ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w84 1/6 pp. 9-16
  • Igikorwa cy’ikuzo gikulikira abagendera ku mafarasi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igikorwa cy’ikuzo gikulikira abagendera ku mafarasi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1984
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IFARASI ITUKURA CYANE
  • IFARASI Y’UMUKARA
  • IFARASI Y’URUNYOMBYA
  • Ingabire n’icyubahiro
  • Igikorwa cyiza kizakulikiraho
  • Ni ba nde bicaye ku mafarashi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Abagendera ku mafarashi bane batangira kwiruka!
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Abantu bane bagendera ku mafarasi—Ikimenyetso
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1984
  • Kurebana ubwenge “Ikimenyetso”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1984
w84 1/6 pp. 9-16

Igikorwa cy’ikuzo gikulikira abagendera ku mafarasi

1. Kuki bigaragara ko igihe cy’Amahanga, ali na cyo gihe Yerusalemu yakandagiwe, cyashize muli 1914?

YESU KRISTO “Umwami w’abami, n’umutware w’abatware”, ubu arahali (Ibyahishuwe 19:11, 16). Tubona “ikimenyetso” kibyemeza. Yesu koko arahali mu Bwami Imana yamuhaye ibihe by’amahanga birangiye muli 1914, ubu hashize imyaka 69 (Luka 21:24). Ubwo niho rero Ubwami bw’Imana Yehova bwaretse gukandagirwa; ubwo Bwami bwali bwarashushanyijwe kera m’ubwami bwa Isiraheli bwali bufite abami bakomoka kuli Dawidi, kandi bwali bufite intebe i Yerusalemu. Kuli ubu nta mwami wo mu mulyango wa Dawidi uli i Yerusalemu, kuko uwo murwa ali umurwa mukuru wa Republika ya Isiraheli, itegekwa n’umuministiri wa mbere w’umuyahudi. Aliko se “Yerusalemu yo hejuru” yo imeze ite? (Abaheburayo 12:22). Aho niho, Yesu “Umuhungu wa Dawidi”, “Umwami w’abami” n’“Umutware w’abatware”, ategeka kuva ibihe by’amahanga byarangira mu wa 1914, mu bwami buli hejuru kure y’abantu, y’ahanyamahanga cyanywa abatali abayuda. Amahanga cyangwa abatali abayuda bali ku isi bashobora kurwanya ubwo bwami n’ababwamamaza, aliko ntibashobora kubugeraho. Ntibashobora kubutegeka, nkuko ibihugu bitanu byali bikomeye cyane kw’isi byabigenje, alibyo Babuloni, Ingoma y’Abamede n’Abaperse, Ubugereki, Roma n’Igihangange kigizwe n’Ubwongereza na Etazuni z’Amerika.​—Ibyahishuwe 21:1, 2.

2. Igihe Yesu abigishwa be bamubaza ikizaba ikimenyetso cy’ukuza kwe n’icy’ishira ry’isi, Yashubije iki gihuje n’ibyeretswe Yohana bili mu Byahishuwe 6:1-8?

2 Ibyo intumwa Yohana yeretswe byanditswe mu Byahishuwe 6:1-8 byerekana mu bulyo bw’ubuhanuzi ibyagombaga guherekeza, kuba mu ntangiliro, “Umwami w’abami kandi Umutware w’abatware uli kw’ifarasi y’inca-marenga agana aho intambara izabera, Harumagedoni, kugirango arwane intambara y’iherezo. Ibyo yeretswe bihuye n’ibyo Yesu Kristo ubwe yashubije abigishwa be igihe bamubaza bati: “Tubwire igihe ibyo bizabera, kandi n’ikizaba ikimenyetso cy’ihindukira lyawe, n’icy’ishira ly’isi?” (Matayo 24:3). Ku byerekeye “imibabaro y’ubwoba” yerekana ikimenyetso-cy’ukuza kwe cyangwa parousia (mu kigereki) n’“icy’ishira ly’isi”, Yesu yaravuze ati: “Nuko bazahagurukiranira, ihanga kw’ihanga, n’ingoma ku ngoma, hazaba imitingito y’isi myinshi hamwe, hakazaba amapfa. Bizaba ali intangiliro y’imibabaro [Yerekana ivuka lya gahunda nshya y’ibintu].” (Mariko 13:8). “Arongera arababwira ati: “Ishyanga lizatera irindi shyanga, n’ubwami butere ubundi bwami. Kandi mu isi hamwe na hamwe hazaba imitingito y’isi ikomeye, kandi hazabaho inzara, n’ibyorezo by’indwara’, hazabaho n’ibitera ubwoba, n’ibimenyetso bikomeye biva mu ijuru.’”​—Luka 21:10, 11; Matayo 24:7, 8.

IFARASI ITUKURA CYANE

3. Ni iki cyagombaga kwerekana itangiliro ly’ukuza kwa Kristo Ibyeretswe Yohana bitwereka iki igihe ikimenyetso cya kabili kimenwa?

3 Nuko lero, itangiliro “ly’ukuza” cyangwa parousia, kwa Kristo, kwagombaga gutangira kw’herezo ly’ibihe by’amahanga muli 1914, ntikwali kuzamenyekanishwa n’amahoro haba mu ijuru cyangwa ku isi. : Niko ibyeretswe Yohana bibihamya mu Ibyahishuwe igice cya gatandatu. Ikimenyetso cya kabili cyafunguwe cyaduhishuliye iki? Tubirebane n’intumwa Yohana: “Amennye ikimenyetso cya kabili, numva ikizima cya kabili kivuga kiti: ‘Ngwino!’ Nuko haza indi farasi itukura cyane; kandi uyicayeho ahabwa gukura amahoro kw’isi, ngo bicane, kandi ahabwa inkota ndende.”​—Ibyahishuwe 6:3, 4

4. Ibyo bishushanya iki, kandi kuki?

4 Ibyo birashushanya iki? Nta kindi ni itangiliro ly’intambara, aliko y’isi yose kuko uli kw’ifarasi itukura cyane yagombaga “gukura amahoro kw’isi”.

5. Ibyose bisobanura ko uli kw’ifarasi ya mbere aliwe wateje Intambara ya Mbere y’Isi? Dukulikije Ibyahishuwe 12, n’iki cyali gukulikira ivuka ly’ingoma ye?

5 Kubera ko uli kuli iyo farasi itukura cyane kandi w’indwanyi akulikiye uli kw’ifarasi yera, twahita tuvuga se ko uli kw’ifarasi ya mbere ali we wateje intambara ya mbere y’isi kandi ko ali ukubera ko yatangiye gukoresha “umuheto” we? Oyada! Ibyahishuwe igice cya cumi na kabili bitwereka ko nyuma yuko Ubwami buvuka, bugahabwa uli kw’ifarasi ya mbere, muwa 1914, hagombaga kuba koko intambara itaraboneka, irenze kure icyo umuntu yatekereza. Turasoma ngo: “Mu ijuru habaho intambara: Mikaeli n’abamalaika be batabalira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kiza ku rugamba n’abamalaika bacyo, aliko ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka. Cya kiyoka kinini kiracibwa, ni cyo ya nzoka ya kera, yitwa Umwanzi na Satani, ni cyo kiyobya abali mu isi bose; nuko kijugunywa mu isi, abamalaika bacyo bajugunyanwa na cyo. Numva ijwi lirenga livugira mw’ijuru liti: Noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n’ubushobozi n’ubwami bw’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo, kuko umurezi wa bene Data ajugunywe, wahoraga abarega ku manywa na n’ijoro imbere y’Imana yacu! . . . Nuko rero wa juru we, namwe balilimo nimwishime, Naho wowe, wa si we, nawe wa nyanja we, ugushije ishyano, kuko Satani yabamanukiye, afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.’”​—Umurongo wa 7 kugeza kuwa 12.

6. Ibice byose by’ibyeretswe Yohana k’uli kw’ifarasi ya kabili bishushanya iki?

6 Ibyo byavuzwe byerekana neza ko Umwanzi, n’abadaimoni be alibo bateje iyo ntambara ya mbere y’isi, yatangiye kuli 28 Nyakanga 1914 ikica abantu milioni umunani. Uwali kw’ifarasi ya kabili mu bulyo nca-marenga ashushanya ingabo z’isi, Satani Umwanzi abereye “imana”, kandi iyo farasi y’umutuku ihwanye neza n’ububi, n’ubulimbuzi bw’iyo ntambara n’iyayikulikiye, Intambara ya Kabili y’Isi. Iyo ngabo ili kw’ifarasi yayo yahawe “inkota ndende”, inkota bahaga ingabo zirwanira ku mafarasi; kugirango bazicishe. Ubunini bw’iyo ntwaro bwerekana nabwo ko intambara zali kuba ku isi yose. Nta zali zaligeze kubaho nk’ izo mbere yaho. Ibitabo by’amateka biboneka mu mazu y’ibitabo bitubwira ku bulyo burambuye iby’izo ntambara zombi kandi byerekana ko intambara yabaye muli 1914 ali iy’isi koko, kw’iherezo ry’ibihe by’amahanga.​—Luka 21:24.

7. Ni iki gihuje no mu Byahishuwe 6:1-8 n’ibyo Yesu yabwiye abigishwa be byerekeye ukuza kwe, cyatangiye muli 1914?

7 Uwahaye Yohana ibimenyetso bili mu Ibyahishuwe igice cya gatandatu ni nawe, mu wa 33, washubije intumwa, na Yohana alimo, iki kibazo: “Ni ikihe kimenyetso cyo kugaruka kwawe, n’icyo iherezo y’iyi gahunda y’ibintu! Kubera ko uko ibyabaye bikulikirana Yesu yali yaravuze mbere yo gupfa bihuje n’ibyabayeho byanditse mu Ibyahishuwe igice cya 6, ibyeretswe Yohana bili muli icyo gice byerekana ko iherezo ly’ibihe by’amahanga muli 1914 n’itangiliro ly’intambara y’isi byerekanaga itangiliro “ly’ukuza” kwe mu ubwami bwe bw’ijuru n’itangiliro “ly’iherezo lya gahunda y’ibintu“. Nkuko Yesu yali yarabivuze muli Matayo 24:7, 8 na Luka 21:11, ishyanga lizatera irinda shyanga n’ubwami bugatera ubundi bwami, ali cyo cyemezo ko” “ukuza kwe” kutaboneka kwali gutangiye, n’ukuvuga ko yatangiye kwita ku by’isi, kuko yali imaze kuba igice gitegekwa n’Ubwami bwali bumaze kwimikwa. Twavuga iki se ku “nzara”, n’ibyorezo hamwe na hamwe? Ibyo byorezo byali byarateganijwe mu byerekanywe byerekeye abali ku mafarasi bane bavugwa mu Byahishuwe 6:1-8.

IFARASI Y’UMUKARA

8. Dukulikije iby’ilyo yerekwa habaye iki ikimenyetso cya gatatu kimaze kumenwa?

8 Dukulikije ibyeretswe Yohana, habaye iki nyuma ifarasi itukura cyane imaze kugenda? “Amennye ikimenyetso cya gatatu, numva ikizima cya gatatu kivuga kiti: ‘Ngwino’. Nuko, ngiye kubona mbona ifarasi y’umukara, kandi uyicayeho yali afite umunzani mu kiganza cye. Numva hagati y’ibyo bizima bine ikimeze nk’ijwi livuga ngo: ‘Urugero rumwe rw’ingano kw’idenari, ingero eshatu za sayiri kw’idenari, naho amavuta y’imizeti na vino ntubyakure’.”​—Ibyahishuwe 6:5, 6.

9. Ibyo byose byerekana iki muli ibyo byeretswe Yohana kandi kuki ibara ly’ifarasi rikwiranye n’i biba?

9 Biragaragaza koko ko ali iby’inzara, ni ukubura kw’ibilibwa. None se ibilibwa ntibyabuze bikulikiranye n’intambara ya mbere y’isi “hamwe na hamwe”? Igihe abahinzi bava mu milima no mu busitani bakinjira mu ngabo zali zigizwe n’abasilikare amamiliyoni, inzara se ntabwo yayogoje ibice byinshi, n’abaturage ntacyo bafite gipfa kuyoroshya? Nibyo rwose. Ntibitangaje lero ko abantu benshi bishwe n’inzara. Ibiciro by’ibilibwa byarazamutse cyane ku bulyo abali bashonje benshi batashoboye kubyihahira. Tekereza! Umubyizi umwe ‘idenari’ ku kilo kimwe k’ingano! Cyangwa umubyizi umwe ku bilo bitatu by’amasaka, ibilibwa bifite agaciro gato, bitunga rubanda! Aliko, abali bakijijwe no gukorera intambara cyangwa kugwiza intwaro bashoboraga kugura amavuta hose na vino yose bashaka yali mu masoko. Kuli bo ntacyabaye “ku mavuta y’imizeti na vino”. Imishahara ihanitse yatumaga bashobora kwihanganira ibiciro bikabije. Ibyo byose byerekana imibereho mibi yatewe n’intambara y’isi, yaroshye abantu mu milimo yo gusenya aho bakoze ibyongera umusaruro, alibyo guhinga n’ibindi. Ntawe byatangaza rero ko uwali kw’ifarasi afite icyuma nca-marenga yo gutanga ibintu ku giciro gihanitse no kugabura ibilyo yali kw’ifarasi y’umukara. Ibyeretswe Yohana byerekeye uli kw’ifarasi wateye inzara za kilimbuzi bilijimye kandi biteye ubwoba koko.

IFARASI Y’URUNYOMBYA

10. Ibyeretswe biduha bite umuhamya wa gatatu wo kwemeza ko ukuza k’uli kw’ifarasi y’umweru kwatagiye?

10 Abagendera ku mafarasi batatu ba mbere bali kw’ifarasi y’umweru, n’umutuku cyane, ni abahamya babili bemeza ko Yesu Kristo wimitswe yatangiye kugendana ubutwali, bikanamwambutsa “ishira lya gahunda y’ibintu” kugeza ku mperuka i Harumagedoni. Aliko umuhamya wa gatatu aza kwongera ubuhamya kuli twe. Hejuru y’imyaka 60 mbere yuko Yohana yerekwa, uwagenderaga kw’ifarasi y’umweru yali yaravuze ati: “Urubanza rwose rurangizwa n’ijambo ly’abagabo babili cyangwa batatu.” (Matayo 18:16, MN ).Ubwose umugabo wa gatatu ni nde? Ni umuntu ugendera kw’ifarasi, udashushanya ibyo ali byo byose imitingito iba kw’isi, ahubwo ikintu cyakumbye isi kigatera urupfu rw’abantu millioni makumyabili muli 1918-1919 nyuma y’intambara ya mbere y’isi. Dore uko uwo mugabo wa gatatu yinjira: “Amennye ikimenyetso cya kane, numva ijwi ly’ikizima cya kane livuga ngo: ‘Ngwino! Nuko ngiye kubona mbona ifarasi y’urunyombya, maze uyicayeho izina lye rikaba Rupfu kandi kuzimu aramukulikira. Bahabwa ububasha ku gice cya kane cy’isi ngo babicishe inkota, n’inzara, n’umuze, n’inyamaswa z’inkazi zo mw’isi.”​—Ibyahishuwe 6:7, 8.

11. Kuki ibara ry’ifarasi ya kane rihujije n’ibyeretswe Yohana, kandi uyiliho ashushanya urupfu bwoko ki?

11 Ifarasi y’urunyombya ni inyamaswa isa n’irwaye, kandi Rupfu ni izina likwiliye koko uyiliho. Aliko na none urwo rupfu si rwa rundi rutegereje abantu iyo bashaje ahubwo ni rupfu rutewe n’impanuka rwohereza uwitwa Kuzimu, imva, igihe kitaragera. Mu buhe bulyo se? Muli ubu bulyo ko rugwa ku bantu, rukoresheje “inkota ndende”, aliyo ntambara mbi, cyangwa ibilibwa bikabura bigatera inzara, cyangwa se akoresheje za “mulyamo” alizo ndwara zandura zikwiliye mu bice binini bituwe bikalimbura imbaga. Gripe yaturutse muli Espaniya, yateye mu bantu ku mpera y’intambara ya mbere y’isi se ntihuje n’ibyo byavuzwe! Nta gushidikanya. Kuzimu yafunguye umunwa we ushonje amira abantu miliyoni 20 tugereranije. Icyo cyorezo nticyoherejwe n’Imana, ahubwo yaracyihoreye. Si ugukabya rero kuvuga ko Rupfu na Kuzimu “bahawe ububasha (uruhusa) kuli kimwe cya kane cy’isi.” Imana ntabwo yivanze, ahubwo yaretse ibyo bilimbuzi, byali byarahanuwe, biyogoza isi yali yarakubuwe n’intambara, n’ubwo bamwe mu bamusenga b’indahemuka babiguyemo. Nta bitubwira neza abapfuye’ bishwe n’inyamaswa z’inkazi zaba zaraliye abatarashoboraga kwitabara.

12. Kubera igihe abagendera ku mafarasi batatu bayogoza byabereye, bitwemeza iki?

12 Ntibishoboka rero kutavuga cyangwa kuvana mu mateka y’isi ilyo gendera ku mafarasi ly’abo bagabo batatu liyogoza, alibo bagendera ku mafarasi imwe itukura cyane, indi ali umukara n’indi ali urunyombya ikulikiwe na Kuzimu. Kuko babonetse kw’iherezo ly’ibihe by’amahanga muli 1914, bagomba kuba hali icyo basobanura cyerekeye isi yose? Ni ikihe? Birashaka gusobanura ko Ubwami abigishwa basabaga Imana mu masengesho nkuko Umutware wabo yali yarabigishije muli Data wa twese, kandi ubwo Bwami bwahise bujyaho ibihe by’amahanga alibyo “ibihe byategetswe by’amahanga” birangiye. Muli ibyo bihe niko Ubwami bw’Imana n’ubwo Umucunguzi [Kristo] bwakandagiwe (Luka 21:10, 11, 24). Ubwami burahali rero. Umwami yarasizwe kandi yahawe ikamba kugirango abe umutware washyizweho n’Imana. Ukuza kw’uwo mutware mu Bwami kwaratangiye, hamwe “n’imperuka ya gahunda y’ibintu” Yehova ali i Sioni yahereje inkoni y’ubutware y’imbaraga ze avuga ati: “Tegeka hagati y’abanzi bawe.” (Zaburi 110:1, 2) Igihe cyali kigeze ngo Umutware atangire kugenda ali kw’ifarasi y’umweru y’ubwami akanagenda ajya gutsinda burundu kandi byuzuye abanzi be, bo mw’ijuru n’abo mw’isi.

Ingabire n’icyubahiro

13. Abigishwa b’uli kw’ifarasi y’umweru bagomba kugenza bate, kandi n’iyihe ngabire bagomba gufata nk’icyubahiro?

13 Turebye ibyeretswe Yohana by’abagendera ku mafarasi batatu bavugwa mu Ibyahishuwe 6:1-8, n’uko ubu tuli “mw’iherezo lya gahunda y’ibintu”, abigishwa b’uli kw’ifarasi y’igitare bali kw’isi bagomba gukora iki? Ni ngombwa ko bakorera ubumwe ali abasohozabutumwa be’ bakanakora ikindi gice gikomeye cy’“ikimenyetso” cy’ukuza kwe mu ubwami. Icyo gice cyahanuwe gitya: “Ubwo butumwa bwiza bw’Ubwami buzigishwa mu isi yose ngo bube ubuhamya bwo guhamiliza amahanga yose.” (Matayo 24: 14). Ubwo buhamya kw’isi yose bugomba gutangwa “n’ababwiliza” b’Ubwami kandi bukarangira mbere yuko imperuka y’iyi “gahunda y’ibintu” yaciliweho iteka. Hashize ubu imyaka 69 yambaye ikamba agatangira kugenda kugirango arangize gutsinda abanzi b’Ubwami. Kandi, kubera ko imimerere yo ku isi yakomeje kuba mibi kugeza ubu “imperuka” igomba kuba ili hafi. “Igihe gito” cyahawe Umwanzi akaba ali nacyo ashishikayemo hafi y’isi, urebye neza kili hafi yo kurangira (Ibyahishuwe 12:12). Ninde se uzemera Iyo ngabire nziza n’icyo cyubahiro cyo kumenyekanisha igice cya nyuma cy’ubuhamya ku isi yose bwerekeye Ubwami bw’Imana n’ubwa Kristo we ubungubu bwashyizweno? Bifatanyije ku isi yose, Abahamya ba Yehova barasubiza bati: “Tuzatanga ubwo buhamya.” Yehova abafashe muli ako kazi, ngo atsindishilize Ubutware bwe kuli byose!

14. Kuki uli kw’ifarasi y’umweru agomba gukomeza kugenda?

14 Muli ilyo genda ly’uwambaye ikamba uli kw’ifarasi y’igitare, ntaragera igihe cy’umutsindo kizaba ali ‘indunduro yo kunesha kwe’. Aliko ntazabura kugera ku ntego ye. Agomba gukomeza kugenda. Intambara z’isi ebyili zili ubu mu Mateka y’isi, aliko intambara itegurwa ubu ku bulyo burambuye burahungabanya amahoro y’isi.

15. (a) Ese abali ku mafarasi y’umukara n’iy’urunyombya barangije kugenda? (b) Kuki ibyabaye muli 1914 bisobarura ibintu byiza kandi bishimishije?

15 Abantu amamiliyoni badafite ibyo balya bihagije bagomba kwizilika umukanda kugirango bagerageze kugabanya inzara, bategereje bya rureshwa ko ibilibwa biboneka cyangwa ko uguhungabana k’ubukungu kugabanuka, bikazatuma abakene bashobora kubona ibibabeshaho by’ibanze. Abaganga bumijwe n’indwara nshya zikomeza kwaduka, indwara zihishe zikomeza guhitana abantu, ku bulyo, ugendera kw’ifarasi wa kane, Rupfu, atali yahagalika ifarasi y’urunyombya, kandi Kuzimu, imva, amuhora bugufi. Aliko ibyo biba byose, byatangiye kuva ku “mpera y’ibihe by’amahanga” muli 1914 bidufitiye ubusobanuzi bwiza kandi bushimishije. Koko, turegera “iherezo lya gahunda y’ibintu” iliho kuva ku mwuzure w’igihe cya Noa wabayeho mu wa 2370 mbere y’ibihe byacu, ubwo hakaba hashize imyaka 4352. Ntawashidikanya ko iyo ali inkuru nziza.

Igikorwa cyiza kizakulikiraho

16. Ubwo se isi izasenyuka?

16 Imperuka ya “gahunda y’ibintu” ntabwo izaba ali ukulimbuka kw’isi abantu bagomba kubaho. Oya da! Ahubwo izaba ali intango ya gahunda nshya kw’isi yacu abantu babi bashakaga nyine guhindura ikibanza kidafite ishusho. Umuremyi, wicaye ku ntebe ye aravuga ati: “Dore byose ndabihindura bishya.”​—Ibyahishuwe 21:5.

17. Ni ikihe gikorwa dufitiye icyubabiro tugomba gukora ubu no muli gahunda nshya?

17 Igikorwa cyiza gitegereje abazarokoka ku mperuka ya gahunda y’ibintu kandi bazinjira muli gahunda nshya y’isi itazongera kuvogerwamo n’ifarasi y’umutuku cyane, n’iy’umutuku cyane, n’iy’umukara, n’iy’urunyombya, Kuzimu iyikurikiye kubera ko kandi hazaba izuka ly’abantu bose bacungurwe. Aliko kuva ubu, mbere yuko abagendera ku mafarasi bane bahagarara, Abahamya ba Yehova bakore igikorwa kiza cyo kwamamaza ubwo butumwa buhebuje byose. Batangaza ko ubutegetsi bw’Ubwami Yehova yahaye Kristo buzataka koko gahunda nshya mo paradiso nziza izakwira kw’isi yose kandi igaturwaho n’abantu bacunguwe mu mahoro. Abo bantu bazahabwa imigisha ihebuje, ubuzima bw’iteka mu butungane, mw’ishusho y’Imana (Itangiliro 1:26-28). Yehova aduha kuva ubu ingabire n’icyubahiro byo gukora buli gikorwa cyiza.

Ni ibiki bigize “ikimenyetso” gikomeye bivugwa muli

□ Ibyahishuwe 6:3, 4?

□ Ibyahishuwe 6:5, 6?

□ Ibyahishuwe 6:7, 8?

Ni iyihe ngabire abahamya ba Yehova bafite kandi ni ukubera ikihe gikorwa?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze