‘Ntimugakoreshe isi birenze urugero’
“Abakoresha iby’isi bamere nk’abatarenza urugero kuko ishusho y’iyi si irashira.”—1 ABAKORINTO 7:31.
1, 2. (a) Ubu abantu bafata bate imimerere y’isi mu gihe kizaza? (b) Paulo yanditse iki kw’isi no ku buryo tugomba kuyikoresha?
“NTAWASHOBORA guteganya impanuka n’ibindi bizana n’igine kizaza. Ariko byaba bibi cyangwa byiza, isi ishobora kuba itera cyangwa izatera imbere.” Uko niko umwanditsi w’amateka H.G. Wells yavuze, hashize imyaka myinshi. N’ubwo hariho impanuka n’ubuhungabane bwinshi, abenshi bemera ko abantu byanze bikunze bazabonera umuti ingorane zabo kandi ko iyi si uko tuyizi hafi izarokoka.
2 Ariko kandi, intumwa y’umukristo Paulo ahumetswemo n’Imana yerekanye ibidasa n’ibivuzwe haruguru igihe abwira abavandimwe be bemera abinginga ati: “Abakoresha iyi si, bamere nk’aho batayikoresha, kuko imisusire y’iyi si ihita bwangu.” Mu yindi nteruro ayo magambo avugwa atya: “Abakorana n’isi ntibatwarwe nayo cyane kubera ko iyisi uko tuyizi irimo ihita.” (1 Abakorinto 7:29-31, MN). Abagaragu ba Yehova Imana bagomba kumva iyo nama bate? “Iyi si (. . .) irashira.”
“Iyi si (. . .) irashira”
3. Paulo atubwira iki muri 1 Abakorinto 7, n’ibihe bitekerezo atugezaho?
3 Ku gice cya 7 cy’ibaruwa ya mbere yandikiye Abakorinto, Paulo yavuze ibyerekeye ugushyingirwa kw’abakristo. Anabagira inama ko kudashaka ariyo nzira nziza, yemeraga ko abakristo barongora “baba badakoze icyaha” Ariko yongeraho ko bazagira “amagorwa yrumubiri” kuko ugushyingirwa kuba kuli kumwe n’imitima ihagaze myinshi. Urugero: Iyo umuntu mu muryango arwaye bishobora gutera imihangayiko. Ahangaha Paulo intumwa ntabwo avuga gutotezwa, ariko bigenze bityo, abakristo bashatse bashobora kugira ibyago by’inyongera iyo abashakanye batandukanye cyangwa ababyeyi batandukanye n’abana babo.—1 Abakorinto 7:25-28.
4. 1 Abakorinto 7:29 bishaka gusobanura iki?
4 Paulo yarongeye ati: “Dore icyo mbabwiye, bavandimwe igihe ni kigufiya; ahasigaye rero, abafite abagore bamere nk’aho batabagize .“(1 Abakorinto 7:29). Kubera ko “igihe gisigaye ari kigufi, abakristo bashatse ntibagombye gutwarwa n’inshingano z’urugo hamwe n’ingabire zarwo kugeza ubwo biba ubuzima bwabo bwose. Ahubwo bagomba gukomeza inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu buzima bwabo batirengagije ariko izo nshingano zabo z’urugo (1 Abakorinto 7:3-5, 29-40). Ubwo turi “mu minsi ya nyuma” niyo mpamvu tugomba gukurikiriza iyo nama yahumetswe n’Imana.—2 Timoteo 3:1-5.
5. Ni iyihe “si” tugomba gukoresha tutarengeje urugero?
5 Kubera ko “igihe gisigaye ari kigufi” Paulo yaravuze na none ati: “Abakoresha iby’isi bamere nk’abatarenza urugero.” (1 Abakorinto 7:29-31). Ijambo ry’urugereki (kosmos) risobanurwa “n’isi” ntabwo rivuga ko ari abantu, nk’uko bimeze muri Yohana 3:16, ariko rivuga imibereho y’abantu, n’imiteguro y’abo. Abantu barimo ibice bikurikije indimi, ibihugu, ubwoko, imiryango; hari abakene, abakire, kandi imibereho yabo irabagenga (1 Abakorinto 14:10; Yakobo 2:5, 6; Ibyahishuwe 7:9; 14:6). Ni muri iyo miterere y’ubuzima bw’abantu n’ibyo abantu bavanamo Paulo yatekerezaga igihe avuga ati: “n’abakoresha iby’isi bamere nk’abatarenza urugero.“—1 Abakorinto 7:31.
6, 7. (a) Ishusho y’isi irimo irashira mu buhe buryo? (b) Intumwa Yohana yasobanuye iki ku byerekeye imimerere y’isi yo mu gihe kizaza?
6 Paulo yerekanaga atyo ko abakristo batagomba “gukoresha iby’isi bakabya” kubera ko “ishusho y’iyi si ishira”. Ni byo koko iyi si yagereranywa n’imitako basnyira aho bakinira imikino. Aho bakinira hasa neza, ariko imitako n’abakinnyi birahinduka. Abantu binjira mu mukino ariko bamwe bakina bakabya. Ariko abo ntibatinda kuvaho hamwe n’urungano rwabo bakibagirana (Umubwiriza 1:4) Ubungubu “umwenda nk’uwo wo muri teyateri ugiye gufungwa kuri iyi si. Rwose “iyisi uko tuyizi irimo irashira.”—1 Abakorinto 7:31.
7 Intumwa Yohana yatanze igitekerezo gisa gityo igihe avuga ati: “Isi ishirana no kwifuza kwayo ariko ukora iby’Imana ishaka azahoraho iteka”. (1 Yohana 2:15-17) Agomba kuba yarashakaga kuvuga ko niba isi mbi ya mbere y’umwuzure yashize isi y’ubu y’abantu batari abakiranutsi nayo izavaho irimburwe n’Imana (Abaheburayo 11:7; 2 Petero 2:5; 3:6). Kandi abatari abakiranutsi bazashirana n’imiterere y’umuteguro w’abantu n’ibyo ubaha byose.
8. Kubera ko iyi si irimo ihata, ni ibihe byiringiro abakristo bafite, kandi ni lyihe sano tugomba kugirana n’isi?
8 Aliko kandi, Yesu yerekanye ko nk’uko abakiranutsi barokotse umwuzure, ni ko bamwe bazarokoka “umudugararo ukomeye” ubungubu uri hafi (Matayo 24:21, 22, 36-39; reba Ibyahishuwe 7:9-17). Muri iki gihe haboneka itangiriro “ry’isi nshya”, ariwo muteguro w’abantu bazabaho kw’isi bategekwa n’Ubwami (2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:1; reba Zaburi 96:1). Niba rero twebwe dufite ibyiringiro byo kuzarokoka tukaba ho iteka mw’isi nshya, kuki twaharira igihe kinini n’imbaraga zacu iyi si irimo ishira?
‘Imishyikirano ifite aho igarukira’
9. Abahamya ba Yehova bakoresha isi bate mu rugero?
9 Nubwo turi Abahamya ba Yehova, tuba muri iyi gahunda y’ibintu kandi ntidushobora “kuva mw’isi”. (1 Abakorinto 5:9, 10). Dushobora rero gukoresha isi mu rugero nyarwo kandi ku buryo bufite aho bugarukira. Urugero, kuko turiha imisoro dufite uburenganzira kwo kugira uruhare mu byo “ubutegetsi bukuru” bwa Leta buteganyiriza gukorera abaturage bayo (Abaroma 13:1—7). Tugomba gukoresha mu buryo bwiza ibyo dufashwamo n’amaposita, n’abarinzi b’amahoro, n’izindi nzego z’ubutegetsi ndetse na servisi zitwara abantu n’ibintu. Mu ntego ki? Kugirango tugire ubuzima bwiza dushobore no gukora akazi twashinzwe n’Imana: guhamiriza Ubwami. Ariko kubera ko tutagomba gukoresha iby’isi “byuzuye” tugomba kwitabaza izo servisi gusa iyo zituma tugera ku nyungu z’ubukristo.
10. (a) Tugomba kwerekeza ubuzima bwacu kuki? (b) Yesu yerekanye ate agaciro k’Ubwami? (c) Niba inyungu z’Ubwami n’ubucuti bwacu na Yehova bifite akamaro kanini imbere yacu, tugomba kwifata gute imbere y’isi?
10 Ntabwo dushobora kureka inyungu z’isi zidutegeka. Ahubwo tugomba kwerekeza ubuzima bwacu bwose ku mishyikirano yacu na Yehova, ku kumusenga n’umurimo tumukorera. Ese ibikorwa byacu byerekana ko dushyira ubucuti bwacu n’Imana imbere (Yobu 29:4)? Ese twemera agaciro gahanitse k’iby’umwuka? Yesu Kristo yerekanye neza agaciro k’Ubwami igihe atanga urugero yavuzemo “isaro” ryari rifite agaciro ku buryo umucuruzi “yagiye akagurisha ibye byose vuba akarigura”. (Matayo 13:45, 46). Aho Yesu yerekanye ko uwemera agaciro k’Ubwami, yagombye kwanga ubukungu bw’isi ubwa aribwo bwose kugirango abone Ubwami. Niba Ubwami n’inyungu zabwo cyane cyane imishyikirano na Yehova bifite agaciro imbere yacu, tuzakomeza “kwegera isi (. . .) dufite aho tugarukira”.—1 Abakorinto 7:31.
‘Ntabwo twahawe umwuka w’isi’
11, 12. (a) “Umwuka w’isi” ni iki? (b) Abakristo bahawe uwuhe mwuka, kandi uwo mwuka utaniye he n’uw’isi?
11 Niba tudakoresha isi byimazeyo, ni no kubera ko bidashoboka kuronka ubucuti bwa Yehova dufite “umwuka w’isi”. (1 Abakorinto 2:12). Umwuka cyangwa imbaraga zitegeka isi, ariyo ruteraniro rw’abantu babi, ni iza Satani urwanya Imana. Isi iyobowe n’Umwanzi, ikoresha ubwikunde n’ibyifuzo by’abantu batari intungane bigatuma banga Yehova Imana.—Yohana 14:30; Abefeso 2:1-3; 1 Yohana 5:19.
12 Paulo yashatse kwerekana itandukaniro ry’umwuka w’isi n’umwuka w’Imana avuga abakristo ngo: “Twebwe rero ntitwahawe umwuka w’isi ahubwo umwuka ukomoka ku Mana. (1 Abakorinto 2:12). Kubera ko umwuka w’isi ariwo imitekerereze n’imyifatire yayo ntaho ihuriye n’uko Umwuka w’Imana ukoresha, n’amabwiriza atangwa mw’Ijambo rye, abantu bubaha bagomba kwanga burundu uwo mwuka. Abantu bakunda Imana, bagomba kugaragaza ahubwo imbuto z’umwuka wera arizo: urukundo, ibyishimo amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza no kwirinda.—Abagalatia 5: 22. 23.
13. Yohana yanditse iki muri 1 Yohana 4:1-6, kandi ayo magambo adutoza iki mu myifatire yacu mu by’isi?
13 Ikindi gishimishije nuko Intumwa Yohana asheshe akanguke, yasobanuye ko “amagambo yahumetswe” ava koko ku Mana, anyura kw’itorero nyakuri ry’abakristo, ko adaturuka ku masoko atari amakristo y’iyi si. Yarongeye ati: “Uwamenye Imana aratwumva, utari uw’Imana ntatwumva.” Yohana yavugaga koko “amagambo yahumetswe”, ariko aho yerekanye ko abakristo ’batavuga lbiturutse kw’isi’. (1 Yohana 4:1-6). Kuki se twebwe twakoresha isi birenze urugero?
“Mwirinde kutanduzwa n’isi”
14. Abakristo basizwe na bagenzi babo bitandukanya bate n’abandi bantu iyo “batari ab’isi“?
14 Kubera akazi n’imirimo Abahamya ba Yehova byanze bikunze “bafite icyo bakorana n’isi“; ariko ntibagomba “kureka bagatwarwa nayo” kubera na none indi mpamvu, Yesu yavuze ko abigishwa be “atari ab’isi” (Yohana 17:14). Yehova abicishije kuri Kristo, yabakijije iyi si itwarwa na Satani (Abakolosai 1:13, 14). Abo bakristo basizwe bumviye ukuri kuri mw’Ijambo rya Yehova, maze barezwa, bagirwa abera. Cyangwa baratoranywa ngo babe abakozi mu kazi k’Imana. Abo bakristo hamwe na bagenzi babo b’“umukumbi munini”, biyeguriye Imana, bitandukanije, n’abandi n’ab’isi, itemera ukuri kwa Yehova (Ibyahishuwe 7:9; Yohana 17:16, 17; Yakobo 1:18; 1 Petero 1:22). Ntibyari bikwiye rero na rimwe ko abo bakristo bakoresha isi birenze urugero.
15. Dukurikije Yakobo 1:27, gusenga byera kandi bizira inenge bitegeka iki?
15 Kuko batari ab’isi, bagomba kutagira aho babogamira mu ntambara n’imitandukamire ya gipolitiki y’isi (Matayo 22:21; Yohana 18:36, 37). Abigishwa basizwe ba Kristo hamwe na bagenzi babo b’abakristo bagomba nanone kwirinda ubusambanyi mu by’umwuka ari bwo bucuti n’isi. Imana itegeka ko baba abera mu myifatire no mu by’umwuka. Kugirango duture Yehova kumusenga kwera kandi kuzira inenge tugomba“kwirinda tukaba abaziranenge mu byerekeye isi” tukanga ibitekerezo byayo, n’amagambo, n’imyifatire y’abanyabyaha bari kure y’Imana (Yakobo 1:27). Tugomba kuba kure y’ubwandure, urugomo, y’imishinga mibi n’ibindi bintu bibi byose biranga iyi si. Gushaka “kuba umuziranenge mu byerekeye isi” nayo ni impanvu ikomeye byihariye yo ’kudakoresha isi ngo tuvanemo ibyo dukeneye byose.
Tube “abera kubera Imana yacu“
16. Kuki Abisiraeli bagombaga gushyira “inshunda” ku musozo w’umwenda wabo?
16 Abagaragu ba Yehova bitandukanya n’isi mu byerekeye ibyiringiro n’ibyifuzo byabo, ariko na none kubera ko bagandukira ubushake bw’Imana yabo yera (Kuva 39:30). Bagomba nabo kuba abera kubera Imana yabo. Niyo mpamvu Abisiraeli ba kera bagombaga kugira “umwenda ufite inshunda ku musozo” bagashyiraho hejuru agashumi k’umukara wa kabayonga. Byari ukugirango bitandukanye n’ab’i Moabu, n’abanyejiputa, n’andi mahanga yose, kandi bajye bibuka ko kubera ko ari abantu ba Yehova, bagombaga kwitandukanya bakamwubaha “bakanabera Imana yabo abera”. (Kubara 15:37-41). Icyifuzo cyacu cyo ’kubera Imana yacu abera’ cyagombye gutuma natwe dukoreshanya iby’isi ubwenge.
17. Gushakisha ubukire bishobora bite kwica imishyikirano yacu na Yehova?
17 Mu byo isi iba igamije twavuga, ubukire, kuvugwa n’ibindi bikorwa bibi mu by’umwuka kandi bishobora gusenya ukwemera kw’umukristo. Urugero: Niba duhaye umwanya munini mu buzima ibintu by’isi n’ubukire, bishobora gutuma tugira nabi kugirango tugere ku cyo tugamije cy’ubwikunde kandi umishyikirano yacu na Yehova ihungabane. (Imigani 28:20; reba Yeremiya 5:26-28; 17:9-11). Koko abakoresha isi kugeza ubwo ubutunzi buba intego yabo ya mbere baba bashobora kwivanga mu bikorwa bibi bagata ukwemera kwabo kubera ko birengagije iby’umwuka. Ugira amahirwe mu bucuruzi cyangwa uba umukire ashobora no kugira umutima “w’ubwibone” akanumva ko ibitekerezo bye bisumbye inama zivuye mw’itorero ry’Imana (1 Timoteo 6:9. 10, 17). Ntabwo rero ari uko twakwerekana ko ’tubereye Imana yacu abera’.
18. Ni kuki tutagombye kwiha umugambi wo kugwiza ibintu byinshi?
18 Ahubwo nibyo Yesu yavuze ngo: “Imari y’inyagihemu nimuyishakishe amacuti kugirango umunsi muzateshukana nayo (amacuti yanyu yo mw’ijuru, Imana Yehova na Yesu Kristo] azabakirire mu ngoro zihoraho iteka ryose.” (Luka 16:9). Nubwo ari byo koko ko dukeneye ibintu by’isi kandi ko dushobora gukoresha ubukire bwacu ngo dukorere inyungu z’Ubwami tunashaka Amacuti mw’ljuru, ntabwo tuzareka imigambi duhabwa n’isi uko kugira imari nyinshi, bihindura umutima wacu.—Luka 11:34.
19. Tugomba gufata dute gushakashaka ikuzo?
19 Gushaka imibereho myiza, kuvugwa cyangwa ikuzo nabyo ni ibyo isi ireshyeshya. Ibyo bisaba guta imyaka myinshi mu mashuri makuru, kuzamuka mu nzego, n’ibindi. Ariko ibyanditswe byera bigereranya umuntu ushaka ikuzo rye bwite n’urya ubuki, bushobora gutuma arwara. Turasoma ngo: “Si byiza kurya ubuki bwinshi, kandi icyubahiro abantu bishakira sicyo cyubahiro nyakuri.” (Imigani 25:16, 27). Ni kimwe kandi ko bidakwiriye ko dukurikije Ibyanditswe Byera tutaramya intwari ku rugamba cyangwa ibyamamare by’isi. Icyo ni ikintu ababyeyi b’abakristo bagomba akenshi gusobanurira abana babo, bakabikorana ubwitonzi (reba Ibyakozwe 12:21-23). Ni ngombwa ko twiyumvisha ibyo neza niba dushaka “kubera Imana abera” no kudakoresha iby’isi birenze urugero.
‘Mwikoresha isi birenze urugero’
20, 21. Kuki tutagomba gukoresha isi birenze urugero?
20 Nuko rero, abahamya b’indahemuka ba Yehova ntituzakoresha isi birenze urugero. Ntabwo tugomba “gutwarwa nayo” kubera ko (1) “igihe gisigaye ari gito”; (2) “Iyo si uko tuyizi irimo irashira, (3) tugomba kuyobora ubuzima bwacu ku mishyikirano yacu na Yehova; (4) ntitwahawe umwuka w’isi ahubwo umwuka ukomoka ku Mana; (5) ari ngombwa “ko twirinda kwanduzwa n’isi” (6) ‘tugomba kubera Imana yacu abera’.
21 Ntabwo dushobora kubigeraho tudafashijwe na Yehova. (reba Zekaria 4:6). Kubera ko dufite ibyiringiro byiza by’Ubwami, ntabwo tuzashaka gukoresha isi birenze urugero nkaho ibyo iduha byari ibyo dufite byose. Ariko se ni iki kizadufasha kureka izo nzira n’ibyifuzo biranga iyi si?
Ese urabyibuka?
□ Ni iyihe si ivugwa muri 1 Abakorinto 7:31?
□ Kubera ko “iyi si uku tuyireba irimo ishira”, abakristo bagomba gufata iyi si bate?
□ Ni mu ruhe rugero abakristo bagomba gukoresha isi?
□ “Umwuka w’isi” ni iki, kandi ni uwuhe mwuka abakunda Yehova bagomba kugira?
□ Ni he abagaragu ba Yehova batandukaniye n’isi mu byerekeye imigambi yabo y’ubuzima?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Umucuruzi yagurishije ibye byose ngo agure “isaro rifite agaciro kanini”
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Imyenda y’Abisiraeli ifite inshunda ku musozo yabibutsaga ko bagomba kuba abera kubera Yehova. Icyifuzo cyacu cyo kubera Imana abera cyagombye gutuma dukoresha isi n’ubwitonzi