ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w84 1/7 pp. 9-16
  • “Shaka amohoro kandi uyakulikirane”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Shaka amohoro kandi uyakulikirane”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1984
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Guma mu muteguro wa Yehova
  • Ni he hali ubulinzi bwacu?
  • Imilimo isaba kwitwaza intwaro
  • Dukulikirane amahoro twese
  • “Nakundaga imikino yo kurwana”
    Bibiliya ihindura imibereho
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Uko twagendana n’Imana mu isi y’urugomo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1984
  • Ese urugomo ruzashira?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1984
w84 1/7 pp. 9-16

“Shaka amohoro kandi uyakulikirane”

1. (a) Dushobora dute “gushaka no gukulikirana amahoro” muli iyi si y’urugomo? (b) Kuki iyo tuli mu kaga tugomba gusenga Yehova n’umutima ukunze?

DUSHOBORA dute kuba mu isi y’urugomo kandi ntibutubuze gukulikiza inama y’intumwa Petero igize umutwe w’iyi ngingo? Petero arasubiza ubwe icyo kibazo adusaba “kureka ikibi tugakora ikili kiza”. Rero ni ngombwa kugira umuhati nyawo ngo tugire imishyikirano yuje amahoro na Yehova Imana tubikesha ukwizera igitambo cya Yesu Kristo. Hanyuma, tuzakulikirana amahoro dukulikiza rwose amabwiliza atangwa n’Imana mu Ijambo lyayo. “Kukw’ amaso [ya Yehova] ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari ku byo basaba; arikw’ igitsure [cya Yehova] kiri ku nkozi z’ibibi.” (1 Petero 3:11, 12). Niba abagome bashaka kutugilira nabi, dutakambire Yehova n’umutima ukunze. Dushobora kwambaza izina lye turanguruye ijwi hagize tuvuge nk’umuntu ushaka kudukinda cyangwa kudukorera ibindi bibi.​—Reba Gutegeka kwa kabiri 22:25-27.

2. Imbere y’urugomo, tugomba gukomeza ibihe byilingiro, byagaragajwe na Dawidi?

2 Mu kaga gaterwa n’urugomo,kwilingira Yehova kwabo kuzuye kwatumye akenshi abakristo barokoka. Inshuro nyinshi Abahamya ba Yehova babonye imigisha kuko bakomeje ibyilingiro byabo ku Mana nk’ibya Dawidi, we wavuze muli Zaburi 18:46, 48 aya magambo: “[Yehova] ahoraho, kandi Igitare cyanjye gihimbazwe! Imana y’agakiza kanjye ishyirwe hejuru! Inkiza [umujinya w’] ababisha banjye; uzashyira hejuru y’abampagurukira, uzankiza umunyarugomo.” Za miliyoni z’Abahamya ba Yehova ubu zitegerezanya ukwizera gushikamye isohozwa ly’isezerano ly’Imana livuga ko “abakiranutsi bazatunga isi, bakazayituraho iteka”, ntibashidikanya ko “agakiza k’ abakiranutsi gaturuka kuri [Yehova]; ni we gihome kibakingira mu gihe cy’amakuba”.​— Zaburi 37:29,39.

3. (a) Gutegeka kwa kabiri 32:10 na Danieli 3:19-27 hatugaragaliza iki? (b) Ubulyo Rahabu n’imfungwa yo mu bihe by’ubu balinzwe bwerekana iki?

3 Uko bishobora kugenda kose muli iyi si yuzuye urugomo, Yehova ashoboye “kulinda ubwoko bwe nk’imboni y’ijisho lye”. (Gutegeka kwa kabiri 32:10; Danieli 3:19-27). Ashobora ndetse, aramutse abigennye atyo, kulinda abe ishyano libi lyo kulimburwa na bombe atomike. Igihamya cyagaragajwe kuli 6 Kanama 1945 n’ibyabaye k’umukozi w’indahemuka wa Yehova watotezwaga anafungiye i Hiroshima, mu Buyapani. Muli icyo gitondo, kubera impamvu y’ihinduka lya porogaramu ye yali asanganywe, yali ahantu hamulinze itulika lya bombe atomike. Igice kinini [cy’inzu y’uburoko] cyahanagulitseho neza, aliko nk’uko Rahabu yarokotse ilimbuka lya Yeriko, Katsuo Miura yarokotse nawe uguhinduka ivu kwa Hiroshima (Yosua 6:23, 24). Nk’ uko yabyivugiye ubwe, yashimiye Yehova kuba “yaramukuje mu buroko bombe atomike” kugira ngo igihe ashigaje kubaho agikoreshe mu mulimo w’ ubupayiniya (reba Zaburi 116:15). Nta gitangaje cyane k’Umwami wacu Nyagasani, “Imana y’ukuli, Nkuru, y’Imbaraga, Yehova nyilingabo ni lyo zina lye”.​—Yeremia 32:17-19.

Guma mu muteguro wa Yehova

4. Ni mu yahe magambo Yesaya 60 avuga imimerere y’ubu y’umuteguro w’Imana?

4 Kugira ngo duhangane n’ibi bihe by’urugomo, dukeneye ubuyobozi bw’ impuhwe za kibyeyi bw’ umuteguro wa Yehova. Kuva mu 1938, ubwoko bw’ Imana buli mu mimerere ya kiteokarasi nk’uko bili muli ili sezerano lya Yehova: “Amahoro ni y’azagutwarira, kandi gukiranuka ni ko kuzagukoresherez’ikoro. Urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe, ntihazaba gusenya no kurimbura, ahw’ ingabano zawe zigera hose. Ahubg’inkike zaw’ uzazit’Agakiza, n’amarembo yaw’ uzayit’ Ishimwe.” Amahoro n’urukundo byo gukiranuka biranga uyu munsi umuteguro wa Yehova ku isi yose byagize uruhare runini mu guhindura “agatoya”, ni ukuvuga uduhumbi duke tw’ ababwilizabutumwa b’Ubwami bo mu myaka 64 ishize, kagahinduka “ishyanga likomeye”, ly’ababwiliza 2.477.000, likomeza umurego mu bihugu 205. Ufatiye kuli raporo z’uwo muteguro z’imulimo wo kubwiliza, mu gihe twegera “imperuka”, Yehova “arabyihutisha mu gihe cyabyo”.​— Yesaya 60:17, 18, 22; Matayo 24:14.

5. Hakulikijwe Zaburi zavuzwe, ni iki cyatumye abakozi ba Yehova bakomeza gukomera n’ubwo haliho urugomo?

5 Iryo sakara lyabayeho ahanini hatabuze urugomo, nk’urwabaye ku Abahamya ba Yehova mu bigo by’urw’agashinyaguro bya Hitileri cyangwa muli Etazuni, igihe cy’intambara, ubwo baterwaga n’imbaga y’abantu. Mu turere twinshi tw’ isi, uyu munsi haracyaboneka ukwiyongera k’urugomo. Muli iyi myaka ishize, ibihugu bike, ndetse nta na kimwe, byagezweho n’urugomo nk’urwo muli Libani. Nyamara aliko abavandimwe bacu bo muli Libani barakomeye. Ni iki gituma bakomeza gukomera? Ni ibyilingiro byabo byuzuye bilingira Yehova kimwe n’icyemezo cyabo cyo gukomeza kwifatanya na bagenzi babo mu materaniro no mu yindi milimo ya gikristo.​—Zaburi 73:28; 149:1.

6 Dukwiliye kubona dute kujya mu materaniro buli gihe, kandi kuki?

6 Ibyo byali bikwiye kutwumvisha neza ko igihe hariho urugomo tudakwiliye na busa kureka guteranira hamwe (Abaheburayo 10:24,25). Niba ali icy’ingenzi kwikomeza ngo tunanire urugomo rw’isi ya Satani, ni ngombwa na none kugira imbaraga zihagije zo gutsinda imitego mibi y’Umubeshyi. Kujya mu materaniro buli gihe ni byo bizaduhesha ubuzima.

7. (a) Satani ashaka ate konona abakozi b’ Imana? (b) Ni mu buhe bulyo bwihaliye Satani atera inkunga urugomo n’ubusambanyi? (c) Bishoboka bulyo ki gushakashaka amahoro, kandi hakaba hagamijwe kintu ki?

7 Muli ibi bihe biteye ubwoba, Satani arashaka konona abakozi b’Imana atuma “bikunda, bakunda amafaranga [n’ibintu by’umutungo birabagirana biva muli yo], . . . bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana”. Ngicyo icyashobora kudutesha gusanga buli gihe ubwoko bw’Imana (2 Timoteo 3:1,2,4). Aho kugira ngo umwuka wa Satani w’urugomo n’ubusambanyi utwuzure, wa mwuka wogagizwa na za porogaramu za televisiyo, za videwo n’ibindi birangaza, tugomba kwiga ku giti cyacu, kuzilikana no kujya mu materaniro ngo twicengezemo kandi tugaragaze mu bikorwa ubumenyi nyakuli ali bwo “bugingo buhoraho”.​—Yohana 17:3; Abafilipi 1:9-11; Abakolosai 1:9-11.

Ni he hali ubulinzi bwacu?

8. (a) Ahiganje urugomo, abantu benshi babigenza bate? (b) Erekanisha ingero ko iyo myifatire idahuje n’ubwenge.

8 Abatuye imigi minini bafite ubwoba bw’urugomo. Dukulikije iperereza “Gallup” Abanyamerika 45 ku ijana bagira ubwoba bwo gusohoka nijoro no kurenga kilometero imwe cyangwa ebyili z’aho batuye. Abenshi batunze imbunda. Aliko se uwo ni wo mwanzuro Abahamya ba Yehova bagomba gufata: kwitegura kugilira urugomo urukugiliye? Impanuka nyinshi zituruka k’ugutunga “intwaro zo kwirwanaho“—abana bato ndetse bishe abandi bana—zali zikwiye gutuma dutekereza kuli iyo ngingo. Birazwi neza ko iyo umwicanyi kabuhaliwe abonye bamutunze imbunda adatindiganya kurasa, arasira kwica. Icyo gihe cya cyiga kurasa cyahikura gite?

9. Ni hehe kandi ni gute umukristo abona ubulinzi?

9 Umukristo ntazirengeza imbunda ahubwo azirengeza “gushaka no gukulikirana amahoro”. (1 Petero 3: 11). Ilingire Yehova. Uramutse usagaliwe n’inzererezi, yimenyeshe ko uli Umuhamya wa Yehova. Nturwanye ugusagaliye: murekere ibintu ashaka. Ubugingo bwawe burusha agaciro ibyo bintu. Niba umuntu akwangilije, agusagalira, saba Yehova ubufasha. Ibuka: “Izina lya Yehova ni umunara ukomeye.Umukiranutsi awuhungiramo maze akalindwa. Imigani 18:10.

10. (a) Imyandiko yo muli Ezira igice cya 8 na 2 Abakorinto igice cya 11 itwereka iki kubyerekeye ukwirwanaho? (b) Erekanisha raporo ziva muli Afurika no muli Irilande ya ruguru ko atali ubwenge kwitwaza intwaro?

10 Aliko se ntihali ubwo tuvuga nk’iyo bagenda mu turere tulimo intugunda Abahamya ba Yehova bakwiye gutwara intwaro ngo birwaneho? Turasubiza twihanukiliye ngo oya (reba Ezira 8:21-23, 31; 2 Abakorinto 11:23-27). Ibuka abafasha amatorero bayagenderera mu gihugu tutavuze cyo muli Afurika. Muli iyi myaka ishize, abo bavandimwe akenshi bagombaga guca ahantu intambara ikaze. Limwe na limwe bakumirwaga n’abarwanira mu bihuru (guerilleros) cyangwa se abasilikare basanzwe. lyo bajya gusangana intwaro abo bavandimwe, nta gushidikanya ko baba barabishe. Uretse kabutindi, barabaretse bakomeza urugendo rwabo kuko bali Abahamya ba Yehova babaga badafite intwaro. Muli Irilande ya ruguru ni kimwe, igihugu gicagagurwa n’intambara, aho bavuga ko “urupfu rweze”. Kutivanga kw’Abahamya ba Yehova kurazwi neza, n’urukundo rwabo rw’ amahoro rwababereye ubulinzi, ali mu ruhande rw’ abagatolika, ali mu turere tw’ abaporotesitanti.

11. (a) Ni iki cyerekana neza ko abakristo batagombye kugira intwaro zica? (b) Dukulikije Ibyanditswe, ni nde ugomba kwilingirwa?

11 Ibyanditswe n’ibyageze ku Abahamya ba Yehova muli iki gihe bigaragaza neza ko byaba atali ubwenge ku mukristo kwitwaza cyangwa gutunga imuhira imbunda cyangwa indi ntwaro yose yica ngo yivune umuteye cyangwa uwamuvogera (Yesaya 2:4; 1 Petero 3:11). Uwitegulira urugomo yikurulira urugomo. Mbere ya byose umukristo yilingira Yehova, Imana ye.​—Zaburi 18:48; 140:1,4; Imigani 3:5-7.

12. (a) Kuki, dukulikije Ibyanditswe, abakristo bashobora gusaba ubulinzi bw’abapolisi? (b) Mbese, umukristo azakoresha imbunda igihe cy’akaga, kandi azashaka kwihorera ubwe?

12 Dukulikije ibyo Abaroma 13:1,4, “abategetsi” b’iyi si yenda bashyizeho abasilikare bo kubahiliza amahoro, urugero urugaga rw’abapolisi bagira intwaro ku mugaragaro ngo barengere abaturage hamwe n’ibyabo. Ubwo abo bategetsi bihanganiwe n’Imana ali “abakozi b’ Imana, bahoresh’ umujiny’ukora nabi”, umukristo ashobora mu bulyo buhuje n’amategeko gusaba no, guhabwa ubulinzi n’izo mbaraga za leta. Ndetse n’ubwo yakumva ali ngombwa kwirwanaho no kurwana ku be akoresha ikimuguye mu nzara, umukristo ntabwo yarakwiliye gukoresha imbunda. Nta nubwo kandi azashaka kwihorera ubwe. Mu bihugu byinshi, amategeko abuza ndetse gutunga imbunda zo kwirwanaho.​—Matayo 22:21; reba Kuva 22:2.

13. Kuki umukristo atazitabaza ubuzobere mu kurwana ngo yirwaneho

13 Aliko se, umukristo ntiyakwitoza ubuzobere mu kurwana, nka kungu-fu nshinwa, kugira ngo abe ushoboye kwirwanaho? Twibutse ko ubwo buzobere bukomoka iburasirazuba, nibwo burusha ubundi ubwicanyi, bwazamuwe hashize imyaka 1400 n’abamonaki ba budazen bo mu kigo cya Shaolin, mu mabanga ya Songshan, umwe mu misozi yera yo mu Bushinwa. Ubuzobere mu kurwana bwo muli Yapani—ijambo Bushido livugwa ngo “Inzira y’umurwanyi“—bufite na bwo inkomoko mu idini. Abahanga benshi ba judo, ba kendo n’aba karate, baracyavana ubwenge bwabo no muli iki gihe mu kuzilikana kw’iby’idini. Karate, yo ishobora kuba igamije kunegekaza ukurwanya, ishobora gutera inguma mbi, cyangwa ndetse urupfu. Ni ibyumvikana neza ko umukristo wilingira Yehova atazitabaza ubuzobere mu kurwana ngo yirwaneho.​—Imigani 3:31.

14, 15. (a) Kuki ku mukristo atali bibi guhiga cyangwa kwicira inyamaswa kuzilya? Aliko ni iki cyatuma umukristo aba atacyujuje inshingano ngombwa zo guhabwa imilimo yihaliye, kandi kuki?

14 Mbese birakwiye ko umukristo atunga imbunda zo guhiga inyamaswa ashaka kuzilya? Uhereye ku mwuzure, Imana yaretse umuntu ngo yice inyamaswa zo kulya, aliko ntashobora kulya amaraso yazo; agomba kuyamena hasi (Itangiriro 9:3,4; Gutegeka kwa kabiri 12: 23-25). Aho itegeko libyemera mu gihugu, abahamya bamwe batunga imbunda zo kwiyama inyamaswa z’agasozi cyangwa kwica iyo kulya (Matayo 22:21). Yenda kuli bo niho bavana ifunguro mu bulyo buhagije kandi butagoye. Nyamara aliko, ntawe ukwiye kumva ko Yehova yamushima aramutse yiciye inyamaswa kwikinira cyangwa ashimishwa no kwica, nka Nimurodi. Kubera ko “ubugingo bw’ inyama buba mu maraso”, amaraso ni ay’igiciro kinini imbere ya Yehovaa—Abalewi 17:11, 14.

15 Niba mu itorero umubare utubutse wali ufite inkeke y’uko umukristo ahiga ashaka gusa kwikinira atali ukwishakira ibilyo, ashobora kubuzwa imilimo runaka kubera imyifatire ye ishishana.​—1 Timoteo 3:2.

16. Ni ubuhe bufasha abasaza bashobora gutanga, aliko ni iki gishobora kwitabwaho ku mukristo utakulikiza inama za Bibiliya zitangwa muli za paragarafu za 9 kugeza 15?

16 Ni nako byagendekera Umuhamya wa Yehova utakurwa ku izima lyo kwitwaza cyangwa gutunga intwaro yo kwiyama abandi bantu cyangwa lyo kwitaza ubuzobere bw’indwano. Abasaza [b’itorero], ali bo bantu b’umwuka, batabaranya vuba kumugira inama no kumufasha gutunganya icyo kibazo (Mika 4:3). Umukristo wakwanga agakomeza kwitwaza imbunda cyangwa kureba ukundi abigenza kubulyo yamera nk’ “umuntu wica” yaba atacyujuje inshingano ngombwa zo gukora imilimo runaka mu itorero.​—1 Timoteo 3:2, 3.

Imilimo isaba kwitwaza intwaro

17. Kuki abenshi mu Bahamya bilinda guhitamo akazi katuma bakoresha ubuzobere mu ndwano cyangwa bitwaza imbunda?

17 Aliko se yakora iki umukristo ufite akazi kamusaba kwitwaza intwaro ngo abe yayiyamisha abandi bantu, cyangwa kwitoza mu ubuzobere bw’indwano, nka judo cyangwa karate? We ubwe ni we uzafata umwanzuro yibuka ko umwigishwa wa Yesu agomba gukulikirana amahoro (Abaroma 12:17, 18). Kubera ibyanditswe muli Yesaya 2:4, abenshi mu Abahamya ba Yehova bilinda akazi nk’ ako. Nubwo akazi nk’ako kagenewe kurengera abantu (cyangwa ibintu byabo), mu Abaroma 13: iby’ukuli biboneka byagaragaje ko buli gihe hali akaga kuli uliya muntu ukora ako kazi, akaga ko kwishyiraho umwenda w’amaraso yicisha umuntu ya ntwaro ye, bityo akonona umutima-nama we bwite, kimwe n’akaga ko gukomereka ubwe cyangwa kwicwa bizanywe no guhora (Zaburi 51:14; reba Kubara 35:11, 12, 22-25). Nta gushidikanya ko ikiruta ali ukwilinda ibyo, umuntu ahitamo akazi katalimo bene ako kaga.

18. (a) Uko umukristo uhamye abona ibintu bitandukaniye he n’iby’isi? (b) Azihatira rero gukora iki bibaye ngombwa ngo umutima we utamucira urubanza?

18 Muli iyi “minsi y’imperuka”, bashobora gusabwa kwitwaza imbunda. Ibyo bishobora ndetse kuba itegeko ku balinda za banki, ku bashinzwe ibyerekeye umutekano, ku banyezamu ba nijoro cyangwa ku bapolisi niba [abo bose] bashaka guhama ku mulimo wabo. Umukristo ugomba “gufata neza abe” azabigenza ate? (1 Timoteo 5:8). Imyifatire ye, ishingiye kui Bibiliya, izatandukana n’iy’abantu b’iyi si bumva bashobora kwitwaza intwaro no kuyikoresha igihe cyose cy’akaga babona ko ali ngombwa kuyikoresha (Abefeso 5:15-17). Mu kwibuka uko Imana ibona ubuzima, uwo mukristo azilinda kwishyiraho umwenda w’amaraso (Itangiriro 9:6; Zaburi 55: 23). Umukristo uhamye agomba rero kwihatira kubona akazi kadatuma yitwaza intwaro.b Nyuma yo kuvugana na shebuja, abakristo bamwe bahawe undi mulimo badakeneyemo kwitwaza intwaro.

19. Ni ibiki umuvandimwe ashobora kubura cyangwa kudahabwa igihe cyose azaba atagize ihinduka ngombwa (2 Abakorinto 13:11)?

19 Mu gihe isi igenda irushaho kugira urugomo, ntawe ugishoboye gufataho urugero umuvandimwe wahama ku kazi gusaba kwitwaza intwaro. Ashobora guhabwa igihe cy’amezi atandatu kugira ngo ahindure umulimo. Natabikora, ntazaba agishoboye gukora imilimo yihaliwe no kurangiza inshingano ze mu itorero.​—1 Timoteo 3:2; Tito 1:5,6.

Dukulikirane amahoro twese

20. (a) Kuki duterwa inkunga yo gukulikirana amahoro? (b) Nubwo haliho ibigeragezo bikaze, ndetse alibyo n’urupfu, abakomeza kuba indahinyuka bazamera bate? (c) Naho wowe ubwawe, wilingira nde?

20 Mu gukulikirana amahoro, Abahamya ba Yehova babonye kenshi cyane ubulinzi ku mubili, ku mutima no mu bulyo bw’umwuka. Ni ibigaragara ko ali lyo nzira yigishwa mu byanditswe igomba gukulikizwa. Ahantu hake abakristo b’ukuli bishwe, ubutwali bwabo mu rupfu buzatuma bazurwa bidatinze na busa (Abaheburayo 11:36-40; Ibyahishuwe 2:10). Yehova areka limwe na limwe Satani agerageresha abakozi be ibigeragezo bibi. Yobu yarabyiboneye, aliko abivamo neza ahemberwa ubudahinyuka bwe (Yobu 1:18, 19; 42:12-15). Uko byagenda kose muli iki gihe cy’urugomo, ntitureke nalimwe kuba inyangamugayo. Twilingire Imana. “Kand’amaso ya Yehova ahuta kureb’ isi yos’ impande zose kugira ngo yerekane kw’ ar’umunyamaboko wo kurenger’ abafit’imitim’imutunganiye.“--2 Ngoma 16: 9.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba Reveillez-Vous! yo kuli 22 Nyakanga 1976, urup. 18-20.

b Reba kandi La Tour de Garde yo kuli 15 Kamena 1973, urup. 382, 383 (Bulletin 18173, pages 47, 48)

Wasubiza ute?

□ Umukristo yakwilingira nde igihe cyose ashaka gushyirwaho urugorno?

□ Ni byiza ki umuntu abona iyo aguma mu muteguro wa Yehova n’inama ze adahinyuka?

□ Kuki atali ubwenge kwitwaza imbunda cyangwa kwitoza ubuzobere bw’indwano umuntu agamije kwirengera ubwe?

□ Ku byerekeye imilimo isaba kwitwaza intwaro, ni iyhe myifatire isabwa ku mukristo, kandi kuki?

[Agasanduku ko ku ipaji ya 10]

Ukwiyongera k’urugomo​—Kugeza lyali?

“Intambara nukeleyeri hagati ya Etazuni ne Uniyosoviyetike yatuma hapfa hafi 80 ku ijana by’abatuye isi.“—The Express, 29 Werurwe 1982, mu kiganiro cy’umusenateri wa California.

“Niba ali ukuli ko gutegura intambara ali cyo kizana amahoro, nta na limwe agomba kuba yarashyigikiwe kurusha ubu. Za bombe miliyoni nk’iz’iy’i Hiroshima zihunitswe kuli iyi si, ibyo bikaba bitabuza buli muntu mu bayituye 4.200.000.000 gutanga mu mwaka amadolari 115 [angana n’amafaranga 850 y’amafaransa] y’intwaro.”​— Andre Fontaine, Le Monde, 29 Ukuboza 1982.

“Dukulikije ushinzwe O.N.U., iterabwoba ly’intambara nukeleyeri liliyongera​—arongera ati: “Ni ngombwa guhitamo ubwoko bushyashya bw’ intwaro cyangwa abandi bantu bazavuka.”​—The New York Times, 16 Gashyantare 1983, ibyavuzwe n’umunyamabanga mukuru Javier Peres de Cue’llar.

“Abo ku ngom’imwe barashira, hakaz’abo ku yindi; arikw isi ihorahw iteka.” “Kuko hazabahw’ igihe gito, umunyabyaha ntabeho; ni koko, uzitegerez’ahe, umubure. Ariko, abagwaneza bazaragw’ igihugu, bazishimira amahoro menshi.”​—Umubgiriza 1:4; Zaburi 37:10,11.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 11]

Abahamya ba yehova bagilirwa urugomo i Tripoli muli libani

“Koko bagiza ibihe bigoye, aliko nta na limwe basibye amateraniro. Badutekerereje ko igihe cy’amateraniro ya ‘district’, itsinda ly’abantu 117 bali bateraniye mu nzu y’umuvandimwe. Umudada wanyuma akimara kwinjira, hanze hatulikira ‘roquette’. Igihe amateraniro yamaze cyose, za ‘roquette’ na za ‘obus’ ntizahwemye kwisukiranya hilya no hino y’inzu. Abavandimwe batweretse inkingi zibaho amatara zasenyutse neza, kimwe n’amazu yegereye aho yali yononwe n’ibisate bya ‘obus’ aliko nta gisasu na kimwe cyaguye ku nzu balimo!

“Umunsi umwe, ingo ebyili zibajije niba zalizikwiye kugerageza kujya mu materaniro: amasasu yalisukanuraga. Bafashe icyemezo cyo kujyayo, bibabera impamvu yo kurokoka. Bali mu materaniro inzu imwe muli za zindi za ya milyango yararashwe maze irasenywa burundu, naho indi igubwaho n’ibisate ’by’amasasu ishyano lyose ku bulyo iyo hagira uyibamo atali kurokoka.”​—Temoignage d’un visiteur.

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Kwitura urugomo urundi cyangwa kwilingira Yehova?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze