aliko sibyo gusa. Abasirikare b’abaromani, babonye ko ikibazo gihora kigaruka ku bwami n’ubutegetsi, bambitse Yesu ikamba ry’amahwa bali baboshye kandi bamwambika umwitero (igishura) utukura cyane, kugira ngo bamusekere. Bamukubita inshyi mu maso bamwita umwami w’Abayahudi (Yoh 18:39 kugeza 19:3). Nta cyerekana ko Yesu yagerageje kwiyambura ikamba ry’amahwa bali bamwambitse. Yakomeje kuryambara ku mutwe, kandi ibyo byakomeje gutsindagiliza ikibazo cyagirwaga impaka. Nta muntu n’umwe washoboraga kubishidikanya. Igihe Pilato asaba Abayahudi gutwara Yesu no kujya kumumanika ku giti ubwabo, bakoresheje amayeli, bavuga ikinyoma ko Yesu yarwanyaga ubutware bwa leta ya kiromani, ku buryo ubwabo kujya kumumanika byali kuba ali ukwica itegeko rya kiromani. Baravuze bati; “N’urekura uyu muntu, uraba utali inshuti ya Kayizari. Umuntu wese wigira umwami aba arwanya Kayizari.”​—Yoh 19:12, MN

16. Abumvaga urubanza rwa Yesu batanze bate ubuhamya ku byerekeye ikibazo cyali kigiye kwicisha Kristo?

16 Ni nk’aho, kuli uwo munsi, Pilato yakoreye umugambi w’Imana, kimwe na KURO (Cyrus) w’Umuperesi kera cyane mbere y’aho (reba Yesaya 45:1-7). Pilato ageza ibintu mu rugero ruhanitse igihe avuga n’ijwi lirenga ngo; “Ng’uyu mwami wanyu. Abayahudi bongeye gusaba ko Yesu amanikwa ku giti, Pilato yabashubije agira ati: “Manike umwami wanyu ku giti?” Nibwo bamushubije bagira ati: ‘Nta wundi mwami dufite utali Kayizari.’ (Yoh 19:14, 15. MN). Mu kuvuga batyo, abo bantu bali bitangiye ubuhamya bwabo bwite ku byerekeye ikibazo cyali kigiye kwicisha Kristo, ku buryo we atali akeneye kugira icyo avuga. Kuko Abayahudi ubwabo bali bamaze kugaragaza neza cyane ikibazo cyagirwaga impaka.

17. Igikorwa cya nyuma cya Pilato cyatsindagilije gite ikibazo cy’ubutegetsi bwa cyami?

17 Ubutegetsi bwa cyami bwatsindagilijwe ubwa nyuma igihe Pilato yashyize hejuru y’igiti Yesu yamanitsweho inyandiko ili mu ruheburayo, mu kilatini no mu kigereki. Abantu bali aho bose uwo munsi bashoboraga kuyisoma neza, ku buryo batashoboraga gusigarana ingingili ku byerekeye impamvu yateye kumanikwa kwe. Iyo nyandiko yali iteye itya: “YESU W’UMUNYANAZARETI, UMWAMI W’ABAYAHUDI.” Abatambyi bakuru babonye iyo nyandiko, bararakaye babwira Pilato bati: “Ntiwandike ngo: “Umwami w’Abayahudi”, ahubwo ko yavuze ngo: Ndi umwami w’Abayahudi.” Aliko guverineri arabasubiza ati: “Icyo nanditse nacyanditse”.​—Yoh 19:19-22, Trad. du monde nouveau (MN).

18. (a) Ni iki cyali gikwiye kuba imbere mu buzima bwacu? (b) Ni ibihe bibazo twali dukwiye kwibaza?

18 Ibintu biteye igishyika byabaye uwo munsi bikwiliye kwereka abakristo igikwiye kuba imbere mu buzima bwabo. Buli mugaragu witanze wa Yehova yali akwiye kugenzura no kureba uko ubwo Bwami ali ikintu nyakuli kuli we. Mbese, twifata nk’abazaba ingabo z’ubwo butegetsi? Ni iyihe mihati dukora tugira ngo tuburwanire ishyaka? Mbese tubushyigikira mu bikorwa byacu by’umwete? Icyigisho gikulikira kiduha impamvu nziza zo gushimishwa cyane n’Ubwami, kandi tuzareba n’uko ali ibyihutirwa kubwitaho. ‘Umwami abane n’umutima tugaragaza’ mu kurwanira ishyaka ubwami (bw’lmana)!​—2 Tim 4:22, MN

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Ubwami bwari ikintu nyakuli kuri Yesu

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze