Baratotezwa, aliko barahirwa!
“Hahirwa abatotezwa bazira gukiranuka kuko Ubwami bwo mw’ijuru ali ubwabo.”—MATAYO 5:10
1. Ni ibihe bitotezo umwami w’umuromani Nero yateje?
“BAMWE, bambaye impu z’inyamaswa, bapfaga baliwe n’imbwa, benshi barabambwe, kandi bwakwira bagatwikwa bakamulika nijoro.” Uko niko umwanditsi w’amateka w’umuromani (Annales, Livres XV, paragraphe XLIV) avuga uko bagiliraga nabi abarenganijwe bagapfa. Abo barenganijwe bagapfa ni bande? Ni Abakristo, abigishwa ba Yesu Kristo. Kubera ko haliho impuha zivuga ko umwami Nero aliwe wateje inkongi muli Roma (muwa 64) uwo Nero yitabaje gushyira kuli abo bakristo ikosa. Uko niko imvururu za mbere zo gutoteza zabaye ku bakristo — ubutegetsi bw’ abaromani butangiye gukomera.
2. (a) Yesu yavuze iki ku byerekeye abali “kuzatotezwa kubera ko bakiranuka”? (b) Abahamya ba Yehova bagomba gukora iki kugirango bahirwe mu bitotezo?
2 Abakristo ba mbere bashoboye bate kwihanganira ibyo bitotezo bikomeye? Cyangwa se muli rusange, abahamya ba Yehova ba kera n’ ab’ubu bashoboye bate guhorana ibyishimo nubwo bababajwe cyangwa bagiliwe nabi kugirango ukwizera kwabo n’ukwemera kwabo bisenyuke (2 Abatesalonike 1:3-5)? Ni koko, Yesu Kristo yavuze neza ati: “Hahirwa abatotezwa bazira gukiranuka kuko ubwami bwo mw’ijuru ali ubwabo.” (Matayo 5:10) Ibyo alibyo byose, kugira ngo abahamya ba Yehova bahirwe nubwo batotezwa bagomba kumenya ibi: 1) icyo Satani aba agamije iyo abatoteza, 2) impamvu Yehova yemera ilyo totezwa, 3) impamvu abagaragu b’Imana bashobora guhirwa nubwo baba batotezwa, 4) uko umuntu ashobora kwitegura gototezwa, 5) n’ukuntu umuntu ashobora kwihangana akabishobora.
Intego ya Satani
3, 4. (a) Ninde utera ibitotezo abahamya b’Imana bagilirwa? (b) Yesu yerekanye ate utera ibitotezo nyakuli?
3 Abategetsi b’ abaroma ntacyo batinyaga ku bakristo, bakundaga amahoro nta bulyalya. Ikindi kandi, abo bahamya ba Yehova bagandukiraga “ku butware bukuru” ni ukuvuga ku butegetsi bw’ igihugu. ‘Bahaga Kaizari ibye, aliko iby’ Imana bakabiha Imana. (Abaroma 13:1-7; Matayo 22:21). Abami b’ abaromani ntibali bazi ko hali uwacaga hasi ntahweme gukongeza urwango ku bahamya ba Yehova, kandi ali uguhera mu gihe “cy’ umukiranutsi Abeli”! (Matayo 23:33-36; Abaheburayo 11:4, 32-40; 12:1). Icyo kiremwa kibi gishoza ilyo toteza kugeza n’ubu nta wundi ni Satani umwanzi. Kuko ali umwanzi w’Imana n’abantu bayo, “yilirwa agendagenda nk’intare itontoma ishaka uwo yamira”.—1 Petero 5:8.
4 Yesu yabuliye inshuro nyinshi abigishwa be ko bazatotezwa, urugero yarababwiye ati: “Umugaragu ntaruta shebuja niba barantoteje [kandi byaragaragaye] namwe bazabatoteza”. (Yohana 15:20; 16:2; Matayo 10:22, 23). Ikindi kandi, Yesu ntiyashidikanije avuga utera ilyo totezwa wa mbere igihe abwira limwe “mu matorero alindwi” ati: “Dore Satani agiye gushyilisha bamwe muli mwe munzu y’imbohe kugirango mugeragezwe”. (Ibyahishuwe 1:1, 4; 2:10). Aliko se Satani iba igamije iki iyo ikomeza gutoteza abahamya ba Yehova?
5. Satani aba agamije iki iyo atoteza abagaragu b’Imana?
5 Satani arembya kandi atoteza abagaragu ba Yehova kugirango bareke ku ngufu ukwizera kwabo. Ashaka gusenya umushyikirano mwiza bafitanye na se wo mu ijuru. N’ubundi kandi, no kuva icyaha cyaza, Imana Yehova yamenyesheje ko hazaba urwango hagati y’“umugore” mu inchamarenga n’“inzoka” no hagati y’“imbyaro” zabo (Itangiliro 3:14,15). Yesu yagaragaje ku bulyo budasubirwaho ko inzoka ali Satani, anumvisha abamutoteza ko bava kuli “Se wabo”, “Umwanzi”, ko ali urubyaro rero rw’ Umwanzi (Yohana 8:31-59). Muli ibi “bihe bya nyuma”, igihe Satani yahawe ni kigufi, ni yo mpamvu uburakari bwe ali bwinshi (2 Timotheo 3:1-5; Ibyahishuwe 12:7-17). Urwango hagati y’ “imbyaro” zombi ruracyaliho n’ubu, kandi buli wese agomba gufata uruhande rw’urubyaro rw’Imana cyangwa rw’urubyaro rwa Satani (reba 1 Yohana 3:10). Niba rero umuntu akorera Imana Yehova mu budahemuka aratotezwa cyangwa azatotezwa. Umwanzi Satani arabyitaho.—2 Timoteo 3:12.
6. Ni ikihe kibazo gikomeye cyazamuwe na Satani, n’iki kandi yashidikanijeho ku bantu?
6 Satani yateye ugushidikanya k’ubutegetsi alibwo butware kuli byose no ku budahemuka bw’ abantu ku Mana iyo bali mu bigeragezo. Urugero: Ni ubudahemuka ku Mana bwateje ikibazo igihe Satani atuma Yobu atotezwa, aliwe umugore n’ “abamuhozaga” batatu, bagiraga imigambi y’umwanzi babizi cyangwa batabizi (Yobu 1:8 kugeza Yobu 2:9; Yobu 16:2; Yobu 19:22-28). Nkuko ibyo uwo mukurambere bibitwereka neza, Satani yahaye isango Imana yiha kuvuga ko nta muntu wakomeza kuba indahemuka kuli We, niba Satani abonye uruhusa rwo kugeragez’ abantu. Satani atoteza rero abahamya ba Yehova kugirango yice ubutungane bwabo kandi anatsindishirize isango ye.
7. Ni kihe kintu gihagije kugira ngo ukwizera k’umukristo gupfe, aliko Yesu we yifashe ate imbere y’ibishuko?
7 Satani aziko “igikorwa cyo kuramya” gihagije guhungabanya ukwizera k’umukristo no gushyigikira isango ye, aliko kuvuga ko nta muntu uli mu bigeragezo cyangwa utotezwa wakomeza kuba indahemuka ku Mana. Satani umwanzi yavuze iki igihe yerekaga Yesu “ubwami bwose bw’isi n’ubwiza byayo”? “Nzaguha ibi byose nunyikubita imbere ukandamya.” Aliko kubera kwanga yihanukiliye, yashyigikiye gusenga by’ukuli, ajya kandi ku ruhande rwa Yehova mu mpaka zerekeye ubutware kuli byose hanyuma anerekana ko Umwanzi ali umubeshyi.—Matayo 4:8-11.
8, 9. (a) Abakristo ba mbere berekanye bate ko batashakaga gukora n’igikorwa cyo “kuramya” imbere ya Satani? (b) Ni ikihe kigeragezo nk’icyo abakristo ba mbere bo mu kinyajana cya makumyabili bahuye nacyo, kandi babyifashemo bate?
8 Byali bikwiye rero ko abakristo b’indahemuka bo mu kinyajana cya mbere banga rwose gupfa gukora “igikorwa cyo kuramya” cyali kuba ugushyigikira uruhande rwa Satani. Ni nayo mpamvu abigishwa b’indahemuka ba Kristo batashatse gutwika umubavu byo kubahiliza umwami w’ abami w’ abaromani, nubwo byali rwose kubatwara ubuzima bwabo. Kuli ilyo, Daniel Mannix yaranditse ngo: “Abakristu bivuguruzaga bali bake nubwo bali barashyiliweho igicaniro muli arene [ahareberwaga imikino kugihe cy’ abaromani cyacanwagaho umuliro. Abafunzwe basabwaga gusa gupfa gusuka utuvungukira tw’umubavu mu muliro, ubwo yahitaga ahabwa icyemezo cy’igitambo agahita arekurwa. Banamusobanuliraga ko adasenga umwami ko ahubwo yemeye kamere y’ubumana y’umwami w’abami aliwe mutegetsi w’gihugu cy’ abaromani. Aliko, urebye nta n’umwe witaga kuli ibyo byose ngo abone yarokoka gupfa gukora icyo gikorwa byali bihagije ngo Satani abe anezerewe.
9 Mu kinyajana cya makumyabili, abakristo babonye ibigeragezo nk’ibyo. Mu bigo abadage ba Hitleri barundagamo abantu nyuma yo gufatwa no gufungwa, abo bahamya ba Yehova bakunze guhatwa cyane kureka Yehova ngo boye no kuzongera kugira imishyikirano n’abantu be. Bityo abo bantu ba Hitleri bali barateguye igipapuro cy’imvugo basabaga abahamya ko basinya bagahita barekurwa. Nta kindi bashakaga atali umukono, aliko abahamya ba Yehova babikoze ni bake.
10. Kuki atali ubwenge kwirengagiza, umuntu agakora ikosa mu kizere cyo kuzarekurwa akazakomeza agatotezwa?
10 Ubwo tuzi impamvu Satani atera gutotezwa kw’abahamya ba Yehova, tuzashobora kutagira na limwe ibishuko bya Satani byo guhunga kugeragezwa ngo twe kugira ingorane. Ntitukibeshye dutekereza ko wenda kwirengagiza gato tugakosa byazatuma twongera kubona ubwigenge bwo gukomeza kubwiliza. Ikosa lyose ku budatezuka bwacu lishobora kutuviramo kugwa burundu. (Reba Matayo 13:21; Abagalatia 6:12). lyo ilyo kosa ali ily’ “igikorwa cyo kuramya” ntabwo tuba tugikwiliye guhagaralira inyungu z’ubwami bwa Yehova. Tumenye ko igikorwa cyonyine gihagije ngo gishimishe Umwanzi. Kandi ntidushaka nalimwe kumunezeza. Twihate ahubwo gushimisha umutima wa Yehova dukomeza kumubera abizerwa, ali na byo bituma asubiza umushotoranyi mukuru.—Imigani 27:11.
Kuki Yehova areka tugatotozwa?
11. Ni lyihe mpamvu ya mbere yatumye Yehova areka abagaragu be bagatotezwa?
11 Data wo mw’ijuru ashobora guhagalika gutotezwa kw’abagaragu be, aliko yabitegetse ukundi. Tuzi impamvu yabiretse dushobora guhirwa naho twaba dutotezwa. Niba Yehova yalihanganiye gutoteza, mbere na mbere ni ukubera impaka k’ubutware kuli byose. Koko, umuhamya wa Yehova wese ukomeza ubudatezuka bwe, naho yaba ali mu bigeragezo byatewe n’Umwanzi yerekana ko uwo mwanzi ali umubeshyi; yemeza neza ko umuntu utali intungane ashobora gukomeza kuba indahemuka ku Mana naho yaba ali mu bigeragezo cyangwa mu bitotezo biteye ubwoba. Abantu b’indahemuka baburanira Imana kuli icyo kibazo bakanashyigikira ko aliwe nyir‘ubutegetsi ubifitiye ubushobozi ali umutegetsi kuli byose. Mbega ibyishimo byo gushobora kongera guhamya ko “ali hejuru cyane ya byose”!—Zaburi 47:9.
12, 13. Niyihe mpamvu yindi ituma yihanganira ko abagaragu be batotezwa, kandi n’ubuhe bwoko bw’abakristo bazaronka umwanya mu byo Imana yateganije?
12 Yehova yaretse gutoteza na none, kugirango agerageze ubudahemuka bw’abamwitangiye. Yakoranije “abantu Imana yironkeye”, abakristo basizwe kuburyo bw’umwuka kugirango “bamamaze ubutumwa bwe” (1 Petero 2:9). Byongeye kandi Imana ubu irahindisha “umushyitsi amahanga yose” ngo “ibintu byifuzwa by’ amahanga yose”—abantu yemera binjizwe mu “nzu” ye y’isengero bayuzuzemo ubwiza (Hagai 2:7; reba Zakeria 8:23). Kubera ibyo rero, abantu bafite icyizere cyo kuzajya mu ijuru n’ abizera kuzabaho iteka kw’isi izaba paradizo, bose balitanze ku Mana ngo babe abakristo b’abahamya ba Yehova.—Luka 23:43; Ibyahishuwe 7:1-17.
13 Aliko se abakristo udasize n’umwe bazagezaho babone umwanya mw’ijuru rishya no mw’isi nshya? (Ibyahishuwe 21:1). Oya ntabwo ali bose (Zaburi 15:1-5; Matayo 22:14). Abazerekana ko batakili indahemuka ntibazabona umwanya mu by’ Imana yateganije gukora niba rero Yehova atali we gutotezwa biturukaho arabyirengagiza, kugirango yigizeyo abatali indahemuka be kwegera abantu be, agumane abantu bafite ubudahemuka budashidikanywaho, abamukunda by’ ukuli (Matayo 22:37, 38; 25:31-33; 2 Abakorinto 13:5). Natwe twashobora kuba mu mubare w’abatotezwa bakihanganira gukomeza kuba indahemuka, ali nabo “bazaronka kumukorera [Yehova Imana) nta bwoba mu budahemuka no mu bukiranutsi mu maso ye iminsi yose y’ubugingo bwacu” ndetse iteka lyose.—Luka 1:68, 69, 74, 75.
Kuki se bahirwa kandi batotezwa?
14. Nkuko Yesu yabivuze ni iki gitera gihirwa mu bitotezo?
14 Yesu Kristo yagaragaje neza ibyilingiro by’Ubwami igihe avuga ati: “Hahirwa abatotezwa kubera gukiranuka kuko Ubwami bw’ijuru ali ubwabo.” (Matayo 5:10). Umwanya mu Bwami bwo mu ijuru hamwe na Kristo nicyo gihembo koko cyiza cyagenewe abigishwa basizwe ba Yesu bihanganira gutotezwa mu budahemuka. (Luka 12:32; Ibyahishuwe 2:10; 14:1; 20:6). Naho abahamya ba Yehova b’indahemuka bafite ibyilingiro byo kuba kw’isi, bafite ibyiza bazabona, alibyo kubaho iteka lyose kw’isi izaba Paradizo (Luka 23:43; Yohana 10:16; 17:3; Ibyahishuwe 7:9, 10, 14). Nta gushidikanya, birashoboka ko umuntu ahirwa kandi atotezwa aliko azilikana ibyilingiro by’Ubwami.—Abaroma 12:12.
15. Ni iyihe sano ili hagati y’ubutware bwa Yehova n’Ubwami kandi bihuliye he n’ibyishimo tugira niyo twaba dutotezwa?
15 Ubutegetsi alibwo butware kuli byose bwa Yehova bufitanye isano ku bulyo budatandukanye n’Ubwami kubera ko Imana izeresha izina lyayo Ubwami. Twe abahamya ba Yehova b’indahemuka kandi bamamaza ubwo Bwami, dushyigikiye ubutware bw’Imana akaba ali nayo mpamvu yindi yo guhirwa naho twaba mu mibabaro (Yesaya 43:10-12; Matayo 6:9, 10). Natwe dushobora gukomeza kuba indahemuka ku Mana dufashijwe nawe, tukanerekana ko Satani abeshya iyo yiha kuvuga ko nta kiremwa-muntu nakimwe kili mu bigeragezo cyabishobora (Yobu 27:5). Buli mukristo wese utotezwa ashobora koko guhirwa ashyigikiwe na Yehova mu kibazo gikomeye cyazamuwe.—Reba Ibyakozwe 4:24.
16. Kuki twavuga ko umutimanama ucyeye udufasha guhirwa naho twaba tuli mu bitotezo?
16 Abamamaza Ubwami bakomeza kudatezuka naho baba batotezwa bafite umutimanama ucyeye bikaba nabyo bibongerera ibyishimo. Uwiyita umukristo wese yihanganira isoni n’akaga aba afite mu mutima iyo ababazwa nuko yakoze nabi. Aliko, iyo atotezwa kubera ko akiranuka ali umuhamya wa Yehova n’umwigishwa w’indahemuka wa Yesu Kristo, umukristo nyawe aronka ibyishimo afitiye aburenganzira. Ninayo mpamvu intumwa za Yesu n’ubwo zali “zakubiswe” zavuye imbere y’urukiko zinejejwe nuko zemerewe gukorwa n’isoni bazihora ilyo zina [ilya Kristo]. (Ibyakozwe 5:40, 41). Ni kimwe n’igihe Paulo na Silasi bakubitwaga hanyuma bakajugunywa mu buroko i Filipi, ntabwo bali bihebye kandi ntabwo umutimanama wabo wali mu kaga nkaho bali bakoze ibibi. Ahubwo, nko mw’ijoro hagati “barasenze balilimbir’ Imana” (Ibyakozwe 16:22-25). Nta muhamya wa Yehova wagombye kubarwaho icyaha cyo kwica, kwiba, cyangwa ikindi cyaha, kuko byamukurulira igihano agashobora no gushyira umutimanama we mu kaga. Ahubwo ashobora guhirwa ababazwa kubera ko akiranuka.—1 Petero 2:11, 12; 3:13, 14; 4:15, 16.
17. Ni ki kizatuma tugira umunezero ku bulyo bwihalitse igihe dutotezwa kubera ko dushyigikiye Ubwami?
17 Kumenya ko tunezeza Yehova tukanamukuza bizatwongerera ibyishimo ku bulyo bwihaliye hagize ubwo dutotezwa kubera ko dushyigikira ubwami. Naho twaba duhatwa bikabije, icya mbere na mbere n’“ukugenda ku bulyo dushimisha Imana” bizatuma dukomeza kuba abagaragu bishimye (1 Abatesalonike 4:1). Ikindi kandi iyo tubabara kubera ko tuli abakristo tugomba kuvuga ilyo zina kubera icyubahiro cy’Imana. Twiyumvishe neza ko iyo dukomeza ubudahemuka bwacu naho twaba dutotezwa ntabwo tuzashimisha Yehova gusa.
Tujye imbere tukili indahemuka
18. Ni uwuhe mugambi abahamya ba Yehova bagomba gufata?
18 Biragaragara neza ko abahamya ba Yehova bafite impamvu nyazo zibatera guhirwa naho baba batotezwa. Dufashijwe n’Imana, natwe dufate umugambi nka Dawidi wagize ati: “Aliko jyewe mu budatezuka bwanjye nimo nzagenderarno”.—Zaburi 26:11.
19. N’ibihe bibazo bikwiliye gusuzumwa?
19 Kuko tuli abakristo b’indahemuka dushobora kunezerwa naho twaba dutotezwa kuko tuzi igituma Satani aduteza imibabaro. Twumvise na none impamvu Yehova Imana yaretse abagaragu be batotezwa. Aliko se na none, naho dufite ibidutera kunezerwa mu bitotezo ni iki dushobora gukora ngo twitegure kwihanganira ibitotezo bibi cyane by’ubugome bukabije?
Twiyibutse
□ Ni iyihe ntego ya Satani iyo atoteza abahamya ba Yehova?
□ Ni ikihe kibazo cyazamuwe na Satani kandi ni iki yashyizeho impaka mu bantu?
□ Kuki Imana yemera ko abagaragu bayo batotezwa?
□ Yesu yerekanye neza impamvu ituma dushabora “guhirwa” mu gihe dutotezwa kubera ubukiranutsi ko ali iyihe?
□ Ni iki gituma duhirwa kandi dutotezwa?
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Igihe Yesu ashukwa yanze gukora igikorwa cyo gusenga imbere ya Satani
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Ukwizera Ubwami bituma duhirwa naho twaba dutotezwa