Nimwite ku buhanuzi
“Nyamara rero dufit’ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza, ni muryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikir’ ahacuz’umwijima.”—2 PETERO 1:19.
1. Ni ayahe magambo atangaje Yesu yavuze, nk’uko bili muli Matayo 16:21-28?
UMULIMO wa Yesu ku isi wali hafi kurangira. Bugufi bwa Kayisaria ya Filipi, mu majyaruguru ya Galileya, “Umwana w’ umuntu” yali yabwiye abigishwa be ko yali agiye kuzicwa, aliko akazagaruka mu ikuzo lya Se. Ni bwo rero yavugaga ati: “Ndababgir’ukuri yuko mur’aba bahagaze hano harimo bamwe batazapfa kugez’ubgo bazabon’ Umwana w’umuntu aziye mu bgami bge.” (Matayo 16:21-28). Mu by’ukuli yashakaga kuvuga iki?
2. (a) Ni gute ibonekerwa lya Petero, Yakobo na Yohana byasohoje amagambo ya Yesu? (b) Ilyo boneka lyali integuza y’ iki?
2 Hashize hafi iminsi itandatu, Yesu yajyanye Petero, Yakobo na Yohana ku musozi muremure; hagomba kuba ali kuli Herimoni, umwe mu misozi yo mu bisi bya Libani. Aho ngaho habaye ikintu gitangaje. Yesu yihinduye ukundi bamureba; ako kanya bagize batya babona ararabagirana. Muli ako kanya Mose na Elia baraza batangira kuganira na we. Kuki Mose na Elia? Twibutse mbere na mbere ko Ibyanditswe bigaragaza ko Yesu ali we “Muhanuzi” ushushanywa na Mose. Ikindi, umulimo usa n’uwa Elia werekeye rwose Ubwami bw’Imana Yesu abayemo Umwami (Ibyakozwe 3:22, 23; Gutegeka kwa Kabiri 18:15-19; Malaki 4:5). Byali bikwiye rero ko abo bantu bombi baba iruhande rwa Yesu muli ilyo boneka lyerekeye ukuza kwe mu bwiza bw’ubwami bwe buzaza.—Matayo 17:1-5.
3. Yehova yavuze iki ngo atsindagilize uburemere bw’ilyo bonekerwa?
3 Na none kandi byali mu gihe ngo Yehova ubwe yumvikanishe ijwi bye liva mu ijuru, avuga ati: “Nguy’ Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.” Yongeraho ati: “Mumwumvire.”
4. (a) Kuki tugomba kwita kuli icyo gitangaza? (b) Ni ilihe “jambo by’ubuhanuzi” lili mu 2 Petero 1:19?
4 Icyo gitangaza gikomeye cyabwiye iki intumwa zakirebaga? Na none kandi, twebwe cyatubwira iki uyu munsi? Nyuma y’imyaka mirongw’itatu, Petero yar’akibona ubwiza bw’icyo gitangaza bwose. Yaranditse ati: “Nyamara dufite ijambo lyahanuwe rirushaho gukomera.” Ilyo “jambo lyahanuwe” ni ilihe? Ni ubuhanuzi bwerekeye ukuza k’Umwana w’umuntu mu bubasha bw’Ubwami, nka buliya buli muli Danieli 7:13, 14. Ibyo byahanuwe byose, koko rero, byemejwe n’icyo gitangaza.—2 Petero 1:16-19; reba na Yesaya 9:6, 7.
5. Ni ubuhe buhanuzi bw’ingenzi bwiyongereye kuli ilyo “jambo“?
5 Mu gihe cya Petero, “ijambo by’ubuhanuzi” lyalimo kandi n’ubuhanuzi bwahanuwe na Yesu Kristo ubwe. Tuvuge ubuhanuzi bwe bwiza cyane bwerekeye “irangira lya gahunda y’ ibintu“, ubuhanuzi bwagaragazaga “Umwana w’umuntu aje hejuru y’ibicu byo mu ijuru mu ikuzo n’icyubahiro gikomeye” naho ku isi hakaza akaga katigeze kubaho (Matayo 24:3-14, 30, 31). Nyuma, ilyo “jambo” lyagombaga gusagamba likagera ku buhanuzi bukomeye, nabwo bureba Ubwami, Yesu Kristo wakujijwe yamenyesheje intumwa Yohana mu zabukuru. Bumwe muli bwo buravugwa mu Ibyahishuwe 1:12-16; 5:5-10; 11:15-17 na Ibyah 14:14, 15.
Nimwite [ku buhanuzi]
6. Kuki twebwe ijambo ly’ubuhanuzi lyali likwiye kurushaho kugira icyo litubwira?
6 Niba ubwo buhanuzi bwarageze cyane ku mutima Petero na bagenzi be, twebwe bwagombye kurushaho kugira icyo butubwira. Ubungubu Umwana w’umuntu yamaze kugera mw’ ikuzo lye akaba yalicaye ku ntebe mu Bwami bwo mu ijuru, ntagushidikanya ko ali cyo gihe cyo “kumwumva“! Ni koko, birakwiye ko twita ku ijambo ly’ubuhanuzi “limeze nk’itara limulikira ahacuze umwijima” maze tukalireka likamulikira imitima yacu.—2 Abakorinto 4:6.
7. (a) Paulo yagaragaje ate akamaro k’ubuhanuzi? (b) Kuki twali kukwiye kubwitaho cyane cyane muli iki gihe cyacu?
7 Intumwa Paulo, nawe, aragaragaza ko ali ngombwa kwita kuli ubwo buhanuzi. Nk’uko abisobanulira abakristo b’Abaheburayo, “Ker’Imana yavuganiye na basogokuruza mu kanwa k’abahanuzi, mu bihe byinshi no mu buryo bginshi, naho mur’iyi minsi y’imperuka” ya gahunda y’ibintu ya kiyahudi yababwiliye mu kanwa k’Umwana. Ijambo ly’ ubuhanuzi lya Yesu lyahishuraga ikintu gikomeye. Koko rero, lyashoboraga kujyana mu gakiza umuntu wese ulyitaho. Paulo arakomeza ati: “Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugir’umwete wo kwita ku byo twumvise.” (Abaheburayo 1:14; 2:1). Twe tuli mw’ “irangira lya gahunda y’ibintu” y’isi ni twe dufite impamvu nyinshi zo kwita ku magambo ya Yesu.—Matayo 24:3, 35; reba Yesaya 55:6-11.
8. Ijambo ly’ubuhanuzi lyagombye gutuma dukora iki? Nitubigenza dutyo, tuzabonamo nyungu ki?
8 Nyamara kandi duhugukirwe n’iyi ngingo ko kwita ku ijambo ly’ubuhanuzi bidatewe no kwishakira guhunika ubumenyi gusa, ashwi da! Ahubwo ilyo jambo ly’ubuhanuzi lyagombye gutuma dukulikiza ibyo twiga, ni ukuvuga gukora icyo Imana ishaka, cyane cyane kuko tugeze ubu “mu minsi y’imperuka”. (Yesaya 2:2, 3.) Umwanditsi wa Zaburi yaravuze abwira Yehova ati “Ijambo ryawe n’itabaza ry’ibirenge byanjye, n’umucy’ umurikir’inzira yanjye.” Ilyo jambo lituma koko dukomeza kugendera mu rumuli rw’ukuli no gukomeza imishyikirano ya bugufi n’Imana yacu. Ilyo jambo litubuza gutembanwa ngo dusubire mu isi ya Satani (Zaburi 119:105; Yubu 29:3, 4). Kugira ngo tubone inyungu irambye yo mu ijambo ly’Imana, dukwiye ubwo kwireramo urukundo rwinshi dukunda Bibiliya no kwiyinjiza ubutumwa bwayo bwose mu mutima wacu. Ibyo bizadukomezamo icyifuzo cyo gukora icyo Imana ishaka no kuguma mu rukundo rwayo.—Mariko 12:29-31; 1 Yohana 4:16; Yuda 20, 21.
Ibyitegererezo by’ubuhanuzi
9. (a) Kuki amateka ya Bibiliya arenze kuba gusa inkuru ya kera? (b) Ayo mateka aduha ingero z’uwuhe munsi wo guhora [inzigo]?
9 Bibiliya irondora ubwigomeke bw’Isiraheli ya kera. Kubera iki? “Kugira ngo bituber’akaba-rore, twebwe abasohoreweho n’imperuka z’ibihe.” Ibyo byagombye kudutera gutinya kugira ngo tutagira “umutima mub’utizera, wimura Imana nzima”. (1 Abakorinto 10:11; Abaheburayo 3:12; Yubu 28:28.) Amateka ya Bibiliya arenze kuba inkuru ya kera. Alimo ibyitegererezo n’amagambo y’ubuhanuzi ahamya ko Yehova azongera guhora inzigo, aliko mu bulyo burambuye kuruta ubwo mu gihe cy’Isiraheli yayobye. Mu mwaka wa 607 mbere y’igihe cyacu no muli 70 ho mu gihe cyacu, ibihano Imana yahannye ilyo shyanga litasibaga kugwa mu makosa amwe biduha ishusho y’uburakali bukaze izazibukira, ibusuka cyane cyane kuli kristendomu. Bidufitiye inyungu cyane kwita kuli ilyo jambo ly’ubuhanuzi.—Yeremiya 7:28, 32-34; Matayo 24:3-22.
10, 11. (a) Ni iki twagereranya n’isi y’ubu kugira ngo twemere ko ili mu “minsi yayo y’imperuka”? (b) Ni gute cyane cyane Amatorero ya kristendomu asohoza ubuhanuzi?
10 Nta gushidikanya, gahunda Satani ategekesha isi yageze mu “minsi yayo y’imperuka”. Mbega ugereranye isi ya none n’amagambo y’intumwa Paulo yanditse mu 2 Timoteo 3:1-5, 13 maze urebe ko atali byo! Kandi, mu Matorero yiyita aya gikristo ni mwo cyane cyane usanga abantu “bafit’ishusho yo kwera, aliko bahakana imbaraga zako”. Abo bantu ntibafite ubutumwa nyakuli bw’agakiza bwo gutangaza.—Reba Matayo 7:21-23.
11 Amadini ishyano lyose ya kristendomu ahuje rwose n’iyi mvugo Yehova yashyize mu kanwa k’umwe mu bahanuzi be ba kera ati: “Abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimuye, kandi ari jye soko y’amazi y’ubugingo; kandi bikorogoshorey’ibitega mu rutare, ndetse n’ibitega bitobotse, bitabasha gukomeza amazi.” (Yeremiya 2:13). Nk’uko bigaragara, ayo madini yimuye Umwami Mukuru Yehova n’amabwiliza ye akiranuka yanditse mu ijumbo lye. Abayalimo ndetse banga kuvuga izina ly’Umuremyi. Bahisemo kwikorogoshorera “ibitega bitobotse” bajya mu bya filozofiya n’amategeko y’abantu kimwe no kwivanga mu bya politiki y’isi ya none. Mu bihugu byinshi, Amatorero menshi arahondoberezwa no kubura ikiyashyigikira, kuko abantu batayaboneramo amazi amara inyota y’ukui. Ahubwo rero, abakorerana Yehova umurava bafite ikibamara inyoto gihagije mu bulyo bw’umwuka.—Yesaya 55:1, 2; 65:13, 14.
Uko abategeka isi babibona
12. Kuki abashaka kurokoka baba bihemukiye baramutse bizeye abategetsi b’abantu?
12 Bibiliya si yo yonyine ihanura ilimburwa ly’isi. Nk’uko umunyamabanga mukuru w’Umulyango w’Abibumbye uliho ubu abivuga, mu mateka y’abantu ni ubwa mbere “tugeze ku mupaka utandukanya ilimbuka n’irokoka”. Harry Truman wahoze ali perezida wa Etazuni, yavuze mu nyandiko ye yo mu 1958 ati: “Ubu tugeze igihe cyo kulimbuka kwa byose. (. . .) Ilyo limbuka liregereje, niba abategeka iyi si bakomeye batalyilinze.” Aliko se muli iyi myaka 25 ishize “abategetsi bakomeye” twumvise bafashe koko umwanzuro wo kwilinda iyo ntambara? Ubu batanga amafaranga arenze miliyoni imwe y’amadolari [ni ukuvuga miliyoni ijana z’ayamanyarwanda] buli munota ngo batunganye intwaro za kilimbuzi mbi cyane. Ni kuli bene abo “bategetsi bakomeye umwanditsi wa Zaburi yanditseho kera ati: “Ntimukilingir’abakomeye, cyangw’umwana w’umuntu wese, utabonerwamw’agakiza.”—Zaburi 146: 3.
13, 14. (a) Ni ibihe byilingiro by’ikinyoma abakuru b’idini bakomeza gutanga? (b) Dukulikije Yesaya, ni he hali ibyilingiro nyakuli?
13 Amahanga ntagifite ububasha bwo gukuraho imimerere iteye agahinda alimo. N’ishyirahamwe ly’Umulyango w’Abibumbye ubwalyo lyibereye mu ntambara zitanya aho gushaka amahoro n’umutekano. Yego, papa Paulo VI na Yohani Paulo II bageze muli ilyo shyirahamwe ku mugaragaro. Babonye ko LONI ali byo “byilingiro byonyine by’ubusabane n’amahoro” ku bantu. Aliko se ilyo shyirahamwe likwiye icyizere ligilirwa?
14 Mu ijambo lye ly’ubuhanuzi, Yehova atwereka ahali ibyilingiro nyakuli. Urugero, Yehova yatumye Yesaya ahanura ivuka ly’umuhungu uzaba “Umwami w’amahoro”. Uwo Mwami si uwundi ni Yesu Kristo, washushayijwe kera n’umwami Dawidi. Ubuhanuzi bwongera kumuvugaho buti: “Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubgami bwe, bitagir’iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guc’imanza zitabera no gukiranuka, uhereye non’ukagez’iteka ryose. Ibyo ngibyo [Yehova] nyir’ingabo azabisohoresh’umwete we.” (Yesaya 9:6, 7). Aliko se ni gute umwete wa Yehova uzazana ‘amahoro y’iteka’?
“Ubwami bw’Imana buli bugufi”
15. Yesu yashyize imbere ate ibyilingiro bitangwa n’Ubwami?
15 Yesu Kristo, usumba Dawidi, yali yahanuye intambara z’isi zo mu kinyejana cya XX cyacu hamwe n’umubabaro zizatera. Amaze kuvuga ibintu byose biteye ubwoba, nk’ukumirwa kw’amahanga n’ubwoba buzava ku gutegereza ibigiye kuba ku isi, yagize ati “Nukw’ibyo nibitangira kubaho, muzararame, mwubur’imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora. (. . .) Nuko namwe nimubon’ibyo bibaye, muzamenye yuk’ubgami bg’Imana buri hafi.” (Luka 21:10, 11, 25-31). Ubwami bw’Imana! Ngicyo ikizavanaho ingorane mu bantu. Mbese, ntihashize imyaka n’imyaka dusenga ngo [ubwo bwami] buze? Ni cyo nyine Yesu yatubwiraga gukora ubwo yavugaga ati: “Nuko musenge mutya muti: Data wa twes’uri mw’ijuru, izina ryawe ryubahwe, ubgami bgawe buze, iby’ushaka bibeho mw’isi, nk’uko biba m’ijuru!”—Matayo 6:9, 10.
16. Kuvuga ko Ubwami bw’Imana “buli bugufi” birashaka kuvuga iki?
16 Bityo, ijambo ly’ubuhanuzi litumenyesha ko ‘bwami bw’Imana’ buli bugufi’. Aliko se ni mu buhe bulyo? Danieli, undi muhanuzi w’Imana, arabidusobanulira. Amaze kuvuga iby’ubwami cyangwa ubutegetsi buzayobora isi mu “gihe cy’imperuka“, yaranditse ati: “Ku ngoma z’abo bami, Imana yo mw’ijuru izimik’ubundi bgami butazarimbuk’iteka ryose; kand’ubutware bgabgo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga; ahubgo buzamenagur’ ubgo bgami bgose bukabutsembaho; kandi buzahorahw’iteka ryose.” (Danieli 12:4; 2:44). Ntabwo rero isi izalimburwa n’icyorezo nukeleyeri gishobora kulimbura ikitwa ubuzima bw’umuntu cyose. Ubwami bw’Imana buzavana ku isi amahanga n’abantu b’abagome, kugira ngo ubutegetsi butanyeganyega bushingiye ku “Mwami w’amahoro” bushobore gutegeka hose.—Yesaya 9:6.
Uguhora [inzigo] kw’Imana
17. Imvugo ngo “Amahoro n’umutekano” izaba ikimenyetso k’iki?
17 Ubuhanuzi bwa Bibiliya ntibutugaragaliza gusa igihe cyacu, bunaduhishulira ibigiye kuzabaho. “[Koko rero], Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduhesh’ibyiringiro.” (Abaroma 15:4). Ijambo ly’ubuhanuzi libanza kugaragaza “ibyilingiro rukumbi ku mahoro” y’abantu, ali yo O.N.U., ko ali inyamaswa y’ibara ly’umutuku. Nta kabuza, uwo muteguro uzashobora kuremarema ingirwamahoro izatuma bavuga ngo: “Amahoro n’umutekano!” nk’uko imvugo y’inyandiko yayo ibivuga, kandi nk’uko bili mu buhanuzi bwo mu 1 Abatesalonike 5:3. Ni bwo Yehova azatuma ya “mahembe” y’ingabo z’Abibumbye atsemba idini y’ikinyoma, “Babuloni Ikomeye”, igice cyayo kibi cyane kikaba kigizwe n’Amatorero ya kristendomu. Aliko ya “mahembe” natangira kurwanya Umwana w’intama, Yesu Kristo, agahindukirana abahamya b’amahoro ba Yehova, inkota y’Imana izikubita ku mahanga n’ingabo zayo maze ibice ku bulyo “batazarokoka na busa”.—Ibyahishuwe 17:3-6, 12-17.
18. (a) Nk’uko ijambo ly’ubuhanuzi libivuga, amahanga azatera ubwoko bw’Imana azagerwaho n’iki? (b) Imana izikuraho ite abanzi bayo ba nyuma?
18 Intwaro za kilimbuzi z’ibihugu bikomeye ntacyo zizabimalira muli iyo “ntambara y’umunsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose“, intambara ya Harumagedoni (Ibyahishuwe 16:14, 16). Nibanazikoresha, ntacyo zizamalira amahanga, uretse gutuma amarana ubwayo. Mu gihe cya Yehoshafati, umwami mwiza wa Yuda, ingabo z’abasilikare ishyano lyose zali zakoranilijwe gutera ubwoko bw’Imana bwasaga n’ubudafite ikiburwanaho. Nyamara aliko Yehova yategetse umwe mu bahanuzi be guhumuliza abagaragu be muli aya magambo ngo: “Mwitinya kandi mwe gukurw’umutima n’izo ngabo nyinshi, kuk’urugamb’ atar’urwanyu, ahubgo n’urw’Imana.” Koko rero, Imana yaciliye igico abo babisha ku bulyo bahindukiranye bakalimburana (2 Ngoma 20:15-23; Zekaria 14:13). Mu gihe azaba agabye ingabo z’abamalayika, “Umwami w’abami” wimitswe na Yehova ntazababalira. Satani n’abadaimoni be nabo bazajugunywa mu rwobo.—Ibyahishuwe 19:11-16, 21; 20:1-3.
19. (a) Ni ikihe cyigisho dushobora kuvana mu kiganiro cyanditse mu Itangiriro 18:23-33? (b) Ni bande bonyine bazarokoka “umubabaro ukomeye”?
19 Aliko se, ntibiteye ikintu kumva ko Yehova azalimbura burundu gahunda y’isi yose nko yakabaye? Wenda bamwe baratekereza nk’Aburahamu ubwo yabonaga Sodomu na Gomora bigihe kulimburwa. Nk’uko bo babyifuza, haramutse habonetse abakiranutsi 50, cyangwa 45, cyangwa 30, cyangwa 20, cyangwa se 10 muli iyi si, “Umucamanza w’isi yose” ntiyar’akwiye kuyitsemba (Itangiriro 18:23-33). Noneho aliko ijambo ly’ubuhanuzi liragaragaza neza ko isi ya Satani idashobora kudakiranirwa bibaho kandi ko izalimburwa yose uko yakabaye (Yeremiya 25:31-33; Zefania 3:8). Nk’uko Yesu yabisobanuye, ubugingo buzarokoka uwo “mubabaro ukomeye” ni ubw’abakristo bitangiye Imana, mu yandi magambo ni ubw’abatoranijwe basizwe n’ubw’“intama” zibakulikira. Nta wundi Yehova azita umukiranutsi.—Matayo 24:21, 22; 25:31-33, 46; Yohana 10:16; Habakuki 3:1, 2, 12, 13.
20. Abahamya ba Yehova bakwiye kwita kuki muli iyi minsi y’imperuka?
20 Ijambo ly’ubuhanuzi lya Yehova “ntilikuka”. Ntakilibuza gusohozwa. Naho twebwe, tugomba gukomeza kulitegereza. Twebwe rero abahamya ba Yehova, dutangaze “umunsi wo guhora [inzigo] w’Imana yacu” dushize amanga kandi tuvugishe imvugo iboneye nk’iy’intumwa za Yesu dukomeresha abali mu gahinda kubagezaho ubutumwa bwiza bw’agakiza (Yesaya 61:1, 2; Ibyakozwe 4:8-13, 18-20). Nanone kandi tujye twita kuli uyu muburo wa Yesu ngo: “Mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu, no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo muns’ukazabatungura, kuk’uzatungur’abantu bose bari mw’isi yose, umeze nk’umutego. Nuko rero mujye muba maso, museng’iminsi yose, kugira ngo mubone kurokok’ ibyo byose byenda kubaho, no guhagarar’imbere y’ Umwana w’umuntu.”—Luka 21:34-36.
Washobora gusubiza?
□ Mu 2 Petero 1:16-19 n’ahandi hasa naho twakuramo nyigisho ki?
□ Kwita ku ijambo ly’ubuhanuzi bifite izihe nyungu?
□ Dukulikije ibyahanuwe, ni iki ubu kili bugufi? Kuki tutagomba kugira ubwoba?
□ Dukwiliye gukora iki dutegereza “umunsi w’Imana wo guhora [inzigo]“?
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
“Urugamba s’urwanyu, ahubgo n’urw’Imana”