ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w82 1/8 pp. 3-8
  • Nimujye mbere, yemwe bakozi b’Ubwami!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nimujye mbere, yemwe bakozi b’Ubwami!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko uwo mulimo ukwiliye gukorwa
  • Inshingano zo mu muryango
  • Ubumwe bwo mu isi yose bw’abakozi b’Imana
  • Twiteguye se gukoresha igihe gikenewe?
  • Abakozi b’Imana muri iki gihe ni bande?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Nimujye mbere mwebwe babwiriza b’Ubwami!
    Turirimbire Yehova
  • Nimujye mbere, mwebwe bakozi b’Ubwami!
    Dusingize Yehova turirimba
  • Ese mu Bahamya ba Yehova, abagore barigisha?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
w82 1/8 pp. 3-8

Nimujye mbere, yemwe bakozi b’Ubwami!

“Ukor’umurimo w’umubgiriza-butumwa bgiza, usohoz’umurimo wawe wo kugabur’iby’Imana.”​—2 Tim 4:5.

1. Ni ilihe tandukaniro lili hagati y’ubumere bw’iby’umwuka bwa Babuloni ikomeye n’ubw’Abahamya ba Yehova?

UBU NGUBU, mu bihugu byinshi, inzuli z’uburyo bw’umwuka z’idini ly’ikinyoma zarumye n’amazi Babuloni ikomeye yicayeho aliho arakama. Iyo mimerere y’ibintu itwibutsa ubuhanuzi bwa Yesaya busohora muli iki gihe, ubwo dusanga nu gice cya 65, ku murongo wa 13, buvuga ngo: “Dore, abagaragu banjye bazarya, naho mwebge muzicwa n’inzara; abagaragu banjye bazanywa, naho mwebge muzicwa n’inyota; abagaragu banjye bazanezerwa, naho mwebge muzakorwa n’isoni.” Igituma bimeze bityo, nuko abagaragu ba Yehova bashaka rwose Ubwami mbere na mbere kandi bakihatira uko bashoboye kwose kugirango Ubwami bw’Imana bwashyizwe mu maboko ya Yesu Kristo, Umwana wayo n’Umwami, butangazwe mu isi yose.​—Ibyah 14:6-6; 16:12; 17:5, 15.

2. Ni nde ufite inshingano yo kujya imbere nk’umukozi w’Ubwami?

2 “Nimujye mbere, yemwe bakozi b’Ubwami”, ni wo mugambi ubu ngubu. Kugirango bumvire uwo mugambi-tegeko nk’abigishwa bunze ubumwe b’Umwami Yesu Kristo, Abahamya ba Yehova bose, abashinzwe guhagaralira n’abandi, abagabo n’abagore, abasore n’inkumi, bafite inshingano yo guhagarara mu ruhande rw’Ubwami bw’Imana (Zab 145:10-12; 148:12, 13; 2 Tim 4:2, 5). Ibyo ni ukuli n’ubwo badafite ubushobozi bwo gukora ibingana n’iby’abandi. Umulimo w’abo bakristo utwibutsa wa mupfakazi watanze ibyo yali atunze byose, n’ubwo twali udusenge tubili dufite igiciro gitoya cyane.​—Luka 21:1-4.

3. Mbese abantu bakeneye cyane inkuru nziza y’Ubwami muli iki gihe cyacu? Ubutumwa bw’ubwami bukubiyem’iki?

3 Mbese, abantu bakeneye Ubwami bw’Imana ubu? Oo! Cyane rwose! Barabukeneye, kugira ngo umubabaro, indwara, agahinda n’urupfu bishire, kandi hakurweho ubugizi bwa nabi, ubwicamategeko, urugomo n’intambara, kimwe n’uburyo bwose bw’akarengane n’ivangura ry’abantu (Yes 9:7). Ku kujya mbere nk’abakozi b’Ubwami, duha abantu impamvu ibatera kwilingira ali nabyo bizabashyigikira igihe Har-Magedoni itaraza gukuraho gahunda ya Satani. Byongeye, kwiyongera kw’ubwicamategeko bidutera kujya mbere, tutitwaje ubutumwa bw’urukundo n’ibyilingiro gusa, ahubwo n’ubutumwa bw’umuburo bwerekeye “umunsi wo guhora inzigo w’Imana yacu”.​—Yes 61:2.

4. Ni uwuhe mugambi w’ingenzi ukwiye kudutera kuba abakozi b’abanyamwete b’Ubwami bw’Imana?

4 Aliko se twashobora dute gukomeza kuba abakozi b’Imana no kugumya kwerekana ubwigomwe muli iyi si yuzuyemo umutima w’ubwikunde n’imigambi mibi? Kubera ineza Yehova yatugiriye, twali dukwiliye kwifuza mbere ya byose kujya mbere dusunitswe n’urukundo tumufitiye kandi tunamushimira ibyo yakoze mu gihe cyashiza, ibyo akora ubu n’ibyo azadukorera mu gihe kili imbere. Nk’uko intumwa Yohana ibitwibutsa, gukunda Imana ni ukwitondera amategeko yayo, ushyizemo n’iryo kubwiliza inkuru nziza y’Ubwami bwayo (Mat 24:14; 1 Yoh 5:3). Byongeye, abantu bavuga ko Yehova aliwe ubateza ibibi byose kandi bamurega mu binyoma ko ali Imana ibabaza abantu iteka ryose. Nta gushidikanya, urukundo dufitiye Yehova, Data mwiza wo mu ijuru, ruzadutera kujya mbere mu mulimo kugirango dufashe mu guhanagura ibyo birego by’ibinyoma ku izina rye.

5. Ni uwuhe mugambi wundi udutera kujya mbere nk’abakozi b’Imana?

5 Gukunda abantu bagenzi bacu ni indi mpamvu izadutera kujya mbere nk’abakozi bagabura iby’Imana. Urwo rukundo ruzadutera gushyira inyungu z’iby’umwuka za bagenzi bacu mbere y’ubumererwe neza bwacu. Buzadusunika kubwiliza igihande (territoire) cyacu buli gihe kandi mu buryo bwuzuye, gusura abo twigeze kuganira no kwemera inshingano yo kwigana Bibiliya buli cyumweru n’abakunda ukuli. Ibyo ni ukuvuga kandi ko tuzaba abanyamutima mwiza, tukiyumanganya, tukaba abagwaneza, dukoresha ubwitonzi, twumva abantu kandi tukabagirira impuhwe.

6. Guhinyura umulimo wacu bishobora se kutubuza ibyishimo byacu?

6 Ese twizera ijambo ly’Imana? Litubwira yuko “hali ibyishimo byinshi mu gutanga kurusha mu guhabwa’. (Ibyak 20:35. MN.) Niba duhinyura umulimo wo kubwiiiza, iyo migirire yacu iba yerekana yuko tutizera ayo magambo ya Yesu. Bibiliya itwemeza kandi ko “ubiba nyinshi, azasarura byinshi”, ko “ubugingo bugira ubuntu buzabyibuha” (MN), n’“uvomer’abandi, na w’azavomerwa”. Ayo si amagambo meza gusa, ahubwo ni ukuli, ni amahame adakuka agerageza urukundo rwacu kuli Yehova Imana no kuli bagenzi bacu, kimwe n’ubudahemuka kwacu ku Bwami.​—2 Kor 9:6; Imig 11:25.

7. Umuntu ashobora kwerekana ate ko amaraso y’abantu bose atamuliho?

7 Aliko, ubuzima bwa bagenzi bacu sibwo bwonyine buli imbere. Dukwiliye kandi kujya mbere mu mulimo w’Ubwami bw’Imana kugirango twebwe ubwacu tutagira umwenda (ideni) w’amaraso. Twibuke aya magambo ali muli Ezekieli 33:2-4: “Mwana w’umuntu, uvugane n’ab’ubgoko bgawe, ubabgir’ut: Ni ntez’igihugw’inkota, abantu bo mu gihugu bakishakamw’umuntu, ngo bamugir’umurinzi; n’abon’inkot’ije, itey’igihugu, akavuz’impanda, ngw’aburir’abantu; maz’uzumv’ijwi ry’impanda wese, ntiyite ku mbuzi, inkota yaza, ikamurimbura, amaraso ye ab’ari w’azabazwa.” Dushaka ko twazashobora kuvuga nk’intunwa Paulo, ngo: ‘Amaraso y’abantu ‘bose ntandiho.​—Ibyak 20:26, 27.

Uko uwo mulimo ukwiliye gukorwa

8. Ni ibihe bibazo dukwiye kwibaza ku byerekeye uburyo dukora umulimo wacu?

8 Aliko kandi se, tuzajya mbere dute? Ni ku mbaraga zacu se? Twuzuye ubwirasi n’ubwiyilingire? Twishingikiliza ku kuboko kw’umubili? Cyangwa se, mu ruhande rundi, dukwiliye se kuba abanyabwoba, batazi guhitamo kandi batinya abantu? Tuzajya mbere se twenyine, tutitaye ku batuyobora? Ntibikabeho. Nimucyo dusuzume ingingo 3 tugomba kuzilikana cyane cyane.

9. (a) Kujya mbere kubw’imbaraga ya Yehova mu mulimo bisobanura iki? (b) Ni iyihe nama 1 Petero 3:15 haduha ku myifatire dukwiye kugira mu mulimo wacu?

9 Dore iya mbere: Tujya mbere mu mulimo w’Ubwami kubw’imbaraga ya Yehova Imana, twisunga umwuka wayo wera kugira ngo udutere gukora, utumulikire kandi udutere imbaraga. Nitwisunga imbaraga ya Yehova, tuzashobora kuvuga dushize amanga, nta mbebya kandi dufite ubutwali nk’ubwo Petero na Yohana bagize imbere y’abatware b’idini bo mu gihe cyabo (Ibyak 4:13). Kuli icyo gihe kandi, tuzitondera no gutanga ubuhamya bwacu mu bugwaneza n’icyubahiro cyinshi.​—1 Pet 3:15.

10. (a) Kugirango ube uboneye ku buryo utwara ubutumwa bwa Yehova bisaba iki? (b) Ni iyihe nama yerekeye ibyo dusanga mu Abafilipi 1:10, 11?

10 Ingingo ya kabili ni iyi: Dushaka kuba abantu baboneye kugirango dutware ubutumwa bwa Yehova, bihuje n’ili tegeko lili muli Yesaya 52:11: ‘Yemwe bahetsi bahek’ibintu [bya Yehova], murajye mwiyeza.” Ubu ngubu ibikoresho bya Yehova ni ukuli kw’igiciro cyinshi kw’ljambo ly’Imana. Kuraboneya, ni kwiza kandi kwuzuye gukiranuka, n’abagutwara bose bakwiliye ubwabo kwiyeza mu byerekeye imico kandi bakagumana ishusho nziza y’uburyo bw’umwuka. None se ntidusa ba abantu ngo biyeze mu byerekeye imico kandi ngo bacane n’imilimo y’umubili, dukulikije urugero rwa Yesu ‘wasabaga abanyabyaha ngo bihane’? (Luka 5:32). Ntidukwiliye se gutanga urugero rwiza? Twibuke iyi nama Paulo yagiriye abakristo b’i Filipi: “Mubon’uko murobanur’ibinyuranye, kandi mubon’uko mub’abataryarya n’inyangamugayo kugeza ku munsi wa Kristo, mwuzuy’imbuto zo gukiranuka ziheshwa na Yesu Kristo, kugira ngw’Imana ishimwe kandi ihimbazwe.”​—Abafilipi 1:10, 11.

11. (a) Kwilimbisha ni ikintu cy’ingenzi mu rugero rungana iki? (b) Muli ibyo, ni uruhe rugero rwiza twakulikiza?

11 Noneho ingingo ya gatatu ni: Dushaka iteka kujya mbere twambaye neza. Nta wakwumva neza impanvu yatuma umugaragu wa Yehova Imana ashaka kwigana za mode z’uduce tw’utwigomeke kandi tw’ingeso mbi two muli iyi si ya satani. Ni kuki washaka gusa n’isi, ya yindi nyine ujya ubwira abantu yuko igiye kurangizwa vuba hano n’igikorwa cy’ubukiranutsi Imana izakora? Ni kuki washaka gusa nayo, ku buryo uhita ugaragara mu buryo butandukanye n’abandi bagaragu b’Imana? Mbese, icyaba cyiza kurushaho si uko twasa n’abantu b’Imana tukaba dutandukanye n’abantu b’isi? Ni nde twifuza kunezeza? Ni nde dushaka kwemerwa nawe? Ku byerekeye imyambarire n’imilimbo, ni kuki utarebera urugero ku bavandimwe no kuli bashiki bacu bakuze bali mu matorero yacu? Mbese, ntidukwiliye kubareba nk’ibyitegererezo no kwigana urugero rwiza rwabo?​—1 Tim 2:9; 1 Pet 3:3, 4, 16, 17,

12. N’ubwo umulimo wo kubwiliza inzu ku nzu ushobora kubamo ingorane, ni ibihe byiza dukuramo?

12 Twemera neza yuko, kuli bamwe, bitoroshye kujyana inkuru nziza y’Ubwami bava ku nzu bajya ku yindi. Nibyo. Aliko kandi, akamaro n’ingaruka nziza yo gukoresha ubwo buryo byagaragaye inshuro nyinshi (Mat 10:7, 11-13; Ibyak 20:20, 21). Umwete wacu mu kubwiliza inzu ku nzu wahindutse ‘icyapa kiranga’abagaragu b’ukuli ba Yehova. Usibye ko bifasha mu gutanga ubuhamya mu buryo bwuzuye, kubwiliza inzu ku nzu bizanira imigisha myinshi ababikora. Kuba umubili wacu limwe na limwe ugerageza kudutera kureka icyo gikorwa byonyine, mbese ntibigaragaza yuko igihe cyose tubyifatanyijemo tuba tuwutsinze?​—1 Kor 9:16, 27.

Inshingano zo mu muryango

13. Usibye inshingano z’umukozi, ni iyihe nshingano benshi muli twe bafite? Ibyo se bisaba ko habaho uruhe rugero?

13 Usibye itegeko ryo kuba abakozi b’Ubwami, abafite umuryango bakwiliye kwuzuza indi nshingano. Kubera umulimo Imana ubwayo yahaye ababyeyi, abakozi bafite umuryango bagomba kwigisha abana babo bwite. Buli mwaka, abenshi mu babatizwa baba ali abana ababyeyi babo barereye ‘mu gihano no mu burere bw’ubwenge bwa Yehova’. (Efe 6:4, MN.) Ikibabaje aliko, ni uko ababyeyi bamwe bahinyuye iyo nshingano n’uwo mwanya, kandi barabyicuza nabi. Kugirango umuntu abe umukozi ujya mbere agomba kuba ashyira mu rugero. Ntidushaka gutubya igikorwa cyo kuva ku nzu tujya ku yindi twitwaza ko tujya tubwiliza mu buryo butiteguye, kandi na none ntidushaka gucikwa n’umwanya wo gutanga ubuhamya butiteguye kubera ko tujya tubwiliza inzu ku nzu. Muli ubwo buryo nyine, ababyeyi ntibali bakwiye kwemera ko umulimo wo kubwiliza, ibikorwa byo mu itorero n’undi mulimo, bibatwara ku buryo bagera ubwo batacyita ku muryango wabo. Mbere ya byose, bashinzwe kwita ku byo ababo bakeneye mu by’umubili no mu by’umwuka.​—1 Tim 5:8.

14. (a) Ababyeyi bashobora kubura bate igihe, ubwitonzi n’amafaranga bareresheje abana babo? (b) Abana bahora bakeneye iki, kuva mu bwana kugeza ubwo bagera mu kigero cy’abantu bakuze?

14 Ni koko, kurera abana bisaba igihe, ubwitonzi (kubitaho) n’amafaranga. Babona yuko hagomba amafaranga ibihunbi n’ibihumbi kugirango umuntu arere umwana kugeza ubwo akuriye. Uburyo budashidikanywa bwo gutakaza ayo mafaranga n’igihe, ni ukutita mu buryo bw’umwuka kuli abo bana twazanye mu isi. Umusaruro mwinshi w’abana b’abigomeke werekana neza yuko ababyeyi benshi bareka abana babo bakikorera icyo bishakira (Imig 29:15) Akenshi, ababyeyi, umuryango w’umuntu n’inshuti bose usanga bita cyane ku mpinja no ku bana bato. “Shenge we, mbega uburyo alinganiye! Mbega uburyo ali keza! ni ko bavuga. Cyangwa, “Arasa na se!“ “Karasa na nyina!“ Ubusanzwe biba ali ukuli. Aliko ababyeyi ntibakwiliye kwibagirwa ko abana babo, nibagera mu kigero cy’abana b’ingimbi no mu busore, na nyuma y’aho, nibaba abantu bakuze, bazaba bagikeneye kwitabwaho, gukundwa no guhanwa, guhabwa imyitozo n’ubumenyi bw’iby’umwuka (Guteg 11:18-21). lyo ni inshingano ya gikristo, kandi abakozi b’Imana ntibashaka kubyibagirwa.

Ubumwe bwo mu isi yose bw’abakozi b’Imana

15, 16. (a) Ni iki dukwiliye gukora kugirango abo tubwiliza basobanukirwe ubutumwa bw’Ubwami? (b) Ni iki kidufasha kuvuga twese duhuje inama rwose?

15 Turebe noneho indi nshingano abakozi b’abakristo bafite. Paulo yaranditse ati: “N’impanda na yo ivuz’ijwi ritamenyekana, ni nde wakwitegura gutabara?” (1 Kor 14:8). Muli ayo magambo, iyo ntumwa yasabaga abigishwa ba Kristo ngo bakoreshe urulimi rwabo mu bwumvikane. Muli iyi minsi yacu, niba dushaka ko ubutumwa bw’Ubwami tubwiliza bwumvikana, nk’ijwi ly’impanda ryumvishwa abantu bose, icyo gihe ni ngombwa rwose ko twavuga urulimi rumwe. Muli Yesaya 52:8 havuga ngo: “Ijwi ry’abarinzi bawe! baranguruye baririmbira hamwe bunze ubumwe.” Kugirango twunge ijwi ryacu kuli iryo hamagara, tugomba kwicisha bugufi kandi tugakunda abavandimwe bacu. Tuzi yuko ubuhamya bwacu butazaba ingirakamaro kereka twese tubwiliza ubutumwa bumwe, dutsindagiliza ku izina rya Yehova, ubwenge bwe, urukundo rwe no ku Bwami bwe, bwo byilingiro rukumbi by’abantu. Nicyo gituma Paulo atugira inama, muli 1 Abakorinto 1:10, ngo twese tuvuge duhuje inama.

16 Ntacyo dukwiye kwemerera ko kitubya uburemere bw’ubutumwa bwacu kubera ko bwaba bwahindutse ubutumvikana neza Iryo ni itegeko duhabwa nk’abakozi b’Imana. Yesaya 61:1, 2 hatwereka ubutumwa bwacu uko buteye. N’umugaragu ukiranuka w’ubwenge yihuta mu buryo bwose ngo adufashe kuvuga ijwi limwe, yandika za Bibiliya n’ibitabo bifasha gusobanukirwa Bibiliya byanditswe mu ndimi nyinshi, kugirango abantu bose bashobore guhabwa ubutumwa mu buryo bwumvikana. Twebweho, dushobora kwuzuza uruhare rwacu mu gihe twihatira gukwiza “inkuru nziza za“ tuli itorero ryunze ubumwe ry’abasenga Yehova.​—Zab 66:1; 68:11

Twiteguye se gukoresha igihe gikenewe?

17. Dukwiliye kwisuzuma dute mu buryo bwite ku bihereranye n’uko twifata mu mulimo wo kugabura iby’Imana?

17 Buli muntu ku giti cye, dushobora se kujya mbere turushaho gukoresha igihe cyinshi mu mulimo wacu? Umuntu wese, muli twe, uli umubwiliza, afite ubumere bwiza bw’umubili kandi akaba nta bana afite arera cyangwa ababyeyi bakuze agomba kwitaho, yali akwiliye kwibaza ibi bibazo bikulikira: Ni iki kimpagarika ngo ne gutangira umulimo w’igihe cyose? Byaba se biterwa n’uko ntasobanukiwe neza akamaro kose k’umulimo w’Ubwami? Mbese, mbuze umutima w’ubwigomwe? Niba nta buryo ufite bwo kuba umupayiniya usanzwe, ntiwashobora se kuzigama igihe gitoya ku buryo waba umupayiniya w’umufasha? Niba wabishobora, nta gushidikanya uzaba utera imbere mu mulimo wa gikristo. Ni wisuzuma nta buryarya, ushobora kubona neza icyo wakora rwose, kugirango umare igihe cyinshi ukorera inyungu z’Ubwami bwa Data wa twese wo mu ijuru n’ubw’Umwana we.​—Zab 26:1, 2, 11, 12; Mariko 12:28-34.

18. Ni iki gishobora kudufasha kugira imishyikirano myiza na Yehova hamwe na Yesu Kristo?

18 Yehova Imana na Yesu Kristo baduhaye urugero mu byerekeye guhanga amaso imbere no kujya mbere. Kugira ngo tubigereho, buli muntu umwe umwe, tugomba kubanza kugirana imishyikirano myiza na Yehova Imana. Ese, tujya twihatira cyane kugumya kugira umutima-nama mwiza, tudakinisha icyashobora kuwanduza? Tujya dukoresha se umwanya w’igikundiro w’isengesho kandi tukalyiyumanganyamo (Rom 12:12)? Mbese, aho tujya tuzigama igihe cy’icyigisho cy’umwihaliko no kuzilikana ibyo twiga? Ahali tugize ibintu duhindura mu mibereho yacu, twashobora kwita kuli ibyo bintu by’ingenzi uko bikwiye, kugira ngo umulimo wacu ugire umwanya wa mbere mu buzima bwacu, mu magambo tuvuga kimwe no mu bikorwa byacu.​—Efe 4:22-24.

19, 20. (a) “Ijambo ry’Imana“ livugwa mu Abaheburayo, igice cya 4, ni iki? (b) Iryo ‘jambo’ ryagaragaye lite ko ali lizima kandi lityaye kurusha inkota y’ubugi impande zombi? Kuki tuzasubira. mu byakozwe mu mwaka w’umulimo w’1981?

19 Birashimishije kuba twavuga ko, mu mwaka ushize, abakozi b’umulimo wa Yehova mu isi yose bitangiye cyane gutangaza inkuru nziza y’Ubwami. Ubwo butumwa bwagize ingaruka irambye mu mibereho y’abantu ibihumbi n’ibihumbi. Bafashijwe n’imbaraga ihindura y’Ijambo ly’Imana, bamwe muli bo hahindutse mu buryo butangaje. Ntibishidikanywa ko ubutumwa bw’“inkuru nziza” ali buzima kandi butyaye kurusha inkota y’ubugi impande zombi (Heb 4:2, 12, 15). Ntitukibagirwe kandi ko igihe ijambo ly’Imana likoresha imbaraga yaryo ikiza ikiza likoreshejwe n’abakozi b’Imana babikwiye izina rya Yehova liba lihimbazwa n’Ubwami bwe bushyirwa hejuru nk’icyilingiro rukumbi kuli bene-muntu.​—Efe 6:17.

20 Kugira ngo mushobore kubona urugero rutoya rw’ibyo. Abahamya ba Yehova bashoboye gukora mu mezi cumi n’abili y’umwaka w’umulimo w’1981, inkuru ikulikiraho izavuga ingaruka zaturutse mu mihati ishyize hamwe y’iyo nteko ntoya y’abakristo bakorera mu bihugu n’ibirwa 206 (Imig 25:25). Tulilingira tudashidikanya ko muzashimishwa no kwumva iyo nkuru ivugwa mu ngingo nkuru-nkuru umulimo w’abakozi b’umulimo w’Imana muli iki kinyejana cyacu cya makumyabili.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Tugana kuli Yehova ngo tubone imbaraga zo gukora umulimo we

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Abakozi b’abakristo bagomba kwambara no gusokoza neza

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Abakozi b’Imana bajya mbere barerera abana babo mu ‘gihano cya Yehova’

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

N’iyo bakuze cyane abakozi b’Ubwami bakomeza kujya mbere

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze